Inyigisho, ku wa gatanu, Icya 10, C,2013: “Ntuzasambane”

Inyigisho yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 10 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 14 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: 2Kor 4, 7-15; Zaburi 115;Mt 5, 27-32

« Ntuzasambane »

Mu mico yose igize isi, gusambana bifatwa nk’icyaha gikomeye. Mu miryango imwe n’imwe, abakoze imibonano mpuzabitsina bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko bibaviramo kwicwa. Mu isezerano rya kera, icyaha cy’ubusambanyi bagihanaga bihanukiriye. Muzisomere igitabo cy’Abalevi umutwe wa makumyabiri, maze mwiyumvire.

Ingero ebyiri dusanga mu gitabo cy’Abalevi zitwereka ko gutinyuka gusambana byari ukwigerezaho : “Umugabo nasambanya umugore wa mugenzi we, bombi bazicwe; umugabo w’umusambanyi kimwe n’umugore” (Lev 20, 10). Uwibeshyaga akaryamana n’umwana we dore uko amategeko yamuhanaga : “Umugabo narongora umukobwa na nyina, bazaba bakoze ishyano, bose uko ari batatu muzabatwike. Bityo, nta shyano nk’iryo rizongera kuba hagati yanyu” (Lev 20, 14)

Aya mategeko yari akakaye Yezu yashatse ko twayubahiriza ukundi. Ivanjili ya Yohani itubwira ukuntu abigishamategeko n’abafarizayi bafatiye umugore mu busambayi bakamuzanira Yezu bashaka kumva uko akemura ikibazo cye. Mu kugikemura, Yezu yabasabye ko utarakora icyaha yamubanza ibuye. Ivanjili itubwira ko bikubuye bakagenda ntawe umuteye ibuye (reba Yohani 8, 1-11). Icyo Yezu yakoze ni ukubashyira imbere y’umutimanama wabo.

Inyigisho za Yezu zishaka kutwumvisha aho icyaha gikorerwa n’igihe gikorerwa. Burya mbere y’uko icyaha kigaragara inyuma kiba cyarangije gukorerwa mu mutima. Mu busambanyi, umuntu yavuga ko akuzuye umutima kagaragarira ku jisho. Indoro urebye umugore cyangwa umugabo ishobora kuba yuzuyemo irari ku buryo habonetse ukuntu wamusagarira… Tujye rero twitondera indoro yacu kuko ishobora kwambura undi ubumuntu ikamuhindura ikintu, igikoresho cyo kwishimisha.

Bityo kwirinda kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi ni no kwirinda kuba watera undi irari ryamuyaza ubwenge bikaba byatuma yitwara kinyamaswa aho kwitwara kimuntu. Umuntu wambara imyambaro ishotorana, cyangwa akamenya kwica amajisho no kuyaterekera umugore cyangwa umugabo, ashobora kugusha undi mu cyaha cy’ubusambanyi

Ijisho ryawe… rinogore, ikiganza cyawe … gice.

Nta kuntu wakwirinda ingeso y’ubusambanyi niba utagenzuye ijisho ryawe n’ikiganza cyawe. Ijisho burya ni umuyoboro w’ibisohoka mu mutima. Uko witegereza niko wongera irari! Iyo iby’ijisho bivuyeho, wa mubiri witegerezaga ugatangira kuwukorakora, icyaha cy’ubusambanyi uba utakikifuza ahubwo uba watangiye kugikora. Kugirango rero wirinde gukora ikitagombye gukorwa, ngo wibuke ibitereko washeshe, ibyiza ni ukonogora ijisho ryawe cyangwa ugakata ikiganza cyawe. Umuntu se banogoyemo amaso bakanamukata ibiganza aba asigaye he ? Byumvikane rero ko icyaha cyo gusambana gishobora kutugeza mu icuraburindi, tukaba twanahinduka imburamumaro. N’akazi twakoraga tukakabura tukabona.

Inyigisho ikomeye Yezu arimo guhitisha mu gihe atwigisha amategeko y’Imana ni ukumva icyo umutimanama wacu utubwira kugirango dushobore guha icyerekezo cyiza ibikorwa byacu.

Bavandimwe, nimucyo dusabe inema y’ubushishozi kugirango tutagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho