KU WA 3 w’ICYA 9 GISANZWE, A, 3 KAMENA 2020: Kwibuka Karoli Lwanga na bagenzi be
AMASOMO: 2Tm1, 1-3.6-12; Z122, 1-2a. 2bd; Mk12, 18-27
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!
Iyo inkuru nziza ya Yezu Kristu yamamajwe kandi ikakirwa neza, nta kabuza irumbuka imbuto nyinshi kandi nziza. Kristu abona abakomeza kumuhamya hirya no hino kandi bakamuhamya bashize amanga.
Kwamamaza Yezu Kristu mu mvugo no mu ngiro si umwihariko wa bamwe, dore ko na n’uyu munsi hakiri abibeshya mu kumva ijambo Kiliziya ibitekerezo byabo bikabaganisha ku bari mu nzego z’ubusaseridoti nyobozi n’abihayimana. Imyumvire ihwitse ni ukumva Kiliziya nk’imbaga y’Imana n’abo twavuze haruguru babarizwamo kandi hamwe na bo twese tukaba duhamagariwe ubutagatifu, ndetse mu mu bwuzuzanye tukaba tugomba guhura twungura umubiri mayobera wa Kristu. Ababatijwe kandi bakakira Roho w’Imana mu gukomezwa, bafite ubutumwa n’inshingano zo kubera Kristu abahamya, nta guhariranya no gutererana abandi.
Ku itariki ya 3 kamena buri mwaka tuzirikana Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana mu gihugu cy’Ubugande. Mu bihe bitari ibi isi yose yibasiwemo n’icyorezo Covid 19, imbaga y’abakristu baturutse imihanda yose bahurira Namugongo bagashimira Imana, Soko y’imbaraga, Rugaba ugabira ubuzima bw’iteka abamukunda bakamwemera kandi bakamwizera. Abahowe Imana b’i Bugande ni abaturanyi bacu, batashye iwacu h’ukuri babitewe no kwemera Yezu Kristu, bakamuhamya aho rukomeye, kugeza ku kumena amaraso yabo. Ibyo biradutangaza kuko bari bamaze igihe gito cyane bakiriye ukwemera. Aha ni na ho twahamya ko guhorwa Kristu ari ingabire Imana yihera umuntu ariko kandi muntu agasabwa kuyakira. Abo bene wacu barahawe kandi barakira nuko bahamya uwo bemeye, bamena amaraso yabo.
Ijambo Pawulo Mutagatifu wari ufunzwe azira inkuru nziza abwira Timote, ati: ‘‘Ntuzagire isoni zo kubera umwami wacu Umuhamya’’(2Tm1,8) baryumvise bwangu maze rirabayobora, ribageza ku mutsindo. Iryo jambo iyo rihujwe n’iritwibutsa ko ‘‘Imana itaduhaye umutima wuje ubwoba ahubwo ari umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda’’(2Tm1,7), hari ibibazo bivuka mu mitima yacu: Jye Kristu muhamya nte kandi ko ibyangombwa byose mbifite? Ese ko hari ingero z’abamuhamije bakamena n’amaraso yabo, jye ubuhamya bwanjye buri ku kihe gipimo? Ese umutima mfite aho ntiwaba warabaswe n’ubwoba, ukaba ukennye ku rukundo kandi akaba ari nta kwitsinda kuwurangwamo? Bavandimwe umutima nk’uwo uhabanye n’umutima wa Kristu, uhabanye n’uw’abakiriye Kristu ngo bamubere abahamya.
Mu gusoma ijambo rya Nyagasani ridushishikariza kuba abahamya, bituma twikebuka maze tugafata ingamba zo kongera gutangira kubaho bundi bushya mu buhamya bw’abakristu. Ayo mahirwe Imana ihora iyaduha. Uwari ikigwari ashobora gutera ikirenge mu cy’intwari, uwari waribuzemo urukundo ashobora kuba umuhamya warwo, uwarangwaga n’ubwoba agashira amanga akabaho mu bwigenge busesuye yamamaza uwamutoye kandi wamutumye, adakangwa no kurengera ubu buzima nubundi buyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya. Ntawe ubyishoboza, byose tubifashwamo na Roho wa Kristu, ingabire isumba izindi twahawe.
Mu kuzirikana ku bahowe Imana b’i Bugande, tujye tubatangarira, ariko ari na ko twifuza kugira icyo tubigiraho. Hari imwe mu ndirimbo zo hambere yagiraga, iti: ‘‘Dusingize ubutwari bwa bene wacu, Yezu bahowe bose, yarabagoreye’’. Ingororano bahawe natwe duhamagarirwa kuzayigiraho uruhare ariko kandi ntibyakunda tutanyuze mu nzira ifunganye nk’iyo banyuze. Guhamya Kristu biravuna ariko bikageza heza uwiyemeje izo mvune. Nitumenye kubyaza umusaruro ibyiza twakiriye, maze dukomeze inzira igana iwacu mu ijuru nta gucika intege. Dore twarabatijwe ndetse umuco wa gikristu tuwukomeyeho, tuwurambyemo. Twarakomejwe, turashyingirwa, hari inshingano zinyuranye twuzuza muri Kiliziya. Duhabwa Ukaristiya kuko kenshi duhimbaza misa, yewe tunyuzamo tukanigorora n’Imana muri Penetensiya. Ayo mahirwe dufite, abahowe Imana b’i Bugande ntibayagize ndetse bamwe babatijwe na Karoli Lwanga mbere gato yo kwicwa bahowe Kristu. Ubutwari bwabo buratangaje. Benshi ntabwo twifitemo, icyakora ubuhamya bwabo ni urugero dukwiye kwigana, maze igikuru kikaba ugusaba ingabire y’Imana tunihatira kutayipfusha ubusa. Izi ntwari twubaha zari abalayiki bemeye Kristu bidasubirwaho maze ntibagingimiranya mu kumupfira. N’ubwo nta nyigisho zihambaye mu by’iyobokamana bari barakiriye, ariko izo bakiriye zabacengeje mu ibanga rikomeye ry’ubusabaniramana, zibafasha kumva ko uwamaze gukurikira Imana adakwiye gusubira inyuma ngo abone mu bagenga b’isi amizero y’ubuzima burambye. Mu by’ukuri bitandukanyije n’umwami utetse ku ngoma ihitana n’imyaka maze bakomera ku Mwami uhoraho iteka, wabagororeye gutura iruhande rwe ubuziraherezo.
Karoli Lwanga na bagenzi bawe mudusabire.
Padiri Fraterne NAHIMANA