Ntiyatsinzwe n’icyaha

KU WA 6 W’ICYA 1 B GIHARWE, 16/0172020

Amasomo: Heb 4, 12-16; Mk 2, 13-17.

Yarageragejwe ariko ntiyatsindrwa n’icyaha

Amasomo ya none yuzuye ihumurizwa. Kuri iyi si ntawe udakeneye guhumurizwa. Ntawe udahora ashaka guhura n’abo bashobora gushyikirana. Mu bihugu by’i Burayi uhasanga abantu batari bake bigunze. Basa n’abagahorana kubera kuba bonyine no kubura abo baganira. Mu gihe duterwa impungenge n’ibyo tubona mu isi, mu gihe duhura n’ibiduhungabanya, mu gihe ibyaha bitugota tukumirwa, dukeneye mbere na mbere guhumurizwa. Amasomo ya none aratwibutsa ko ushobora kuduhumuriza bihamye ari Kirisitu Umuherezagitambo Mukuru w’ibambe.

Ibaruwa yandikiwe Abahabureyi idutera akanyabugabo iyo ivuga ibigwi abantu babaye intwari mu mateka ya kera. Tuzi ko ihera kuri Aburahamu n’abamukomotseho bose baranzwe n’ukwemera. Uwandikiye Abahebureyi adutera imbaraga iyo ageze kuri Yezu Kirisitu akamuvuga nk’Umusaseridoti Mukuru koko wumva abantu. Atangaza ukuntu Yezu ari Imana yigize umuntu ikabana natwe igamije kutwereka ibanga ryo kubaho. N’ubwo ibyo tubyemera ariko, ntawe utakwibaza impamvu igihe kigera agakumbagurika mu byaha. Ntawe ubona igisubizo gihamye aramutse yibajije impamvu kamere imuganza akagayagaya mu byaha ndetse rimwe na rimwe kubitsinda bikamubera ingorabahizi. Nituzirikana neza isomo rya mbere rya none, turiyumvira ko mu by’ukuri icyazanye Yezu muri ubu buzima ari ukutuba hafi akadufata akaboko akadutambutsa ibyago duhura na byo. We birumvikana ko atigeze acumura kuko ari Imana ariko kandi no ku buryo bwa kamere y’umubiri nta cyaha na gito yigeze arangwaho. Ahora mu bumwe na Data. Ni iyo mpamvu atigeze acumura. Twe tworoherwa no kurarikira ibiri kure ya Data. Cyakora Yezu ari iruhande rwacu kugira ngo tumwitegereze atubere ubuhungiro aturinde umwanzi Sekibi uhora ushaka kutuyongobeza. Ibanga twamenya igihe tumwemera tumukunda, ni uguhora tugaruka ku Ijambo rye, tukumva inama atugira mbere yo kugira irindi jwi twumvira ry’umushukanyi. Kandi n’ubwo umushukanyi yatunyuzamo agatego tukabarara, tuzabyuka dushaka kumva icyo Yezu atubwira kuko ijambo rye ni ryo rihumuriza. Ikibi ni ugutakara tugahakana tugahora dukonjamye mu by’ukwemera.

Ivanjili yo, iratwereka ukuntu Yezu akunda abanyabyaha. Arabahamagara akabahagurutsa mu byo bibereyemo. Abo ahamagaye bagakunda, baramukurikira. Ukuntu yahagurukije Levi w’umusoresha, ni igitangaza cy’ihinduka n’ingendo mu nzira nziza. Abantu batari bake bagwiriyemo abafarizayi baratangaye cyane kubona uwavuze ko ari Umwana w’Imana ajya gusangira n’abanyabyaha nka Levi! Kuri Yezu nyamara, abo twita abanyabyaha si abanyabyaha. Ahubwo ni abana b’Imana bakeneye kwakira urukundo rwayo. Nta gushidikanya uwakiriye urukundo rw’Imana ntaba agiheranye n’ibyaha. Icyaha cyose ni uburwayi. Uburwayi bahangayikisha kurushaho muri urwo rwego, ni uguhakana Imana. Ni ukwanga kwakira Uwo yatumye Yezu Kirisitu. Kutamukunda bihagije ni ko kwiturira mu mwijima ku buryo aho inzira ya muntu ikwiye kugana hayoberana. Ibyishimo by’ijuru ntibigerwaho n’umuntu wabundikiwe n’ubujiji butuma atumva Ijambo ry’agakiza rya Yezu Kirisitu.

Dufate umwanzuro tuwukomereho. Yezu Kirisitu ni we Jambo wizewe ucengera imitima akayivugurura. Nitumwigane ingendo. Ijambo rye ritwaye umukiro nyawo turigeze ku bandi. Twitoze imvugo ye, ya yindi ihugura igahumuriza, imvugo idakwiza urujijo mu mitima, imvugo irata ibyiza igahungeta ikibi. Twitwaze iryo Jambo ricengera byose maze tumenye kuryerekeza ku barikeneye bose. Hari abababaye duturanye. Dusabwe kubamenya no kubamenyesha ihumurizwa n’amizero muri Yezu Kirisitu. Tubereke ko twifatanyije na bo mu ngorane barimo. Dusabire Abashumba by’umwihariko bagire ubutwari bwo guhumuriza abababaye bose. Ni bwo bazera imbuto nyinshi.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Masiseli, Beraridi, Prisila, Furugensiyo, Honorato n’Umuhire Yohana Mariya Kondesa, badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho