Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke

Ku cya 30 Gisanzwe, A, 29 Ukwakira 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Iyim 22, 20-26

Isomo rya 2: 1 Tes 1, 5c-10

Zab 18 (17), 2-4.47.51

Ivanjili: Mt 22, 34-4

Amasomo ya none agamije kutwibutsa ishingiro ry’Amategeko umuntu wese ushyira mu gaciro yari akwiye kubahiriza. Hariho kwiga no kumenya byinshi. Hariho ikoranabuhanga n’iterambere ku isi yose. Ariko nyamara iyo witegereje ibibera ku isi muri iki kinyejana cya 21, ushobora gutekereza ko Imana Data Ushoborabyose mu kuduhugura ubutitsa, isa n’igosorera mu rucaca ikavomera mu rutete.

None se ko itegeko rya mbere ari ryo shingiro ry’ayandi yose ari ugukunda Imana n’umutima wose n’amagara yose n’ubwenge bwose… Hari abantu benshi bataramenya Imana. Baracyari mu icuraburindi. Abamisiyoneri bakoze iyo bwabaga. Iterambere n’ikoranabuhanga byabatanze imbere. Iryo koranabuhanga ryajyaga kugurukana ubutumwa bw’Inkuru Nziza ikagera hose ku isi…Ariko se kuki hari benshi bataramenya Imana Se wa Yezu Kirisitu? Ni nde wasubiza iki kibazo? Uzafate urugero kuri Afurika urebe buri guhugu umubare w’ababatijwe, uzumirwa. Hari benshi cyane bakibereye mu mihango ya gakondo, hari n’abandi bibereye aho, ibyo bumva kandi babona bijyanye n’Ingoma y’Imana ntibabirebe n’irihumye!

Itegeko rya kabiri, ni ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Biragaragara, utaramenye Imana, ntamenya na mugenzi we. Yiberaho nk’inyamaswa idatekereza. Icyo ashyira imbere, ni ukurya ibye akaba yarenzaho n’iby’abandi. Ibyo ntibishimisha Imana. Mu isomo rya mbere, twumvise ko Imana itazihanganira abanyunyuza imitsi y’umusuhuke n’abakandamiza abatagira kivurira. Imfubyi n’abapfakazi na bo bakunze guhemukirwa. Ubahemukira, ntazabona icyo yireguza umunsi Yezu yagarutse. Imana yavuze ko yumva imiborogo y’abatsikamiwe. Ijambo ryayo rirabahumuriza. Cyakora umuntu utsikamiwe kandi akaba atigera yumva ijwi ry’Imana rimuhumuriza, apfira mu ruhu kuzageza ku ndunduro, aririra mu myotsi ubuziraherezo ntawe umuhoza.

Birihutirwa cyane gushyiraho akete twe twumva Ijambo ry’Imana tukagira uruhare mu guhumuriza abarengana cyangwa abazahajwe n’ingorane zo muri iyi si. Abakene, aboro n’indushyi, imfubyi n’abapfakazi, abapfukiranywe ku buryo bwinshi…abo bose bakeneye uwabahumumriza. Zirikana Ijambo Kiliziya yadusangije none, maze usabe urumuri rwo kugira uruhare mu kuzahura abazahaye. Ni cyo kizagaragaza ko uzi Amategeko y’Imana bitari mu magambo gusa. Ntiwibagirwe ko ingororano yawe izaba nyinshi mu ijuru. Yiharanire ye.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira ,Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho