Ku wa gatatu w’icya II gisanzwe/B, 17/01/2018
Amasomo: 1Sam 17, 32-51 Zaburi 143,1.2.9-10 Mk 3,1-6
Bavandimwe, nimugire ineza n’amahoro bitangwa n’Uwaducunguye Yezu Kristu. Tumaze kumva ijambo ry’Imana ritwereka uburyo iyo umuntu atifitemo ubuntu n’ubumuntu agenda agana inzira ihabanye n’igana ku Mana Umubyeyi wacu udukunda kabone n’iyo waba uri mu bashinzwe cyangwa se mu bafite ubutumwa bwo kwigisha abandi Ijambo ry’Imana no kubereka inzira zayo. Kuko kwiyemera bimuhuma amaso ni uko ibyo yigisha n’ibyo avuga bigahora ari “Amasigaracyicaro” ari byo kuvuga ko inyigisho itangwa ikinjirira mu gutwi kumwe igasohokera mu kundi, ntigire icyo isigira uyihawe. Dore ko iyo biteye gutyo ubikora yibwira ko ibitekerezo bye ari byo by’ukuri gusa, utagenje nka we akaba ikivume n’uwo kurwanya.
Mu Ivanjili, abafarizayi bari mu rusengero ku munsi w’Isabato, babona Yezu arinjiye, kuko batari barigeze bamwishimira, ngo bananyurwe n’ibyo yakoraga byiza, babonye ko hagati yabo hari umuntu ufite ikiganza cyumiranye, batangira gutekereza ko kubera ineza n’ubuntu biranga Yezu nta kuntu ataza kumugirira impuhwe. Iyo neza bifuzaga ko yayikora bakabona ikirego bamushinja. Dore ko utakwishimiye icyo ukoze cyose kuri we kiba icyaha, kabone niyo ari icyiza cyigaragariza bose. Nyamara Yezu wari uzi imitima yabo, ahera kuri uko kunangira imitima kwabo ngo arebe ko yabakura muri uwo mwijima w’urwango rudafite ishingiro, ahera kuri uwo muntu ngo ahugure ubwenge bwabo ati: “Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu cyangwa se kumwica? Kubera ko bari bazi neza ko gukora icyiza no gukiza umuntu ari byo biza mbere y’ibindi byose, bahisemo guceceka, aho guhinduka ahubwo barushaho kurubira no gushaka uburyo bwose bazahitana Yezu.
Twakwibaza tuti: “Ni ukubera iki abafarizayi baranzwe no kutishimira Yezu n’ibikorwa yakoraga?” Mu gusubiza iki kibazo nahera ku mvugo y’abakuru igira iti: “Burya nta muntu wumva nabi nk’udashaka kumva”. Iyo umuntu atakwishimiye ibyo wakora byose byiza abibonamo umwaku kuri we. Kuva Yezu yatangira ubutumwa bwe, abafarizayi nta kindi cyari mu mitwe yabo uretse gushakisha uburyo bwose bamwirenza akabava mu maso. Kuko mu mibereho yabo icyari kibaraje ishinga ntabwo cyari ukuri kandi ntibari bahangayikishijwe n’ineza y’abo bigishaga ahubwo icyari imbere ni inyungu zabo kabone n’iyo rubanda yahazaharira. Bakumva rero ko hagomba gutambuka no kubahirizwa ibitekerezo byabo kandi bakarwanya batajenjetse utagenza nka bo.
Mu buzima busanzwe iyi myifatire ya Gifarizayi natwe dushobora kuyigira, kuko si benshi bakunze kwemera kuvuguruzwa, kwerekwa amakosa yabo, ndetse ubikoze akagaragara nk’umwanzi. Nyamara burya buri wese no ku bantu b’ibihe byose byagaragaye ko ukuri kuzibiranywa ariko ko gutinda kukajya ahabona, uwaranzwe na ko akabishimirwa na bose kandi akabyubahirwa. Ukuri guhorana intego yo gukiza, yo kugirira neza muntu. Ibyo tubibona mu mategeko yose y’Imana, tuyubahirije twagira amahoro n’umunezero bidashira kuko ni cyo Imana yayaduhereye.
Ivanjili ya none iraduhamagarira kongera kumva neza agaciro k’umunsi w’Imana. Ubu twe ntukiri Sabato ahubwo uwo munsi wa Nyagasani ni icyumweru. None se uyu munsi utwigisha iki mu buzima bwacu? Nta kindi uretse kwizera Imana Ishoborabyose, ikaduhamagarira kugira neza no gukiza umuntu wese ubikeneye. Icyumweru kimwe n’ikindi gihe cyose ni igihe kitwibutsa gukora icyiza, gutabara umuzigirizwa, kurenganura urengana, gukomeza abandi mu kwemera, gusubiza icyanga mu buzima bw’uwihebye, guhoza ushavuye, mbese uko tugize amahirwe yo kubona umucyo w’undi munsi tugahimbazwa no gutera abandi kunezerwa. kwigiramo akanyamuneza tubagoboka mu byo dushoboye bo byababereye ihurizo.
Bavandimwe, nk’uko Yezu yabwiye wa muntu ati: “Rambura ikiganza cyawe” yabikora agahera ko akira, natwe tugomba guhorana amizero mu Ijambo rya Yezu, ntidushidikanye. Uko uwo muntu yamwumviye akakirambura kigakira, natwe twitoze kumvira Yezu utubwira buri munsi mu Ivanjiri, tuzagera kuri byinshi twibwiraga ko bidashoboka kuko “nta kinanira Imana” Lk1,37.
Ni na byo twazirikanye mu isomo rya mbere aho Dawudi yiringiye Imana, akubaha ububasha n’ubushobozi bwayo, akemera ko ishobora kumurinda urupfu, nk’uko yagiye imukiza urwasaya rw’intare n’ibirura aragiye amatungo ya se. Mu kumvira no kwizera ubuvunyi bw’Uhoraho yarateruye abwira Goliyati ati: “Na ho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho, Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Isiraheli wasuzuguye”. Ayo magambo ya Dawudi aratwigisha guhorana icyizere mu Mana, tukubaha kandi tukumvira Ijambo ryayo kuko ari inyakuri. Icyo gihe Uhoraho yahaye ububasha Dawudi yivugana Goliyati, ni uko Israheli yongera kwibonera n’amaso yabo, ububasha n’ikuzo ry’Uhoraho Imana y’abasekuruza babo.
Natwe rero bavandimwe Ijambo ry’Imana twumva buri munsi ariko by’agahebuzo buri cyumweru, ntirikinjirire mu gutwi kumwe ngo risohokere mu kundi ahubwo rijye rihora ari urumuri rumurikira ubuzima bwacu bwa buri munsi, kuko tutarishyize mu ngiro cyangwa mu bikorwa ntacyo ryaba rikitumariye byaba kimwe n’igihe Yezu abwira abari bamuteze yombi ati: “Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, na ho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe, inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa” (Mt 15,8-9)
Bavandimwe muri Kristu Yezu, niduharanire gusoma, kuzirikana no gushyira mu ngiro Ijambo ry’Imana kandi duhore turyiringiye, rizatubibamo imbuto y’umutsindo w’ukuri n’ineza igihe cyose n’ahantu hose tudakangwa n’ibihita kuko Imana Umushoborabyose izahora mu ruhande rwacu. Ni uko rero aho uri hose ntugatinye kugira neza. Amina
Padri Anselimi MUSAFIRI/ESPANYA