Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho, ngo uhore ubyimurira ejo hazaza (Sir 5,1-8)

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe, C, giharwe, 2013

Ku wa 23 Gicurasi 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho, ngo uhore ubyimurira ejo hazaza (Sir5,1-8)

Bavandimwe,

Maze gusoma izi mpanuro za Mwene Siraki numva zinkoze ku mutima. Zinyibukije Yezu ajya mu butayu akamara iminsi mirongo ine ntacyo afungura Shitani ikaza kumusura igatangira kumushuka.(Soma Mt 4,1-11)Yamushukishije iki ? Yamushukishije ibintu bitatu : umugati. Ni ukuvuga igishuko cy’inda, cy’ibintu binyuraye by’iyi isi. Icya kabiri yamushukishije ni ubutegetsi n’amakuzo yo kuri iyi si. Icya gatatu ni uguhindura amateka (simbuka), ntakomeze gukora ugushaka kw’Imana, kunyura mu nzira Imana imwereka, akishakira iye.

Mwene Siraki aratuburira. Ati « Ntuzishingikirize ku mutungo wawe, ntuzibwire ngo “Mfite ibimpagije” ». Agakomeza ati « Ntukiringire ubukungu bw’amahugu, kuko amakuba naza ntacyo buzakumarira ». Ubukungu bw’isi buradushuka tukumva ko ntacyo twaba kandi dufite ifaranga. Tukumva ko nta muntu dukeneye ndetse ko n’Imana tutayikeneye. Nyamara se, iyo amakuba yaje nk’uko Mwene Siraki abivuga, ayo mafaranga akumarira iki ?

Njya nganira na bagenzi banjye tujya kungana mu myaka, tugasanga twarabonye ibintu byinshi mu myaka mike tumaze ku isi. Ibyo abakurambere babonye bamaze imyaka n’imyaka twe twarabyiboneye n’amaso yacu, twabinyuzemo. Twabonye abantu bari bafite amafaranga, imitungo itubutse. Ibintu byahinduka ukabona bagiye mu nsi y’abaturage basanzwe, bagatungwa n’imfashanyo z’Umuryango utabara imbabare. Twabonye abantu bari abategetsi bakomeye, bakandagira ku isi igatigita. Nyamara byarahindutse tubona baragenda bihishahisha…

Ibyo byose twagombye gukuramo inyigisho nk’uko Mwene Siraki abidushishikariza. Ubanza amafaranga, ubutegetsi, ikuzo nabyo ari ibiyobyabwenge. None se ko bihuma umuntu ntiyongere kubona neza, bikamuziba amatwi ntiyongere kumva neza, aho kuyoboka Imana akigira ikigirwamana ! Hakaba ubwo arengwa agasuzugura abandi bose, yumva ko nta cyamuhangara. Amateka twanyuzemo, cyanga se ibyo dukura mu bitangazamakuru binyuranye kuri Libiya, Iraki n’ahandi, byari bikwiye kudusigira inyigisho.

Ingingo ya kabiri Umuhanga Mwene Siraki agarukaho, ni iyo guhinduka, tukagarukira Uhoraho inzira zikigendwa. Umunyabyaha ati « Ko nacumuye byantwaye iki ? Nzakomeza nungikanye ibyaha, Uhoraho azi kwihangana kandi agira imbabazi. Arangwa n’impuhwe n’urukundo, azambabarira ».

Ni byo koko, Uhoraho Imana yacu arangwa n’impuhwe n’urukundo. Icyakora, urwo rukundo nirwo rutuma Uhoraho n’ubwo yihangana ageraho agahana. Bya bindi abanyarwanda bavuga bagenekereza bati « Imana ihora ihoze ». Imana nk’umubyeyi mwiza, ntiturera bajeyi. Iyo bibaye ngombwa iducishaho akanyafu.

Niko byagendekeye Umuryango wa Isiraheli. Wamaze imyaka mu bunyago i Babiloni kubera kurenga ku isezerano bagiranye n’Uhoraho ku musozi wa Sinayi.

Kubaka ku bintu, ku bantu, ku mitungo inyuranye, ku butegetsi, ku ntwaro, ku kinyoma n’ibindi twihambiraho, ni ukubaka ku musenyi. Kumenya Imana no kuzirikana Ijambo ryayo tukagerageza kurishyira mu bikorwa nibwo bwenge, ni ko kubaka ku rutare (Soma Mt 7,24-27). Urukundo rwonyine ni rwo ruzahoraho iteka, rukazaduherekeza kugera mu bugingo bw’iteka (Soma 1 Kor 13).

Umugambi rero ni ukugarukira Imana mu bwiyoroshye, tugaca bugufi tugasaba imbabazi z’ibyaha twakoze. Ubundi tukemerera Roho Mutagatifu agakomeza kutumurikira no kutuyobora, ntidutwarwe n’isi n’ibyayo. Tukamenya kuba ku isi tutari ab’isi, ahubwo turi ab’Imana.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho