Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 26 Ugushyingo 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste Nzayisenga
AMASOMO: 1º. Dn 2, 31-45; 2º. Lk 21,5-11
Bavandimwe, tumaze iminsi ibiri gusa twizihije umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose kandi dusoje umwaka w’ukwemera! Ni ngombwa gukomeza kuzirikana uburyo tuzima ingoma hamwe na YEZU KRISTU, umusaserdoti, umuhanuzi n’umwami. Turi kandi mu mpera z’umwaka wa Kiliziya C. Mu minsi mikeya turaba dutangiye umwaka mushya wa Kiliziya A. Umwaka turangije udusigiye iki? Twafashe izihe ngamba? Mu mpera z’umwaka Kiliziya idutegurira inyigisho zigaragaza ibihe bya nyuma kandi ikerekana iherezo ry’abantu: ubugingo bw’iteka ku bayoboke ba Kristu n’urupfu rw’iteka kubamuhakanye. Ivanjili y’uyu munsi iratubwira ko byose bizashira naho abantu b’indahemuka bakazabaho mu mahirwe. Umugambi w’iyi mpera y’umwaka rero waba uwuhe? Ntitugakurikire ibituyobya. Ese ibituyobya turabizi ngo tubyirinde?
-
Gutangarira ibishashagirana isi iduhendesha ubwenge.
Bavandimwe, igihe bamwe barataga kandi batangarira Hekalu, ingoro y’Imana ko yubakishije amabuye meza, Yezu we yababwiye ko izaasenywa ndetse ko nta n’ibuye rizasigara rigeretse ku rindi. Iyi Hekalu, yari ingoro nini cyane y’i Yeruzalemu Abayahudi bose bahuriragamo basingiza Imana ariko ikanagenura ingoro y’umubiri( umutima) wacu igomba gusengerwamo ku buryo bwuzuye kandi bushyitse. Ariko Yezu ati:”ibyo byose bizashira”. Ese ibyo bizaba ryari? Icy’ingenzi si igisubizo ngo ni ejo cyangwa ni ejobundi ahubwo igisubizo ni ukumenyako ibyo twishingirizaho,twiratana bitwibagiza Rurema, Rugira na Rugaba, byose bizashira. Hazarokoka gusa, abegamiye Kristu bonyine.
-
Gukurikira abahanuzi b’amafuti
Inzira ya Kristu twemeye kunyura ibamo imitego myinshi. Muri iki gihe hadutse abahanuzi benshi b’amafuti, bahanura ibinyoma, bakoresha iterabwoba, bagamije inyungu zabo bwite, zitari ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu. Bene abo usanga basebya amahame Kiliziya yemera, bagasuzugura amaskramentu adutagatifuza, bakarushaho kugenda batesha agaciro amategeko y’Imana ndetse n’isengesho bakarigira amaco y’inda. Niduharanire rero kugira ubushishozi nka Daniyeli, tuvumbure ibikomoka ku Mana n’ibiyitambamira.
-
Kuba ba gashozantambara
Bavandimwe, bamwe mu bantú b’iki gihe barushaho kugenda baba ba gashozantambara kubera ishyari, ukwikuza n’ubwikunde bukabije, ibiribwa cyangwa ibinyobwa, icyubahiro n’ikuzo, amafaranga, akazi n’imishahara, amashuri n’ibindi. Ngizo imbuto zatewe na Sekibi ngo abantu bamwe bazirye, bazijute ahasigaye bashyamirane. Tubimenye rero bavandimwe, igihe kizagera urumamfu rurandurwe mu ngano kuko urukundo rudashobora guturana n’urwango.
-
Kugira ubwoba bw’ibitotezo, ingorane, ibyago no gucika intege.
Yezu yaravuze ngo uzaba yarasize byose ndetse n’ibitotezo bitabuze, uwo ni we uzima ingoma hamwe na We. Bavandimwe, ibyago, agahinda, umusaraba, ibitotezo n’ibishuko ntibishobora kubura tukiri muri iyi si. Yezu ntabwo yabikuyeho ahubwo yarabyiyumanganyije kandi ngo umwambari w’umwami agenda nka Shebuja. Ibitotezo ntibizabura ndetse bigomba kuza kubera izina rya Kristu n’ingoma Ye. Uzatsinda ni we uzima ingoma hamwe na we maze yambikwe ikamba ridasaza.
Bavandimwe, twatangiye gukurikira Yezu Kristu dufite umwete twishimye ariko iyo haje amafuti, ibitotezo,ibibazo n’ingorane z’ubuzima umutima wacu ugatangira gukonja, tugata umutwe, tukareka amasengesho n’amasakramentu, cyangwa tukayungikanya by’amaburakindi, tugasiba misa, tukikura mu bukristu, tugahinduka ibuye umutima wacu ukanangira. Ni mucyo rero tugarukire uwo twemeye. Twaramwemeye nitumukurikire mu budahemuka! Ese ubundi tugira ngo tuzatabaruka tudakomerekejwe? Iyo utsinze utarwanye, umutsindo wawe aba ari uw’ubugwari.
Bakira Mariya Nyina wa Jambo, udusabire!
Padiri Théoneste NZAYISENGA