Ntitugatoteze Yezu Kirisitu

Ku wa 3 w’icya 3 Gisanzwe A, 25/01/2017

Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo Intumwa

Amasomo: Intu 22, 3-16 (cg. 9, 1-22); Za 116,1-2; Mk 16, 15-18

“Sawuli Sawuli! Urantotereza iki?”

Tumaze iminsi munani mu masengesho yo gusabira ubumwe bw’abakirisitu nk’uko bikorwa buri mwaka. Kiliziya yagize neza gusoza iki gihe cyihariye ifasha abayoboke kuzirikana ku ihinduka rya Pawulo Intumwa. Ihirwe yagize ryo guhinduka koko, ni ryo dukwiye kwisabira no gusabira abandi bavandimwe bose kugira ngo twamamaze Nyagasani Yezu Kirisitu tutajijinganya.

Pawulo uwo yari umuyahudi wigishijwe iby’idini n’ikirangirire mu ba kera, Gamaliyeli. Pawulo yari kimwe n’abandi bayahudi bose bari bakomeye ku idini ya kiyahudi. Tuzi ko ihanga ry’abayahudi ryari ryaratorewe kwitegura amaza y’Imana mu bantu. Ni bo Imana y’ukuri yahisemo ngo umwana wayo Yezu Kirisitu azabavukiremo, abavugurure bamenye Imana yabo yaremye byose maze bazamenyeshe andi mahanga Umukiro. Tuzi neza uko iryo dini ryari ryarifungiranye mu mibereho ya runturuntu ku buryo abayahudi babagaho muri rusange bakurikiza Amategeko ya kiyahudi buhumyi. Ntitwashobora gusobanura ijana ku ijana impamvu y’iryo zindara cyakora icyagaragaye, ni uko igihe Umukiza bari bategereje avukiye, abenshi batasobanukiwe na mba! Kwemera ko Umukiza ari uwo muntu Yezu, byarabihishe maze bihumira ku mirari igihe abambwe ku musaraba. Kuri iyo ndunduro y’umusaraba, ni ho abayahudi bacitse ururondogoro bavuga ko Imana yemera kubambwa ari igisebo gikabije ari na cyo baheragaho bemeza ko uwo nta Mukiza umurimo! Aho twongera kuhiyibukiriza ko akenshi ubwenge bwacu bwa kimuntu rimwe na rimwe butuma duhaba (tuyoba) tugacikwa n’Umukiro! Ese iyo myumvire yubamye, Pawulo yayihonotse ate?

Ibyimana byose urebye ni ibitangaza birenze ibyo umuntu ashoboye kumva. Hariho abantu tubonana ingabire yo koroshya no kwemera batagingimiranya. Za ntumwa za Yezu mu ikubitiro zemeye kumukurikira, zagaragaweho n’iyo ngabire yo kwemera nta kubanza kumeneka umutwe wibaza byinshi. Hari n’abandi bantu ariko bagiye bemera biturutse ku bitangaza. Rimwe na rimwe Imana ikora igitangaza gituma bamwe bahinduka bakemera rwose. Ibibazo bikunze kwibazwa, byose ntitwabisubiza…Nko kuvuga ngo: “Niba biri uko, kuki Imana idakorera bose ibitangaza ku buryo bayimenya by’ukuri nk’uko Pawulo byamugendekeye?”. Icyo buri wese yakibaza kuko iyo Pawulo atagotwa na rwa rumuri, iyo atumva n’ijwi ryagiraga riti: “Sawuki Sawuli! Urantotereza iki?”, yari kuzarinda apfa ataramenya Yezu Kirisitu wapfuye akazuka, aba yarapfiriye mu mwijima yari asangiye n’abandi banyedini.

Mu mutwe wa cyenda w’Ibyakozwe n’Intumwa, Luka mutagatifu adutekerereza iyo mihindukire ya Pawulo. Uwo na we ubwe, mu mutwe wa 22 aduha ubuhamya bw’uko byagenze ngo yemere yemeye. Mu kibizirikana, twemere guhora twisuzuma tutazavaho natwe dushyira imbere amabwiriza y’idini ariko nyamara dutoteza Umukiza. Pawulo amaze guhinduka agasingiza Yezu Kirisitu, yagiye kwamamaza Inkuru Nziza mu banyamahanga. Yashinze amakoraniro menshi cyane. Yari yuzuye Roho Mutagatifu agafasha abavandimwe kubaka ubuzima bwabo kuri Yezu no gukundana kivandimwe. N’ubwo biri uko ariko, akenshi mu makoraniro hadukaga amakimbirane n’impaka za cyoturwane kubera urunturuntu tugenderaho twimye amatwi ijwi rya Roho Mutagatifu. Tuzi neza ko n’ubwitandukanye mu bemera bwatewe kandi buterwa n’urwo runturuntu. Mu gusabira ubumwe bw’abemera Yezu Kirisitu, ni ngombwa kwisuzuma kugira ngo dusabe Roho Mutagatifu abe ari we utuyobora maze ibibazo by’itandukira birangire cyo kimwe n’itandukana n’itambikisha inyigisho y’ukuri mu by’ukwemera.

Mu gihe ibihe turimo bifite umwihariko wabyo mu bijyanye n’uko isi ishaka kugoreka Inkuru Nziza no kubakira ku kinyoma, buri wese mu babatijwe yari akwiye kumva ko yahawe na we ubutumwa nk’ubwo umuntu wubaha Imana, Ananiya, yatangarije Pawulo  i Damasi: “Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise”. Ni ngombwa ko mu makoraniro yacu no mu buzima bwa buri wese wemera Kirisitu higaragaza bya bimenyetso biranga abemeye Ivanjili yatwibukije birimo kwirukana roho mbi mu izina rya Yezu no kuramburira ibiganza ku barwayi ngo bakire.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Pawulo intumwa adusabire guharanira umutima usingiza uwatwitangiye twirinde kumutoteza ku buryo ubwo ari bwo bwose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho