Ntitwirangareho dore ingoma y’Imana iri rwagati muri twe

INYIGISHO YO KU WA 14 UGUSHYINGO 2019

 Amasomo: Buh 7,22-8,1; Z 118; Lk 17,20 -25

Bavandimwe, tugeze ku munsi wa kane w’icyumweru cya 32 mu byumweru bisanzwe. Turi mu rugendo rutuganisha ku mpera z’umwaka wa Liturujiya, ukomeza kugenda uducira amarenga ko byose bizashira, ariko kandi ubuzima bw’abari mu ngoma y’Imana bwo ntibuteze gushira.

Duhereye ku kibazo abafarizayi babajije Yezu bagira, bati: ‘‘Ingoma y’Imana izaza gihe ki’’, ntawashidikanya ko bamubazaga ibijyanye n’ amaza ya nyuma y’Umwana w’umuntu, cyangwa se iby’umunsi w’imperuka ukunze gutera ubwoba n’amatsiko abatari bake. Nkuko dukunze kubyibutswa kenshi na Kiliziya Umubyeyi wacu cyane cyane mu gihe cy’Adiventi, Kristu yaraje, Kristu araza, kandi azaza. Mu yindi mvugo ingoma y’Imana yarigaragaje, na n’ubu irigaragaza, kandi izigaragaza no mu buryo butari ubwo tuyibonamo ubu. Ayo maza ya Nyagasani uko ari atatu yose afite igisobanuro gikomeye kuri twe abemera ariko tugaruke ku bihe turimo ari naho Yezu ashaka ko dushyira umutima muri iyi vanjili ya none.

Yezu arabwira abafarizayi n’abandi bamwumvaga ko igikomeye atari ugushira amatsiko atagize n’icyo yunguye ajyanye n’ibyo bihe bizaza. Ibibazo by’amatsiko si bibi kuko kuyashira, tukagera ku bumenyi bushyitse nta kiza nkabyo. Icyago gikomeye kandi giteye ubwoba ari nacyo abafarizayi babanaga nacyo ni ukutamenya ko bari kumwe na Yezu, uwo Imana yujurijemo umugambi wayo wo gukiza isi. Ubuhumyi bwo kutamenya ko Imana yari rwagati muri bo, bwajyanaga no kuba ibipfamatwi maze ijambo ry’ubuzima ababwiye ntirigere aho ribavana n’aho ribajyana bitewe n’ubunangizi bwabo.

Yezu ntiyashubije ikibazo cyabo agira, ati: ‘‘Ni mu mwaka uyu n’uyu, ukwezi uku n’uku n’itariki iyi n’iyi’’. Ubundi se ukunangira umutima kwabo kwari gutuma byo babyakira?

Bavandimwe, hirya no hino iwacu cyane cyane aho amadini n’ingirwamadini bitagira ingano, duhura n’abirirwa bajya impaka zitagira shinge na rugero kandi ngo ari inyigisho z’iyobokamana. Ibyo bishobora kurangaza abantu bakibagirwa icy’ingenzi : kwibaza niba Yezu Kiliziya yambwiye, impuza nawe mu masakramentu, nkomeje kumwumva, kumubona no kumwakira.

Mu gihe cyose nzumva Ijambo ry’Imana, nkumva ugushaka kwayo kundeshya kandi Roho w’Imana twahawe namworohera akamfasha gutunganira Imana, sinzabeho mu matsiko y’igihe ingoma y’Imana izazira kuko nzaba nyirimo. Igihe kandi ya masakramentu matagatifu turonkeramo kugira uruhare ku butagatifu bw’Imana nyahabwa neza, atari ukurangiza umuhango no kubikora uko n’abandi babikora, nta mpamvu yo guhera mu matsiko ngo uwo munsi uzaza ryari. Iyo umubano wanjye n’Imana nihatiye kuwunoza neza mu isengesho ryaba irya rusange cyangwa iry’umwihariko, simba nkiri umunyamatsiko ushishikajwe cyane n’iby’ejo hazaza ariko kandi mba mfite n’amizero ko byose bizaba byiza kurushaho. Nta kintu cyiza nko guhorana n’Iyaturemye, mu isengesho Nyagasani abana nanjye, nanjye nkabana nawe, bityo nkaba umuhamya w’ ingoma ye nakiriye kandi ntuyemo.

Bavandimwe, muri Yezu Kristu Jambo w’Imana, ntacyo tutabwiwe nta n’icyo tutahawe. Ingoma y’Imana nk’icyiza gisumbye byose yatashye iwacu, ntidukwiye kwirangaraho. Icyo dusabwa ni ugusuzuma urugero tugezeho tubana na Kristu, kuko igipimo cy’uwo mubano ari nacyo gihamya ko turi mu ngoma ye cyangwa dukorera hanze yayo kabone nubwo tutaba twaramwihakanye ku mugaragaro. Nkuko Igitabo cy’Ubuhanga dusoma muri iyi minsi kibidushishikariza, nitwifuze gutunga ubuhanga nyabwo budufasha kuba mu mubano mwiza n’Imana. Yezu Kristu Buhanga bw’Imana nakomeze atubere ‘‘ icyezezi cy’urumuri ruhoraho, indorerwamo izira icyizinga y’ibikorwa by’Imana’’(Buh 7,26). Nakomeze yigarurire imitima ya benshi maze umubare w’abanyuzwe no gutura mu ngoma ye ukomeze kwiyongera.

Bikiramariya, Nyina wa Jambo, adusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA, ESPAGNE

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho