Ntukiture inabi, haranira ubutungane

Inyigisho yo kuwa gatanu w‘icyumweru cya 1 cy’igisibo umwaka  A, Ku wa 10 Werurwe 2017

Amasomo : Ezk18,21-28 ;Zab130(129),1-2,3-4,5-6ab,7bc-8 ;Mt5,20-26

Bakristu bavandimwe, dukomeje urugendo rwacu rutuganisha kuri Pasika ya Nyagasani. Ni urugendo rutuganisha ku mutsindo wa  Kristu ukaba n’uwacu kurupfu rw’iteka, turonka ubugingo buhoraho.Uru rugendo turumaramo iminsi mirongo ine turangwa no guharanira ubutungane. Amasomo y’uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aradusaba guraranira ubutungane. Ubwo butungane tuzabugeraho twisubiraho, twanga ibyaha byacu aho biva bikagera.

Mu Ivanjili twumvise ukuntu Yezu aburira abigishwa be,agira ati:« niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, ntabwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru». Ingoma y’ijuru iraharanirwa. Kuyinjiramo ni ukurangwa n’itegeko ry’urukundo. Ukabonamo mugenzi wawe incuti musangiye gupfa no gukira kandi mufatanyije urugendo rugana mu Ngoma y’ijuru bityo ukirinda kumugirira nabi; haba mu bikorwa, mubitekerezo ndetse no mumvugo. Bityo uzaba uri guharanira ubutungane nk’uko mutagatifu Yakobo abivuga, ati«umuntu utigera acumura mu magambo aba ari intungane»(Yak3, 2).

Muvandimwe, irinde rero amagambo atubahisha, kuko, n’iyo ntacyo waba ugamije kidakwiye, abakumva bashobora kubyakira kubundi buryo. Ijambo ribi iyo rigeze mu mutima usanzwe udakomeye, rirakwira rigasakara hose, rikaba nk’igitonyanga cy’amavuta kiguye  ku mwenda; rimwe na rimwe rinuzura umutima rikawuzuzamo ibitekerezo n’ibishuko bifutamye. Nk’uko rero uburozi  bwinjira mu mubiri bunyuze mu kanwa, ni nako ubw’umutima nabwo bwinjirira mu gutwi  bugahumanya  umubiri wose, niyo butagera ku ntego yabwo, ntabwo bwabura ibisare n’ibisigisigi busigira umuntu.

Umuhanuzi Ezekiyeli aradusaba kwisubiraho kuko Imana itanga umunyabyaha ahubwo icyo yanga ni icyaha.  Uhoraho ubwe niwe umutuma ku muryango we, ati« umugiranabi naramuka yanze ibyaha  byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera,azabaho nta bwo azapfa. Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera.»(Ezk18,21-22). Nyagasani ikimushimisha ni uko  umunyabyaha  yahindura imyifatire kugira ngo azabeho.

Yezu ati: «mwumvise ko abakurambere banyu bababwiye ngo ntuzice, kandi ngo nihagira uwica azabibarizwa mu nteko». N’aho wagirirwa nabi gute, urasabwa kurangwa n’urukundo n’impuhwe.  Ukirinda guhemukira no kwihimura ku muvandimwe wawe ndetse  ukajya ufata iya mbere mukwigorora nawe igihe umwe yacumuriye undi; iri niryo yobokamana nyaryo. Bityo rero n’isengesho ryawe uzatura Uhoraho rizumvwa.«Nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe; hanyuma ubone guhereza ituro ryawe» kuko udashobora gutera ikiremo  gishya ku mwenda ushaje. Muvandimwe, ni kangahe wigorora n’abavandimwe bawe?  Mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru tuvuga kenshi hari aho tugira duti: utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho, ese ujya uzirikana aya magambo?

Umuririmbyi wa Zaburi y’uyu munsi niwe ugira ati: Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu, Nyagasani, ni inde warokoka? Ni impuhwe z’Imana  zitubabarira, bityo natwe turasabwa kuzigirira abandi.

Muri iki gihe cy’igisibo dusabe Imana iduhe imbaraga zo kumva neza urukundo twakunzwe kugira ngo ubutungane duharanira tuzabugereho.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Sylvain SEBACUMI

Umurezi mu ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi ry’i Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho