Ntiturambirwe gusenga

INYIGISHO YO KU WA 6 W’ICYA 32 GISANZWE C, 16/11 2019 2019

AMASOMO: Ubuhanga 18,14-16;19,6-9; Zaburi 105(104); Lk 18,1-8

Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi araduhamagarira kuzirikana ku bubasha bw’Ijambo ry’Imana n’imbaraga zo gusenga tutadohoka.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ubuhanga Uhoraho aratwibutsa uburyo Ijambo rye ari irinyabubasha nk’umurwanyi w’indatsimburwa. Ibyo kandi ni ukuri kuko nta cyo Uhoraho avuga ngo kireke gusohozwa. Uwabishidikanyaho yaba afite ubwenge buciriritse bitangaje.

Mu Ivanjiri yanditswe na Luka Ijambo ry’umupfakazi w’intarambirwa ryahamagaye igisubizo gikwiye kuko yari ari kumwe n’Imana irengera ab’intamenyekana.

Muri iyi vanjiri turumva uburyo Umupfakazi wasabaga ubutabera ku mucamanza utarabangukirwaga no kumva abugarijwe n’akarengane yaje gukemurirwa ikibazo yari afite kubera gutitiriza. Ubutarambirwa ni intwaro ikwiriye mu bukristu.

Niba abantu hari ibyo dushobora kurangiza, ni gute Imana itabasha kurenganura abayitakambira mu butarambirwa? Nta wukwiye rero gucika intege kandi agihumeka.

Kenshi usanga duhangayikishijwe n’icyifuzo cyacu cyangwa se icy’abandi badusabye kubasabira.Turapfukama tukagisabira kandi ibyo ni byiza. Gusa rero hari kenshi usanga dusenga ariko ntitubashe kuguma aho Imana yagiye isubiriza abandi. Iyo ni kamere isanzwe ya Muntu yo kudohoka. Ese Imana iyo ikubuze aho isanzwe isubiriza abandi aho wayirenganya? Kuki wakwivumbura ukabura aho Imana isanzwe itangira randevu? Kuki yakubura mu Kiliziya cyangwa ahandi hahurirwa na benshi ku mpamvu y’ubuyoboke?

Reka tugereranye Umuntu usenga n’umuntu utegereje igisubizo cy’Uza gufungura akakira uwakomanze agategereza mu butarambirwa imbere y’Umuryango w’uza kumusubiza. Ni kangahe dutangira gusenga ariko tugahita twinjira mu burangare ku buryo twabigereranya n’umuntu umara gukomanga agahita yigendera atarafungurirwa.

Bavandimwe dusangiye kwambaza Imana itarambirwa, ni ngombwa rwose ko twitoza guha Imana igihe gihagije kuko nta Wabasha guhinduka uko Imana ishaka atayihaye igihe gihagije cyo kumurema uko ibishaka no kumwambika ubudahangarwa yamugeneye mu bwisanzure bwayo.

Kuki tubonera igihe Umupira, inkuru n’ubudodi, telephone, ibiganiro, inzenya n’ibindi nk’ibyo ariko tukaburira Imana igihe cyo kuyambaza kandi iturekuye twahwera?

Birakwiye rwose ko twitoza kuyibonera igihe kuko ujya mu byayo na yo ikajya mu byawe. Nta wigeze ashora mu busabaniramana ngo ahombe. None rero ni kuki twakwirengagiza Imana kandi nta wigeze abitangamo ubuhamya twamenye, mu gihe twabonye abahamije ko kujya mu by’Imana nta gihombo kirimo, uhereye ku batagatifu twisunga, harimo n’abo duhimbaza none.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Jean Damascene HABIMANA M.

Gihara/Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho