Inyigisho yo ku cyumweru cya 30 gisanzwe, A, 25 Ukwakira 2020
NTUZAGIRIRE NABI UMUPFAKAZI CYANGWA IMFUBYI
Amasomo: Iyim 22, 20-26; Zab 18 (17), 2-3. 4.20.47.51b; 1Tes 1, 5c-10; Mt 22, 34-40
Amasomo yo kuri iki cyumweru cya XXX mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturgiya A aratwibutsa itegeko riruta ayandi yose, itegeko ry’urukundo: “Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose” kandi “Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”.
Mu isomo rya mbere, Musa aributsa abayisiraheli ko bagomba gukunda Uhoraho Imana kandi ko urwo rukundo rugomba kugaragarira cyane cyane mu baciye bugufi: “Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize” kandi “Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi”; ntuzashake urwunguko rurenze ku mutindi muturanye. Mu isomo rya kabiri Pawulo arashimira abanyatesaloniki ko bakiranye Ijambo ry’Imana ibyishimo bityo bagaca ukubiri n’ibigirwamana kugira ngo bakorere Imana nzima kandi nyakuri. Umuririmbyi wa Zabuli araririmba ibigwi by’Uhoraho byo shingiro ry’urukundo amukunda.
Ni koko, Imana ni indahemuka. Yaraturemye ndetse n’igihe twigometse tukayicumuraho ntiyadutereranye ahubwo yatwoherereje Umwana wayo w’Ikinege abana natwe, atwigisha kugarukira Imana ndetse yemera gupfira ku musaraba ngo aturonkere ubugingo. Imana rero ni iyo gukundwa kuko yadukunze mbere. Tugomba kuyikunda n’umutima wacu wose, n’amagara yacu yose, n’ubwenge bwacu bwose. Urukundo tuyikunda rugaragarira mu gutega amatwi ugushaka kwayo maze tukagukurikiza; rugaragarira kandi mu mushyikirano tugirana na Yo mu isengesho maze tugahagurukana ibakwe tujya kumenyesha impuhwe n’urukundo igira. Urukundo rw’Imana rugaragarira mu buryo tubaho bwa buri munsi. Ese koko mu by’ukuri imibereho yacu igaragaza ko dukunda Imana? Cyangwa turayiryarya tugamije gusa kwigaragaza imbere y’abantu kimwe n’abafarizayi n’abigishamategeko bo mu gihe cya Yezu?
Urukundo dukunda Imana nirwigaragarize mu rwo dukunda abandi. Nidukunde bagenzi bacu nk’uko twikunda twebwe ubwacu. Ni gute wakunda abandi wowe utagira urukundo? Nimucyo twihereho. Urukundo nikunda si rwa rundi rumbeshya ko ari jye jyenyine uri muri iyi si, ko ibiyirimo byose ari ibyanjye, mbese ko abandi ntacyo bari cyo. Si rwa rundi rumpatira gukurura nishyira aka ya fuku itunda, itindurura twose n’ututayigirira akamaro. Si rwa rundi rwiyifuriza ibyiza gusa ariko ntirwubure amaso ngo rubarebe n’irihumye. Si urutubeshya ko ibihangange kuruta abandi cyangwa se ko ibyiza byose ari ibyacu gusa ahubwo urukundo twikunda nirudufashe kubona neza ibyo twiyifuriza kugira ngo natwe tubikorere abandi. Yezu atubwira ko ibyo twifuza ko abandi batugirira twajya tubibagirira. Urukundo twikunda nirusohoke rusesekare ku bandi.
Urukundo rwacu rugomba guhera ku baciye bugufi. Duhamagarirwa gukunda abasuhuke, abatagira aho bakinga umutwe, abapfakazi n’imfubyi, abatindi nyakujya mbese bagenzi bacu tubona batifashije. Nitwibanira n’abakire gusa se urukundo rwacu ruzaba rumaze iki? Tuzaba turusha iki abandi batari bamenya Inkuru nziza? Ikizagaragaza ko turi abigishwa b’ukuri ba Kristu ni urukundo tuzaba dukundana ariko cyane cyane urwo tuzaba dukunda abaciye bugufi.
Urukundo nyakuri rujyana no guharanira ukuri n’ubutabera ndetse no kurwanya akarengane. Ntiwagira urukundo igihe urenganya bamwe ukundwakaza abandi; nta rukundo rw’uwubakiye ku kinyoma kuko aba yubakiye ku musenyi. Ikinyoma ntikigendana n’urukundo. Niba ushyigikiye ikinyoma nta rukundo wifitemo kuko ibyo ukora byose bigenda bibusana n’Ugushaka kw’Imana kandi urukundo rudashingiye ku Mana ntirugira shinge na rugero.
Ikinyoma ntigihindurwa ukuri n’uko cyemewe na benshi; ntigihindurwa ukuri n’uko gishyigikiwe n’ibikomerezwa by’iyi si bigisigiriza ngo gishashagirane! Ntigihindurwa ukuri n’imbaraga za kiboko cyangwa umunwa w’imbunda! Ubunyoma bw’ikinyoma ntibuvanwaho n’uko gishobora kugaragara nk’ukuri kuko gifite abagisigiriza. Iminsi iratinda ikinyoma kikigaragaza kikambikwa ubusa maze kigatsindirwa ahabona kuko kizirana n’urumuri!
Ukuri ko ntigukeneye gusigirizwa no kunogerezwa n’utugambo turyohereye tw’amareshyamugeni, ukuri ntigukeneye abasizi n’abasiganuzi, abahanzi n’abahangizi ngo kubone kuba ukuri kuzuye. Ukuri guhora ari ukuri kandi ngo ‘guca mu ziko ntigushye’. Ukuri ntiguhinduka, imitaga n’imitaga guhora ari kwa kundi. Uharanira ukuri ntatsindwa. Mu maso y’ibiburabwenge, umunyakuri agaragara nk’umunyantege nke kuko nta kivugira agira, nyamara ahorana umutsindo mu biganza bye kuko aba ari kumwe n’Uhoraho.
Niduhitemo rero. Imbere yacu hari inzira y’Ukuri ari yo yerekeza mu bugingo bw’iteka ndetse n’iy’ikinyoma ijyana mu nyenga y’urupfu rw’iteka. Umuntu ubwe ni we wihitiramo ariko Nyagasani atugira inama yo guhitamo inzira y’ubuzima butazima tukareka iy’urupfu. Iyo duhisemo neza, urukundo rwacu ruba ari urukundo nyarwo kuko ruba ruturuka ku Rukundo nyarukundo Imana yadukunze bityo tukarusendereza mu bandi.
Dusabe Nyagasani ngo adufashe kurangwa n’urukundo nyarwo. Dukunde Imana Umubyeyi wacu kuruta byose na mugenzi wacu cyane cyane uciye bugufi maze twitegure kuzabana n’Imana Data, Mwana na Roho mutagatifu iwacu h’ukuri mu ijuru aho tuzaba mu byishimo bitagira iherezo uko ibihe bizagenda biha ibindi. Amen.
Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI