“Ntuzice”

Ku wa Kane w’Icyumweru cya cumi gisanzwe 15 Kamena 2017

Amasomo:

2Kor 3,15-4,1.3-6  Z 84,9-14  Mt 5, 20-26

Igice dukomeje kumva ni icy’inyigisho yatangiwe ku musozi. Nyuma yo kwemeza ko ataje kuvanaho amategeko ahubwo yaje kuyanonosora , Yezu atangiye asobanura amategeko ahereye ku rya gatanu dukurikije uko dusanzwe tuyakurikiranya.
Kuba Nyagasani ahereye ku itegeko rya gatanu biratwereka agaciro gakomeye ubuzima bwa buri muntu bufite. Kwangiza cyangwa gukuraho ubuzima bw’undi ni icyaha gikomeye.

Ntitugashyigikire abangiza ubuzima bw’abandi
Hari ubwo usanga ahantu hari uruhererekane rw’ubugizi bwa nabi; bwangiza ubuzima n’imibereho y’abantu buhoro buhoro abantu bakibwira ko atari icyaha kuko nta muntu wahise apfa. Hari imitekerereze n’imikorere ishobora kwica nyuma y’igihe kirekire. Igihe cyose uwabigizemo uruhare abizi neza ko bizagira ingaruka ku buzima bw’abantu; harimo n’impfu aba yakoze icyaha cyo kwica.
Uhereye ku byo dushobora gukora ku mutima no mu bitekerezo kugeza ku magambo mabi, gusebanya no kwica ubwayo. Ikintu cyose cyangiza ubuzima bw’umubiri kijyana ku cyaha cyo kwica. Tutavuze ibyo kwambura abandi ubuzima cyangwa kubima uburyo bwo kubaho hari n’ibindi byinshi. Urugero guha abandi ibiyobyabwenge, kubicuruza no kubikwirakwiza ni ukwica. Noneho hateye no gucuruza abantu.
Burya rero iyo udatabaye umuntu kandi wari ubishoboye, ukarebera abica ukicecekera uba ukoze icyaha cyo kwica.

Ibyo tuvuga cyangwa twandika bibe ibyubaka abandi
Ngarutse kuri iki cyo gusebanya burya na byo ni ukwica umuntu. Ni ukumwambura ubwiza yarafite tukamwambika indi sura. Ibyo twavuga kuri mugenzi wacu bishobora kubamo ibyiciro bibiri.
Urugero,bishobora kuba aribyo koko ibyo bamuvugaho yabikoze, si ngombwa kuba igikorwa bishobora no kuba inenge afite ku mubiri we, mu mateka ye n’ibindi. Icyaha kiba gushaka kuvunja ubuzima bw’umuntu mu kintu kimwe cyangwa mu gikorwa yakoze. Ubuzima bw’umuntu bugizwe n’ibintu byinshi tutabasha kubarura cyangwa kubona. Hari igice kinini cyane cy’ibitagaragara, gihishe yewe n’umuntu ku gite cye ntiyimenya ku buryo bwuzuye. N’iyo yakwimenya uyu munsi ntiyamenya uwo azaba ariwe ejo. Hanyuma tukamuvunja mu kantu gato tuzi, mu gihe gito. Tukamucira urubanza.
Iyo ibyo tuvuga atari byo bwo ni bibi cyane. Iyo umuntu umwambitse isura mbi ubibwira abandi akenshi ni yo bagumana ukaba uramwishe.
Amagambo mabi tubwiye abandi cyangwa tubavuzeho arabangiza. Twabivuga mu magambo twabyandika mu butumwa bwa telefoni, twabyandika mu binyamakuru n’ubundi buryo bwinshi bw’itumanaho tuzirikane ko twica itegeko rya gatanu. Uburyo bwiza bw’itumanaho bw’iki gihe cyacu twibukoresha twica abandi, mu kubasebya no mu kubabeshyera. N’iyo waba uri umunyamakuru ni ngombwa kubaha ubuzima bw’undi.
Yezu arongera gushumangira ko umubano wacu na bagenzi bacu ugira ingaruka ku mubano wacu n’Imana. Amasengesho yacu, amaturo yacu anyura Imana igihe twihatira kubana neza na bagenzi bacu. Ntibibe gusukiranya ibitambo, amasengesho y’urudaca ngo duhanike amajwi kandi mu nzira tujya ku kiliziya cyangwa hafi y’aho dutuye twanyuze ku muntu( mugenzi wacu), wagize akaga ko guhura n’abagizi ba nabi (Lk 10,25-37). Ntakubakira ubukristu bwacu hejuru y’ubugome n’urwango twagirira abandi.

Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho