“Ntitugashakire ubukungu mu nsi”

INYIGISHO YO KU WA 21 KAMENA 2019

AMASOMO:2Kor11,18. 21b-30; Z33; Mt 6, 19-23

Bavandimwe, Nyagasani Yezu umukiza wacu nakomeze akuzwe mu buzima bw’abamumenye, nasingirizwe mu mibereho yacu twe abagize amahirwe yo kumenya ko ari we bukungu bwacu busumba ubundi bwose. Koko rero aratwibutsa ko abe badakwiye gushakira ubukungu bwabo hano ku isi.

Turi mu isi y’umuvuduko w’iterambere ritangaje, aho muntu agenda avumbura byinshi afashijwe n’ubwenge Imana yamuhaye nubwo bamwe batabyibuka, aho ukubwiye ko icyo yimirije imbere ari ubukungu wumva avuze ukuri. Mu gihe cy’iremwa, Imana yeguriye muntu isi ngo ayigenge, ayitegeke(Intg 1, 28). Gutera imbere muri byinshi, kugenga isi ariko tubihuza n’umugambi w’Umuremyi ntako bisa, nyamara hari ubwo usanga ubukungu bwacu tubushakira ku isi, tubushakira mu byaremwe bihita, bishira bwangu, tukirengagiza ubukungu bw’ijuru budashira, ari na bwo Yezu  aduhamagarira mu ivanjili ya none.

Ese umutima wacu wegukiye nde?

Mu mibukiro yo kwishima irya gatatu ritwibutsa ivuka ry’umucunguzi, umuremyi wa byose, wavukiye mu bukene. Kuri iryo yibukiro dusaba inema yo kutita ku by’isi. Uko kwizitura ku by’isi bihita ari nako turangamira Umuremyi, uko kubiha umwanya wabyo ari nako umwanya w’ibanze uhabwa Nyagasani ni uburyo bwo guhamya ko ubukungu bwacu budakwiye gushakirwa mu nsi. Ku isi duhari nk’abagenzi, iminsi Nyagasani yagennye tuzahamara si umwanya wo kurarurwa n’ibihita ahubwo ni igihe cyo kurangamira iwacu h’ukuri ari naho tugenda tugana uko bwije n’uko bukeye.

Mu bihe byo kubura akazi kuri benshi, iyaba abantu bari babonye imirimo ibafasha gukemura ibibazo bya buri munsi, mu bihe by’ubukene bunyuranye iyaba abantu babonaga ibyo bifuza bituma batabaho mu maganya. Nyamara kandi hari abadafite ibyo bibazo by’akazi, by’ubukene ariko babaho mu butindahare bukabije kuko bagiye kure y’Imana, ndetse amaherezo yabo akaba ateye agahinda. Aya magambo ya Yezu arakomeye: ‘‘ Byaba bikumariye icyi kwigarurira isi yose ariko ukabura ubugingo bwawe’’?(Mk 8,36).

Bimwe mu bikwiye kuranga abaharanira ubukungu bw’ijuru

Ibyo bintu tuvuga si bibi kuko byose byaremwe n’Imana kandi yaduhaye ubwenge bwo kubyongera . Umutima usangira n’abandi  iby’Imana yatugabiye dukwiye kuwusabirana. Ibintu mu kubiha akato, ni ko turushaho gukomeza muri twebwe bwa bwigenge Imana yaduhaye, ntibikwiye kuba abacakara b’ibyaremwe, ahubwo duharanire kuba abagaragu ba Kristu, tumwigireho uko yabayeho mu bintu kandi ari nawe Nyirabyo.

Duharanire ubukungu bwacu mu ijuru tumenya kubaho mu bwizige, mu bwiyumanganye, mu bwihangane dufatiye urugero kuri Pawulo Mutagati. Nkuko mu isomo rya 2Kor 21-30 tubizirikana , uharanira ubukungu bw’ijuru ntacibwa intege  no gukubitwa, gutukwa, gufungwa, gutotezwa ku buryo bwose. Pawulo Mutagatifu ntiyigeze acogora mu murimo we wo guhamya Nyagasani kuko yari azi aho ubukungu bwe buhishe.

Hari n’undi mugenzo mwiza ukwiye kuturanga twakwigira kuri Pawulo Mutagatifu: Kubabazwa nuko abandi bacogoye, nuko bacitse intege mu by’Imana. Urukundo ni urw’Imana n’urwa mugenzi wacu ni rwo ruzatugeza ku bukungu bwacu mu ijuru. Niba hari abagiye kure y’Imana tubarire, tubasabire mbese tuvuge nka Pawulo tuti: ‘‘ Ni nde wacogoye sinshike intege, ni nde wateshutse simpinde umushyitsi’’?(2Kor 12,29)

Bavandimwe, Nyagasani niwe bukungu budasaza , hahirwa abamwizirikaho. Ibidukura umutima kuko twabuze iki na kiriya ntibibura muri ubu buzima, ariko ufite Nyagasani ntakwiye gukangarana. Mutagatifu Tereza w’Avila ati: Ntugakuke umutima, ntugakangarane, Nyagasani wenyine arahagije.

Nitumwizirikaho ntacyo tuzabura kandi no mu bihe bizaza ntacyo tuzabura kuko ari we bukungu nyabwo kandi buhoraho iteka.

Bikiramariya, Mwamikazi wa Kibeho udusabire kutohoka ku by’isi bihita. Uduhe kwibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka.

Padiri Fraterne NAHIMANA, Valencia (Espagne)

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho