Ntukishyire imbere

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icya 30, C, 29 Ukwakira 2016

Amasomo: Fil 1, 18b–26; Zab: 41, 2-5; Lk 14, 1.7-11.

Uyu munsi Yezu Kirisitu arashaka kutwibutsa amatwara aranga abakorera muri we kandi bavuguruwe na Roho Mutagatifu. Abo ngabo, ntibaharanira icyubahiro cyo ku isi, ntibishyira imbere, nta n’undi bashyira imbere, nta n’ikintu kindi bimakaza. Kuri bo uza mbere ya bose na byose, ni Nyagasani Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka.
Abo ni nka Pawulo intumwa watubwiye ko Kirisitu ari we bugingo bwe kandi ko icyo yifuza kuri we ari ugupfa kugira ngo amurangamire by’ukuri mu ijuru. Birumvikana ko uwo Pawulo ashyira imbere ari Yezu Kirisitu. Nta wundi akorera, ntagamije icyubahiro cye bwite, mu bantu bose yumva ko bagira icyo bakora, baba abamamaza Kirisitu bahimana (Fil 1,16-17) kandi baryarya, icyo apfa ni uko Kirisitu yamamazwa. Cyakora icyo asaba akomeje ni isengesho ry’abavandimwe n’inkunga ya Roho wa Yezu Kirisitu.

Twese ababatijwe, duhamagariwe gukora uko dushoboye kugira ngo Yezu Kirisitu amenyekane maze isi ibone Umukiro atanga igire amahoro. Wowe cyakora wabatijwe ukaba uri umukirisitu usanzwe, uwo twita umulayiki, jya ku mavi usabire ubishimikiriye abahawe ubutumwa bwihariye bwo kuberaho kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. Nunabishobora ubafashe ubikuye ku mutima kurangiza neza inshingano zabo. Niba usenga koko utaryarya, Roho Mutagatifu azahora akubwiriza uburyo bushoboka bwose bwo gutera ingabo mu bitugu abari ku rugamba rwo kogeza Yezu mu bantu.

Itegereze isi turimo, urasanga muri iki gihe kuyamamazamo Yezu Kiristu ari ibintu bitoroshye. Inkingi imwe ntigera inzu, saba ko abogeza Ivanjili bunga ubumwe bukomeye kugira ngo ibitero bya Sekibi bajye babicubya roho zikomeze gufashwa. Itegereze kandi uzirikane, urasanga isi irimo ibishukanyi byinshi cyane: muri wowe no mu bandi, ijwi ry’umushukanyi rikunze kumvikana. Umuntu ku giti cye na Kiliziya muri rusange, nta watsinda imitego y’umubisha ku bw’ imbaraga zisanzwe, ni aho kwiyamabaza Yezu Kirisitu ngo adusenderezemo ingabire ze dukeneye.

Izo ngabire zizadufasha guhagurukira gukuza Imana Data ushoborabyose no kwishimira umutsindo w’uwo yatumye Yezu Kirisitu. Ni bwo buryo bwo kugenda gahoro gahoro duhigama akaba ari We wenyine ukuzwa. Ese ariko amakuzo yo kuri iyi si amara igihe kingana iki? Uwo ari we wese ayamaramo akanya gato ugereranyije n’ubugingo bw’iteka. Ntawe ukwiye kwirangaraho kuko “Uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa”.

Yezu Kirisitu asingizwe, umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Narisisi, Uwuzebiya, Felisiyane, Honorato, Yowakini Royo, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho