Ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 27 Kanama 2013 – Mutagatifu Monika

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 2, 1-8; . Mt 23, 23-26

Pawulo Intumwa ni urugero ruhambaye rw’abatorerwa kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Bose bamubonamo umuhamya nyawe ku buryo kugira ngo ubutumwa bwabo bugende neza, byaba byiza bamufasheho icyitegererezo.

Yamamaje Inkuru Nziza yiyumvamo umuhamagaro wo gushyikirana n’abantu nta kindi agamije usibye kubamenyesha YEZU KRISTU. Nta wundi yari agamije kumenyekanisha. Si we ubwe wiyamamazaga. Ntagamije gushimisha abantu. Ntashaka kubahwa no gukomerwa amashyi. Nta ndonke z’isi ashaka. Ayo matwara ya Pawulo, abantu bo mu bihe byose barayakeneye kugira ngo umwuka w’Ivanjili ucengere. Abatorerwa gukurikira YEZU KRISTU no kumumenyekanisha bagomba kwikamuramo urunturuntu rutuma barangwa n’ihururu ry’ibyo mu isi. Iyo amatwara yo kwamamaza YEZU KRISTU avangiwe n’amatwara ya kimuntu ashidukira ibigezweho by’abanyesi, abitwa ko bamwamamaza bahinduka abantu bomongana gusa mu byo bavuga n’ibyo bakora kuko imbuto z’ubutagatifu ziba iyanga. Ikizamura igipimo cy’ubutagatifu muri YEZU KRISTU, ni amatwara yo kwiyoroshya no kuvugira gusa YEZU KRISTU tumurangamiye ku musaraba aho yasuzuguriwe kugira ngo adusukure. Kubaho no kwitegereza ibintu dukoresheje indorerwamo-nyesi gusa, bituma ibyo dushobora kugeraho bisukura imitima biyoyoka.

Twitegereze ubuhamya bwa Pawulo Intumwa maze dusabire intumwa za YEZU muri iki gihe guhagarara gitwari no gutangaza Ukuri gukiza nta mususu. Tubasabire kwirinda ubusirimu busuhereza roho. Tubasabire kwisukura buri munsi ku mutima no gutangaza ibyiza by’ijuru byuzuye umutima bamaze kwidahanuramo ibintu byose bikomoka kuri Sekibi. Tubasabire kwitandukanya n’imigenzerereze ihuje n’ iy’abafarizayi YEZU akomeje kwihaniza mu Ivanjili. Bareke gushaka kwigaragaza neza by’inyuma gusa mu maso y’abantu, baharanire kwisukura mu mitima. Niba twaragiriwe icyizere na YEZU KRISTU akadushyira mu ruhererekane rw’abayoboke be b’inkoramutima bemeye kumwamamaza, dupfukame dusabe ingabire yo kwiyoroshya no kumutega amatwi buri munsi. Azatwuzuzamo ubwuzu bw’urumuri rwe maze duhore dususurutsa roho twaragijwe.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubeyyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none Monika, Amadewo, Dawudi Lewisi n’Umuhire Dominiko Barberi badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho