“N’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16,18)

INYIGISHO YO KU  MUNSI MUKURU W’INTEBE YA MUTAGATIFU PETERO I ROMA KU WA 22 GASHYANTARE 2019

 Amasomo: 1Pet 5,1-4 ; Zab 23(22); Mt 16, 13-19

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Kuri iyi tariki ya 22 Gashyantare, Kiliziya Umubyeyi wacu iduhaye guhimbaza umunsi mukuru w’Intebe ya Mutagatifu Petero intumwa i Roma. Amasomo matagatifu tuzirikana, nadufashe kumva ko binyujijwe mu bashumba Kristu yitoreye by’umwihariko Papa nk’umusimbura wa Petero intumwa, Kiliziya ibereyeho gukomeza umurimo wa Kristu ubwe wo gukiza abantu.

  1. Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe( 1Pet 5,2)

Nkuko tubigarukaho mu ndangakwemera yacu, Kiliziya ni imwe, iratunganye, ni gatolika kandi ishingiye ku ntumwa. Guhimbaza uyu munsi mukuru w’Intebe ya Mutagatifu Petero i Roma, ni ubundi buryo bwo guhimbaza icyizere gikomeye Nyagasani yagiriye Petero intumwa, umwe mu ba Cumi na babiri, inkingi ikomeye ya Kiliziya. Ni uguhimbaza icyubahiro Petero  yahawe we ubwe, ari abamusimbuye ndetse n’abazamusimbura.  Hejuru ya byose ariko  ni uguhimbaza ikuzo n’icyubahiro bya Yezu Kristu ari nawe wamushinze kumucyenurira ubushyo. Petero ntiyiragirira, ntakenura ubushyo bwe, ahubwo akenura ubushyo bwa Kristu wamutoye akamutuma, bityo agasabwa kubikora mu bwiyoroshye yigana Shebuja kandi akaba agomba kubaho mu mizero yo kuzabihemberwa.  Mu gitambo cya Misa burya iyo dusabira Papa tujye tubikorana umutima uhugutse dore ko uburemere  bw’umurimo mutagatifu yashinzwe na Kristu ubwe nta wabushidikanyaho keretse uwataye ukwemera.  Koko rero Papa ni uwahawe inshingano zo gutunga  imfunguzo zikingurira abantu ijuru (Mt 16,19).

Ni nde ukwiye gukerensa uko yiboneye ubwo bubasha bwo gutunga imfunguzo zikingurira abantu ijuru?

  1. Umunsi mukuru ku bafite ukwemera gatolika kutajegajega

Abavutse bundi bushya ku bw’amazi muri batisimu bose si ko bumva isano uwitwa umukristu gatolika afitanye na Papa. Haba mu bihe byashize,  haba muri iki gihe turimo ndetse no mu kizaza, haba ubwo ubutorwe n’inshingano by’abashumba ba Kiliziya bitumvikana neza bitewe n’ubujiji mu by’ukwemera. Iyo hakubitiyeho guha agaciro inyigisho z’ubuyobe zikomoka ku bo tudasangiye ukwemera dore ko hari abakristu usanga basa n’abatambikije mu by’ukwemera, uwari umukristu gatolika asigara ari we ku izina gusa, ariko hari iby’ingenzi yatakaje. Haba ubwo usanga bya bibazo bijyana n’impaka za ngo turwane bamwe bibaza n’abakristu gatolika batabifitiye igisubizo. Amazina y’icyubahiro ahabwa Papa nka: Nyirubutungane, Umugaragu w’abagaragu ba Kristu, Umwepikopi mukuru wa Roma,…ntiyumvikane nk’ajyanye n’inshingano z’umurimo mutagatifu yahawe na Kristu. Abakristu twese duhamagariwe kujijurana mu kwemera dore ko uwemera by’ukuri aba afite igisubizo.  Ufite ukwemera gatolika gushyitse ahimbazanya ibyishimo umunsi mukuru w’Intebe y’ubutegetsi bwa Mutagatifu Petero i Roma.

  1. ‘‘N’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayitsinda’’ (Mt 16,18)

Ku bw’ijambo rikomeye Yezu yabwiye Petero ry’uko Kiliziya ishinganye, Papa nk’umushumba wa Kiliziya,  nk’umugaragu w’abagaragu ba Kristu ni ushyikiriza ijambo ry’amizero abayoboke b’Imana mu bihe bitoroshye. Mu bihe by’imihengeri kiliziya inyuramo, tumubona afata iya mbere mu kuduhumuriza ngo tutiheba kandi ntaho Imana yagiye. Muri ibi bihe Kiliziya ifite abayanga, abayirwanya beruye n’abandi bayirwanya mu mayeri kandi benshi,  hari n’abayirwanya bayirimo, ariko ntacyo bazayitwara. Ijambo rya Yezu ritubwira ko n’ububasha bw’ikuzimu butazayitsinda (Mt 16,19) ni ukuri gukomeye, ni impamo, ni ijambo riduhumuriza. Bamwe bacika intege iyo babonye Kiliziya itotezwa,  cyangwa bamwe mu bana bayo bayandurije isura bakagira ngo ibya Kiliziya birarangiye.  Hari abakuramo akabo karenge, abandi bakayibamo ku bigaragarira amaso y’abantu nyamara mu by’ukuri barayivuyemo. Mu bihe bikomeye bya Kiliziya, tujye twibuka ko uwayihanze ayihagazeho ubuziraherezo.

  1. Mutagatifu Petero Intumwa yahamagariwe kutubumbira mu bumwe

Bavandimwe, Papa nk’Umushumba wa Kiliziya  asohoza ubutumwa bwe yunze ubumwe n’abepiskopi b’isi yose maze Kiliziya y’Imana igakomeza gusugira kandi  yagera no mu bihe by’amahina ikabasha kubisohokamo. Ubumwe bw’abashumba ba Kiliziya ni imbaraga za Kiliziya. Ni umurage Kristu yayihaye. Nyamara natwe umuryango w’Imana duhamagariwe kumva neza icyo Papa, abepiskopi n’abasaseridoti batwigisha. Ni abagabuzi b’Ijambo ry’Imana, iyo turyakiriye neza ubumwe buzira amacakubiri, buzira kuvuguruzanya no guhangana bwimikwa muri Kiliziya.Twiyibutse umuco mwiza wo  gushyira mu isengesho ryacu icyo  Papa yifuza, tumusabire, dusabire abepiskopi bamufasha.

Uyu munsi mukuru udukomeze mu rukundo dukunda Kiliziya n’abashumba bayo ndetse no gukomera ku nyigisho baduha ari nazo zituma twunga ubumwe nk’abayoboke ba Kristu.

Bikiramariya umwamikazi w’intumwa adusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA/Espagne

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho