Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 06 Ukwakira 2014
AMASOMO: 1º. Gal 1, 6-12; 2º. Lk 10, 25-37
Twese abakirisitu dusomerwa kenshi Inkuru Nziza ya YEZU KIRISITU. Tunyuzamo tukaniga amateka y’Umuryango w’Imana n’aya YEZU KIRISITU. Iyo twigishijwe tukemera, tumenya UKURI ku buryo inyigisho zose zitandukanye n’ukuri kw’iyo twabwiwe tukemera dushobora kuzivumbura zitaratugeza. Ni aha Roho Mutagatifu ariko kuko ni We uduha imbaraga zo kwigenga no kwizibukira ikintu cyose cyashaka kutuboha aho cyaba giturutse hose.
Kwemera ukuri kw’Inkuru Nziza nyayo no kumvira Roho Mutagatifu, ni byo byatumye abakirisitu benshi cyane cyane mu ntangiriro za Kiliziya bemera gupfa aho gupfa nabi batatira uwapfiriye ku musaraba, aho kwita mu mwijima ubatandukanya n’ibyishimo bihoraho mu ijuru.
Pawulo intumwa yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KIRISITU mu Bugalati: bamenye ko umukiro utangwa no kwemera kwigana YEZU KIRISITU WAPFUYE AKAZUKA aho kwihambira ku mitondangingo y’amategeko ya kiyahudi atari agize aho ahuriye n’ukuri gukiza. Hari igihe rero bamwe mu bayahudi bitwaga ko bemeye YEZU KIRISITU bacaga ruhinganyuma bagatanga inyigisho zigamije guhambira abanyamahanga ku mico ya kiyahudi nka ya yindi yo kwigenyesha. Bavugaga ko utabikoze adashobora kuba umukirisitu! Ibyo bitekerezo by’ibicagate byatumaga ab’umutima woroheje bahagarika umutima bagatangira kuvangavanga badagadwa.
Mu bukirisitu bwacu, ni ngombwa gushishoza igihe cyose tukamenya ukuri kudukiza. Uwaza wese atubwira ibintu bitandukanye n’Umukiro nyawo dushaka, tugomba kugira ubutwari bwo kubyanga. No mu buzima busanzwe ni uko: uwaza atubeshya wese ashaka kutuganisha mu bintu bitwicira ubuzima bidutandukanya na YEZU KIRISITU, tugomba kubyanga kuko aho kubohwa n’ibidafite shinge twakwemera kuvunika turuhira ikamba ridashanguka.
Bikunze kudukomerera cyane cyane iyo abaturusha amaboko baduhagaze imbere batubwiriza, iyo abize kuturusha bagira ibyo badusobanurira, iyo abadukuriye cyangwa abo dufitiye igitinyiro, batubwira ibyo bashatse n’iyo byaba bitari mu nzira y’Inkuru Nziza…akenshi biratugora guhuza ibyo batubwira n’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose.
Icyo duharanira ni ukwinjira mu bugingo bw’iteka. Twumvishe n’Ivanjili ya none uko ibisobanura: kugirira impuhwe abantu bose no kubatabara bareganiwe. Ni izo mpuhwe zaranze YEZU KIRISITU yemera gufata kamere yacu y’umucafu adutoza kuyizahura no kuyiganisha mu Bugingo bw’iteka. Niba ari ijuru dushaka kandi tukemera gukurikira YEZU KIRISITU tudatewe ubwoba n’abanyesi, turi mu nzira nziza.
Dusabirane twese gutambuka muri iyi si twemye, dutangaze Inkuru Nziza tutavangavanga. YEZU KIRISITU aradutabara, Umubyeyi Bikira Mariya araduhakirwa n’abatagatifu nka Bruno duhimbaza none baradushyigikiye.
Padiri Cyprien BIZIMANA