Inyigisho yo ku wa 30 Ukuboza 2015, Igihe cya Noheli
AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 18-21; 2º. Yh 1, 1-18
Bakristu Bavandimwe, kuri uyu munsi ugira gatandatu turi mu birori bya Noheli, cyo kimwe n’ejo hashize Luka umwanditsi w’ivanjili, aradufasha kuzirikana ku ngero nziza duhabwa n’abakambwe babiri Simewoni na Ana. Bari bashaje ariko muri uko gusaza kwabo bafitanye ibanga ridasanzwe n’Imana. Bari muri bake muri Israheli, bashoboye kumenya ko ka gahinja k’agakene, kavukiye mu kiraro cy’amatungo, ari Imana yigize Umuntu kugira ngo muntu agire amahirwe yo guhinduka umwana w’Imana.
Ntabwo batwawe n’iby’isi nka benshi ngo bibahume amaso; ahubwo bubuye amaso barangamira Imana mu isengesho no mu bwiyoroshye bwuzuye ukwemera. Niyo mpamvu, Uhoraho na We yabahundagajeho Urukundo rwe, basabagizwa n’ibyishimo bimukomokaho bamuhunda ibisingizo bayobowe na Roho Mutagatifu.
Ntibihabanye n’ibyo Yohani yatubwiye mu isomo rya mbere, agira ati: “ Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. Koko isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo” (1Yh2,15-17). Bityo,umuntu wese, urangamiye Imana, nayo imuhundagazaho Urukundo rwayo, kandi igakomeza isezerano ryayo ubuziraherezo. Naho uwohotse ku by’isi, asarura umuyaga kandi ntatinde kubona ko yibeshye.
Bavandimwe, natwe muri iyi minsi ya none, dukeneye kubura amaso tukarangamira Imana, mu isengesho ridahuga, mu bwiyoroshye bw’umutima wacu kandi bushyigikiwe n’ukwemera guhamye. Ibyo nibyo bizadufasha kubaho mu Rumuri rubengerana rwamurikiye isi kuri Noheli. Nuko dushobore kurwakira, turubemo ubuziraherezo kandi turugeze ku bandi nabo bagerweho n’urwo Rukundo Nyampuhwe rw’Imana yacu, yemeye kwigira umwe muri twe, ngo idukungaharishe ineza yayo itagira urugero. Mukomeze kugira Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire w’Impuhwe z’Imana.
YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE MU MITIMA YACU.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA ukorera ubutumwa muri paruwasi ya HIGIRO, diyosezi ya BUTARE.