Ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 3, IGISIBO

Ku ya 06 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 4, 1.5-9; 2º. Mt 5, 17-19

Ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe

Ibikorwa by’Uhoraho ni agatangaza. Ibyo yagiriye umuryango we ubwo wari waragizwe ingaruzwamuheto n’abacakara mu gihugu cya Misiri. Igikorwa shingiro cyo kubohora Abayisiraheli, ni cyo kitazigera kibagirana. Cyabaye agatangaza uko amasekuruza asimburana n’amasekuruza. Bayobowe n’Uhoraho nyirizina, batambutse mu nyanja y’umutuku nta kibazo. Ku bwabo, byari bibarangiriyeho iyo Uhoraho Imana y’ukuri itabatabara. Hari n’ibindi bimenyetso bitagira ingano beretswe mu mateka yabo byabagaragarije impuhwe n’ubudahemuka Uhoraho agirira abe. Kubera ibyo byiza byose bagiriwe, gukurikiza Amategeko n’amatangazo y’Uhoraho ntibashobora kubitakubwaho. Bizeye kuzagera mu gihugu cy’isezerano Uhoraho yabahaye nibakomeza kuba indahemuka. Mu nzira bazahura n’ibigeragezo binyuranye bazatsinda babikesha kwibuka ibyiza bya Nyagasani biboneye n’amaso yabo bitume birinde gutatira Amategeko yabagejejeho anyuze kuri Musa.

Dukomeje urugendo rugana Pasika. Tuzarubamo indacogora nituzirikana natwe ibyiza YEZU KRISTU yatugiriye tugakomera ku Mategeko y’Imana Data Ushoborabyose. Uwagize amahirwe yo kubatizwa agahura na YEZU KRISTU, agira ibyishimo birenze ibisanzwe ku buryo ahora yiyumvamo amahoro igihe cyose ari mu nzira nziza. Nta n’umwe yifuza ko amubonana ibidahwitse. Ahimbazwa no kubwira abandi ibyiza YEZU KRISTU yamugiriye. Bitera ubwuzu kandi bigashimisha guhura n’abantu bagiriwe ubuntu na Nyagasani bagacika ubucakara bwa Sekibi. Bahorana ineza n’urugwiro. Barangwa n’amagambo y’ibyishimo bakagira umutima ukeye. Bahimbazwa n’amategeko yose y’Imana n’imigenzo myiza iyaherekeza.

Amatwara aranga abo bose bavuye mu Misiri, ni ukwiyoroshya no kwigengesera kuko Mushukanyi ihora yasamye irekereje uwarangara ngo imusamire hejuru imusamure. Tugomba kwitonda bihagije kuko n’ubwo twavanywe mu bucakara bwa Misiri, ibikomere by’ababyeyi bacu ba mbere bumviye ya nzoka ya kera na kare ari yo Kareganyi, ntitwigeze tubikira. Igihe kiragera inkovu zabyo zigacika ibintu bigasa n’ibiducikiyeho. Ni nde muri twe utibonera buri munsi ko akeneye imbaraga za Nyagasani kugira ngo atsinde udutero-shuma iyo Kareganyi itigera ireka? Twifuza buri segonda, buri munota, buri saha na buri munsi kuzuza Amategeko y’Imana no kuyatoza abandi no kurangwa n’imigenzo myiza mu magambo no mu bikorwa, ariko ntitubura kuvangirwa hato na hato n’ibikorwa by’umwijima.

Kwibuka no kuzirikana ibyiza Nyagasani yadukoreye, guharanira kuzagera mu byishimo by’ijuru, ni uguhora duca bugufi tukagaruka imbere y’intebe ye y’imbabazi akatwomora tugakomeza urugendo nta gutakara mu mwijima.

Duhore dusabirana kandi dufashanya gutsinda. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho