Inyigisho yo ku ya 07 Werurwe 2016, kuwa mbere w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo, Umwaka C.
AMASOMO : Iz 65,17-21; Yh 4,43-54
Yezu ni Umukiza
Bavandimwe, dukomeje urugendo rwacu rw’Igisibo tugana kuri Pasika ya Nyagasani, aho natwe dusabwa gupfa ku cyaha tukazukana na Kristu watsinze shitani, urupfu n’icyaha. Umukiza wacu Yezu Kristu yigize umuntu asa nkatwe kugira ngo adusangize kuri kamere Mana ye, kugira ngo tugire uruhare kuri iyi kamere Mana ya Yezu Kristu turasabwa kurangwa n’ikimenyetso cyiza cy’ukwemera.
Yezu yaratsinze! Urupfu ntirukidufiteho ububasha. Ibi turabihuza n’ivanjili y’uyu munsi, aho uyu mutware w’i bwami asanga Nyagasani Yezu akamutakambira ngo aze iwe mu rugo amukirize umwana. Mu by’ukuri Nyagasani Yezu azi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba, ni yo mpamvu We yitegereza uyu mutware akabona afite ikibazo, akamwemerera ko amutakambira amwinginga ngo amugeze ho ikibazo afite. Ari kwa muganga, kandi agomba akanya ko kubwira muganga uburwayi bwe! Natwe dufate akanya twegere Yezu n’ukwemera mu isengesho tumubwire uburwayi bwacu maze dukire! Aha twaboneraho tukanibaza tuti: “Ese njyewe iyo mfite ibibazo, uburwayi, ntakira nde? Ese nibuka ko Yezu ari Umwami ukiza? Nyuma yo kubona ibyo Nyagasani yari amaze gukorera i Yeruzalemu, n’ibyo yari yarakoreye i Kafarinawumu, uyu mutware ava mu bye, maze akabona umuganga mwiza kandi w’ukuri (Yezu).
N’ubwo uwakumva uburyo asaba Nyagasani Yezu yagira ngo ari kumutegeka, nyamara ari kumwinginga ngo amugirire neza, maze aze mu rugo iwe amukirize umwana urwaye. Iyo dusomye ivanjili ya Matayo n’iya Luka bo batubwira ko umutware asaba Nyagasani kumukiriza umwana ariko ko adakwiye ko yakwinjira mu nzu ye! “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa umugaragu wanjye akire! (Mt8,8). Aha baragaragaza ko uyu mutware afite ukwemera gushyitse. Nyamara Yohani we aramugaragaza nk’uhatiriza/ atitiriza Nyagasani Yezu kumusanga mu rugo iwe kugira ngo umwana abashe gukira! Yezu na we akamubwira ko ntakwemera kugaragara afite agira ati: “Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza ntimwemera.” Yezu yifuza ko turangwa n’ukwemera gushyitse! Hari ubwo usanga abantu dukenera ibitangaza bifatika by’Imana, ndetse tukanirengangiza ibindi byinshi kandi byiza twakorewe, ahubwo tukirebera gusa ibyo dukeneye muri ako kanya. Nyagasani ari muri twe rwagati, ntidushobora guhungabana. Dupfa kumwemera gusa!
Genda umwana wawe ni mutaraga!
Iri ni ijambo ry’amahoro kandi ryuzuye ihumure! Nyagasani Yezu atanga ihumure ku bamwemera. Hari abahinyura isengesho ryo gusabira abandi bavuga ngo barihagije ntawabasabira. Aha tuhakure isomo rikomeye ry’isengesho ryuzuye ukwemera kandi risabira abandi. Nyagasani Yezu aratwumva iyo tumutabaje! Akumva n’abo twamutabarije nk’uku yumvise uyu mutware maze akamukiriza umwana we. Isengesho umuntu avugira undi ni ingirakamaro, niyo mpamvu ari ngombwa gusabirana buri gihe. Si byiza ko umukristu avuga isengesho yiyerekezaho gusa, ahubwo ni byiza no kujya twibuka abadusabye kubasabira, abari mu kaga n’ibyago by’amoko yose ndetse n’abandi bose muri rusange kuko ntawe udakeneye kubaho mu mahoro y’Imana. Yezu utanga ubuzima yifuza ko twabaho, ntidupfe kandi urupfu rubi ni urwa burundu, rumwe rukururwa n’icyaha. Arashaka ko tuba abanyamugisha, tukaramba turi kumwe na we. Uyu mwana yakijije yatumye ukwemera kwe n’ukw’ababyeyi be kwiyongera.
Natwe Nyagasani yadukoreye ibyiza byinshi ku buryo bunyuranye, niturangwe n’ukwemera. Tuvuge Yezu twabonye, twahuye, twagendanye maze n’abandi bakurizeho kumwemera nk’Imana nzima kandi ikiza! Dusabe Nyagasani Yezu ngo aduhe ingabire yo kumurangamira muri byose kandi tutizigama, tumwemerere dufatanye nawe iki Gisibo maze tuzabone neza ibyiza duteganyirijwe nawe ku munsi mwiza utagira uko usa wa Pasika Ye!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA.