Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe (Lk 1, 26-38)

Inyigisho y’umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa na Malayika ko azaba Nyina w’Imana

Ku wa kabiri, 25 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Amezi icyenda mbere y’umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu (Noheli), turahimbaza Malayika atumwa n’Imana kuri Mariya n’ukwigira umuntu kwa Jambo. N’ubwo ari umunsi mukuru wa Bikira Mariya, mu by’ukuri Jambo wigize Umuntu akabana natwe niwe duhimbaza. Kwigira umuntu kwa Jambo kugira ngo aducungure bigaragaza urukundo rutagereranywa Imana ikunda abantu.

Mu Misa tumenyereye kumva padiri avuga ati « Nyagasani Yezu nabane namwe ! ». Aya magambo kubera kuyamenyera ntitwumva uburemere bwayo, tukumva ari ibisanzwe. Mariya niwe wayabwiwe bwa mbere aramutungura yibaza icyo iyo ndamutso ivuga.

Koko rero umukobwa w’isugi, Mariya w’i Nazareti mu ntara ya Galileya, yari afite gahunda yo kuzabana na Yozefu. Byari bigeze kure mu miryango no mu mategeko y’igihugu byari byaremewe, hari hasigaye umugisha w’umuherezabitanbo.

Nibwo Imana yohereje Malayika kuri Mariya. Iti « Umushinga ufitanye na Yozefu ndawuzi kandi ni gahunda nziza. Icyakora hari undi mugambi ngufiteho. Ugiye gusama inda, ukazabyara umwana w’umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita mwene Nyir’ijuru. Nyagasani imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi, azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira ».

Ubwo Mariya yari atuje ateze amatwi. Niko kubaza Malayika kugira ngo arusheho gusobanukirwa. « Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mbana nawe ? »

Malayika ati « Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana ». Malayika akomeza amuha urugero. Ati « Elizabeti ntumuzi ? Si mwene wanyu ? Ntimwamwitaga ingumba ! Nyamara ku bubasha bw’Imana atwite inda y’amezi atandatu. Ntakinanira Imana ».

Mariya aravuga ati « Ndi umuja wa Nyagasani ; byose bimbeho nk’uko ubivuze ». Ibyakurikiyeho murabizi nk’uko tubivuga muri rya sengesho abakristu bakuru bavuga mu gitondo, saa sita na ni mugoroba ryitwa Indamutso ya Malayika : « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ». Ni icyo gihe byabaye. I Nazareti hari Kiliziya y’akataraboneka yanditseho « Aha Jambo yigize umuntu ». Ibyo umwanditsi w’Ivanjili atubwira si umugani cyanga se igitekerezo. Byabayeho, aho byabereye harazwi kandi harasurwa, n’igihe byabereye kirazwi. Ese inyigisho twakuramo ni izihe ?

Ibyo bizashoboka bite kandi nta mugabo tubana?

Mariya ntashidikanya ko ibyo Malayika Gaburiyeli amubwiye bizabaho koko. Ariko arasobanuza kugira ngo arusheho kumenya neza icyo Imana imishakaho n’uburyo kizashyirwa mu bikrwa. Ibi biradusaba gusobanukirwa n’ukwemera kwacu.

Hari abakristu bavuga ngo “Erega ni amayobera matagatifu”. Bityo ntibagerageze gusobanukirwa n’ukwemera kwabo. Bakamera nka wa mukristu babajije bati “Wemera iki?” Ati “Nemera ibyo padiri yemera, mugende mumubaze”. Iyobera ritagatfu si ikidasobanutse, ahubwo ni icyo ubwenge bwa muntu budashobora gusobanukirwa ngo bugikonoze. Mbese ni nk’iriba rifite amazi meza atanga ubugingo, menshi cyane kuburyo udashobora kuyavoma ngo urikamye. Gusobanukirwa n’ukwemera kwacu ni ngombwa. Nibyo Petero intumwa atubwira ati” Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza kubyerekeye ukwizera kwanyu”. (1 Pet 3, 15).

Mu bindi bihugu, usanga abakristu bashishikarira kwiga amasomo ajyane iby’ iyobokamana. Bo ntibayaharire abitegura abapadiri. Mu Rwanda hari kaminuza zirenze imwe gatolika cyangwa zegamiye kuri Kiliziya gatolika. Ni igikorwa dushimira Imana. Icyakora bashyizemo n’amashami yigisha ubuhanga mu by’Iyobokamana (Théologie), baba batanze umusanzu ukomeye mu kubaka Kiliziya ndetse n’igihugu. Nkeka ko ari nabyo bagombye kuba barahereyeho kuko ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya ari ukwigisha Ijambo ry’Imana, ibindi bigakurikiraho (Mt 28, 19; Lk 16,15). Mu Rwanda hari abakristu batari bake bashaka gusobanukirwa n’ukwemera kwabo, birenze ibyo bize bitegura Ukaristiya ya mbere n’ugukomezwa, ariko bakabura ubibigisha n’aho babyigira. Hari abakateshiste bashaka gucengera inyigisho zabo kuko ngo “ntawe utanga icyo adafite”, ariko bakabura aho bigira. Amashuri y’abakateshiste abapadiri bera badusigiye hafi ya yose yahinduriwe ubutumwa.

Abantu baminuza muri “siyansi” na “tekinoloji” ariko mu mubano wabo n’Imana bagakomeza kugendera ku byo bize muri gatigisimu, nabyo batigishijwe n’umukateshiste wabyigiye, bashobora kumera nka wa muntu ufite urutwe runini ariko igice gisigaye cyaranyunyutse. Mu Rwanda hakenewe “siyansi” na “tekinoloji” ariko bimurikiwe n’Ijambo ry’Imana yo Muremyi wa byose. Bikira Mariya atubere urugero rwo gusobanukirwa n’ukwemera kwacu.

Ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye

Hari ubwo dukeka ko kuri Mariya byose byari urumuri rutamanzuye. Yari mu gicucu cy’urumuri. Kuri Mariya byose ntibizaba bisobanutse neza. Azakora urugendo rw’ukwemera nk’abandi bantu. Azakomeza kuzirikana ijambo ry’Imana mu mutima we kugira ngo arusheho kurisobanukirwa.

Yego” ya Bikira Mariya

Bikira Mariya yemeye kureka umugambi yari afite wo kubakana na Yozefu nk’uko abandi bagabo n’abagore babana. Mu bwiyoroshye, yemeye ko Imana yinjira mu buzima bwe, mu mugambi we ikawuhindura. Atubere urugero rwo kumvira Imana no gukora igihe cyose no muri byose ugushaka kwayo. “Yego” ya Mariya ishingiye ku kwemera.Yizeye Imana yemera kugira uruhare mu mugambi wayo wo gukiza abantu.

Igihe tubatijwe twabwiye Imana “Yego”. Iyo “yego” igomba kuvugururwa buri mu nsi, mu mateka anyuranye y’ubuzima bwacu. Ntibibe uko nshaka ahubwo bibe uko wowe ushaka Dawe!

Jambo wigize umuntu akomeze abane namwe, asendereze urukundo rwe mu mitima yanyu. Nk’uko akuzuye umutima gasesekara ku munwa, abakristu twese tubyarire isi urukundo dukomora kuri Kristu, duhereye mu ngo zacu, aho tuba, mu bo tubana, mu bo dukorana. Umubyeyi Mariya abidushoboze.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho