N’ubu mubona abantu bameze nk’intama zitagira umushumba ?

Inyigisho yo ku wa 6 w’icya 1 cya Adiventi, A, 03 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 30, 19-21.23-26; Zab: 146, 1-6; Mt 9, 35-10,1.6-8

Dukomeje kwishimira iki gihe turimo. Ni igihe cyuzuye amizero menshi. Hari abavuga ko ubuzima bwo kuri iyi si bukwiye kuba Adiventi ihoraho. Baba bashaka kuvuga ko ubuzima bwose bugira icyanga iyo umuntu afite icyizere cyo kuzagera ku byiza bisumba ibindi, ni ukuvuga ubuzima buhoraho bwo mu ijuru buzira ibyago n’amakuba. N’ubwo hari na none abagereranya iyi si turiho n’akabande k’amarira, nta kundi muri ayo marira turangwa n’ukwizera tukabaho tuzi aho tugana. Iyo dutuwe n’ayo masezerano meza y’Umucunguzi, uko byagenda kose, ntitubura kumva rya jwi rigira riti: “Dore inzira, nimube ari yo munyuramo” nk’uko twabisomye mu buhanuzi bwa Izayi. Iyo nzira ni iy’Ukuri twemera kugenderamo kabone n’aho amakuba yo mu nsi yaba atatworoheye. Guhomba amasezerano y’Umukiza, ni ukubaho umuntu apfa guhobagira atazi aho azagarukira! Birababaje ko hari imbaga ya benshi ikigandagaje cyangwa ihobagira imeze nk’intama zitagira umushumba.

Igihe Yezu atoye intumwa ze, yazihaye ububasha bwose bwo kwigisha no kumvikanisha ijwi rihamagarira bose kugendera mu nzira nyayo. Yabahaye ububasha bwo gukiza indwara za roho n’iz’umubiri. N’indwara ziterwa n’amashitani ntawe uzazitinya kuko Umukiza afite ububasha bwose bwo gukangaranya za roho mbi zose iyo ziva zikagera. N’intumwa ze ni uko, arazitora akazibuganizamo ububasha bw’ijambo rikomeye ryirukana umwijima aho waba ugandiye hose. Aho ubwo bubasha butigaragaje, abantu bakomeza kugenda nk’amatungo adatekereza ntamenye aho agana.

Ni uko bimeze hirya no hino ku si. Iyo twumva amakuru y’ibibera muri iyi si, nta gushidikanye, kwemeza ko isi yabaye nk’ibundikiwe n’umwijima n’isibaniro ry’ibibi byinshi, ni ukuri. Abantu benshi bakayiranwa n’uwo mwijima maze bakabaho mu marira atagira urugero. Babayeho nka za ntama zitagira umushumba ari byo kuvuga ko nta bayobozi bakwiye bafite cyane cyane mu byerekeye iyobokamana. Ni uko inzobere mu bya Bibiliya zisobanura iryo jambo rya Yezu.

Ngoho rero, buri wese wumvise amasomo ya none, nashyireho umwete yihatire kubaho akurikije Umushumba Mwiza, wa Mukiza isi itegereje. Si ubwa mbere na mbere agiye kuza. Yaraje, ahora aza kandi azagaruka aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye kuko Imagoma ye izahoraho iteka. Dusabire abafite umurimo wo kuyobora abandi mu by’iyobokamana. Tubasabire kuba maso, bahagarare bemye muri iyi si babashe kubona aho ibirura byaturuka hose, babyamagane maze bayobore intama mu rwuri tutoshye. Urwuri baziganishamo, ni rwo na bo basangiriyemo ibyiza bunze ubumwe na Nyagasani Yezu Kirisitu. Niba koko yarabatoye bakamwemerera, bazashobora kumuyoboraho intama zagendaga zisa n’aho zidafite umushumba. Hirya no hino twumva intama zimeneshwa zikarara rwa ntambi kubera ibirura byerekeza abagenga b’iyi si mu mwijima ubapfukirana bakikurikiranira inyungu zabo maze ukuri n’ ubutabera bikagendera mu kinyoma isi igacura umwijima n’imiborogo byigaragaza ku buryo bwinshi.

Yezu Kirisitu ati: “Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi”. Twakire iryo Jambo mu buzima bwacu, tube intumwa zaryo muri bose. Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Fransisiko Saveri, Sofoniya Umuhanuzi, Lusiyusi na Kasiyani, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho