Ntukibagirwe gushimira

gushimira Yezu Kristu

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 26 gisanzwe, C, ku ya 1 Ukwakira 2016
Amasomo: Yobu 42,1…17; Za 118,66.71.75.91.125.130; Lk 10,17-24

Bavandimwe,
Mu buzima bw’abantu bose, waba umuherwe,waba umuyobozi, umukene cg umwinazi  hari akajambo gato gakunze kutugora, kukavuga tubikuye ku mutima, urebye uko kareshya wagira ngo nta buremere kifitemo, nyamara gatera ukabwiwe gususuruka no kunezerwa. Ako kajambo ni ugushimira, kakavugwa mu ijambo rimwe si ngombwa kongeraho ibindi iyo kavugwanye umutima mwiza. Namwe murebe ukuntu ari kagufi mu ndimi zinyuranye..Mu kinyarwanda : Urakoze. Mu gisipanyoli : Gracias. Mu gifaransa : Merci. Mu cyongereza : Thank you. Mu kidage : Dank(e). Kumenya  gushimira uwakwibarutse, uwakugiriye neza cg se  gushimira Imana ibyiza yakugiriye ndetse ihora ikugirira buri munsi, bikunze kutubera ihurizo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bamwe twumva ibyo duhabwa ari uburenganzira, abandi tukumva twarabigezeho twagotse dukoresheje ubwitange, ubuhanga no kwigomwa. Nyamara se ni iki umuntu atunze aba atarahawe !?  Nyamara dusuzumye neza iby’ibanze tubikesha abandi natwe tugakora aka wa mwana mwiza ngo « Basiga yinogereza »

Dore nk’ubu, ubuzima tubukesha mbere na mbere Imana yo soko yabwo, ababyeyi n’abavandimwe, inshuti n’abavuzi cg se abagiraneza bigomwe byinshi ngo dukure, abarezi batugoroye batwigisha ubumenyi, tukavamo abantu bafite impano zitandukanye ariko zigomba kuzuzanya kuko ntawe ugira impano zose. Nk’uko Imana ari intango ikaba n’umusozo w’ubuzima, ni yo igomba kubanza abandi bakaziraho kuko bose na byose ari we Mugenga, ubiha kubaho  gusagamba no kwigiramo ubuzima. Ese   aho tujya twibuka gufata akanya tugashimira Imana, tuyisingiriza impano idasimburwa y’ubuzima yaduhaye inyuze ku bacu ?  Ndavuga  abacu  bose  bafite cg abagize uruhare mu kuba tugihumeka, aho tujya twibuka kubashimira cg se kubasabira ku Mana ngo ibahe umugisha n’amahoro kandi imigambi myiza bifitemo bakomeze kuyiheraho bafasha abandi kwamamaza Ingoma y’Imana, irangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera ari byo bitubyarira ya sano isumbye iy’amaraso dukesha Yezu watugize twese abana b’Imana ?  Muvandimwe uri busome iyi nyigisho ndagusaba  kuzirikana impanuro y’inarabibonye yamaze kwitegereza  uko mwene muntu abayeho  igaterura iti : «  IBIGANZA BIDASHIMIRA BIHINA IBIGANZA BY’UGABA ».

Bavandimwe , mu Ivanjiri Yezu amaze kumva  amagenzi y’abagishwa  bahimbajwe n’ubutumwa bari bavuyemo bagira bati :  « Mwigisha na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe » ; yarabashubije ati : « Nyamara ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru ».  Ayo magambo abahumuriza  kandi yuje akanyamuneza yayababwiye agira ngo bajye bamenya aho ibyishimo nyakuri biganje, ko atari mu kuba babasha guhashya ikibi ahubwo kunezezwa no kuba ari ABANA B’IJURU. Ni uko arangije abaha urugero natwe twagombye gukurikira no gukurikiza. Nta rundi ni uko yari yanyuzwe n’uko umurimo Se yamutumye gukora ku isi uri ho ugenda neza, ariko ntiyagarukira aho, ahubwo yibuka no gushimira Se umuhora hafi kandi akamushoboza byose ndetse akanabishoboza abiyemeje kuba abigishwa be.. Abivuga neza muri aya amagambo :  « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’ abahanga , ukabihishurira abaciye bugufi »

Iri sengesho rya Yezu umuntu atitonze yaryumva nabi, ndetse hari nubwo ritera bamwe kwigiramo amahane mu gihe aganira n’abandi wenda ntibumve cg ngo bakire ibyo avuga…dushobora kwibwira ko abanyabwenge n’abahanga hari ibyo bahishwa ngo bikerekwa ab’intamenyekana. Oya byaba ari ugutwara ibintu umucuri, burya ubwenge n’ubuhanga bigira ireme iyo nyirabyo yibutse ko byose abikesha Imana n’abayo hatabuzemo n’uruhare rwe birumvikana. Ni uko agaca bugufi ntiyishyire ejuru ahubwo akumva ko ibyo byose yabihawe ku buntu ngo bigirire bose akamaro. Niba ntibeshye Umurezi mwiza yifuza kubona uwo arera akura ajya ejuru mu bwenge , mu buhanga no mu bumuntu. Ariko yababazwa no kumva uwo yafashije kugira icyo amenya agira ati :  « Ibi byose ni jye »  Dore ko hari ubwo tugira igishuko tukumva twageze iyo tujya, tukarenza abandi imboni, tukabasuzugura, erega maye tukaba twatangira kurarama no kwibagirwa aho byose bikomoka, ndetse tutaretse no kumva ko ari twe dushoboye. Mu isomo rya mbere Yobu yatubera urugero rwo kwigana no kubwira abandi. Ubuzima bwe bwaranzwe no guhirwa mu ntango, nyuma iby’iwe biza kurwaniramo n’imbwa, dore ko…Nyir’ibyago imbwa ziramwonera kandi twari tuzi ko zitungirwa n’akanyama cg se akagufwa. Nyamara yakomeye kuri Uhoraho, yakira ibyago nk’uko yari yarishimiye umugisha. Bituma bagenzi be bamuhamyaga icyaha, Imana yarura ubugingo bwe mu ivu birangira ubutoni bwe ku Mana, bumusubije ishema yahoranye. Twibuke aho agira ati : « Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije ; nihasingizwe izina ry’Uhoraho » Ibyago yahuye nabyo ntiyabifashe nk’igihano, ahubwo yashimiye Uwamugabiye aranabimusingiriza. Iyo neza yamugarukiye ku musozo yiturwa ibyo yahoranye hariho n’umuseseka. Kandi aronkera umugisha n’imbabazi inshuti ze zari zikwiye igihano, kuko Imana ari inyampuhwe natwe ikadusaba kuba bo.

Bavandimwe, dusabirane iyo mpano yo kutibagirwa gushimira no gusingiza Imana kubere ineza yayo, kimwe n’abagize icyo badukorera mu buzima bwacu, mpereye ku babyeyi,abandimwe,inshuti, abagiraneza abarezi n’abaganga. Uko uri kose ujye wibuka ko uri akarabo Imana yatatse isi,haranira ko kahorana impumuro inogeye Imana n’abayo.

Bikira Mariya Umwamikazi waduhaye Rozari ntagatifu …aduhakirwe iteka twe, abanyabyaha .Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho