Ku wa 26 Ukuboza 2012: MUTAGATIFU SITEFANO
AMASOMO: 1º. Int 6, 8-10;7, 54-60 ; 2º. Mt 10, 17-22
Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Inyigisho ya Noheli 2012
Bavandimwe, none turahimbaza umunsi mukuru w’ivuka ry’umucunguzi wacu Yezu Kristu. Yezu twategerezaga, Yezu twahoraga twifuza, yavutse muri iri joro. Noheli nziza. Noheli y’amahoro n’ibyishimo. Tuzirikane ku rukundo Imana yakunze abantu, kugera ubwo itwoherereza Umwana wayo ngo aducungure.
-
« Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe… » (Yh 1,14)
Ibyo byabereye muri Israheli, hashize imyaka irenga 2000. Dore uko byagenze. Mariya n’umugabo we Yozefu batuye i Nazareti, mu ntara ya Galileya, mu majyaruguru y’igihugu cya Isiraheli. Kubera itegeko rya Kayizari Ogusito, Umwami w’abami w’i Roma, bagomba kujya i Betelehemu mu ntara ya Yudeya mu majyepfo ya Isiraheli, aho Yozefu akomoka kwibaruza. Rwari urugendo rw’iminsi hafi itatu. Byasabaga gucumbika. Yozefu na Mariya wari ukuriwe, bageze i Betelehemu, bashaka icumbi ribakwiriye, barazenguruka hose bararibura. Kubera ko batari bakize, babura ubakira. Bajya mu kiraro cy’amatungo, aho niho Yezu yavukiye. Hari akavure amatungo yariragamo. Bagasasamo utwenda, baryamishamo uruhinja.
Iyo nkuru murumva ntacyo itangajeho? Ivuka ry’umwana, akavukira mu bukene. Hari abana benshi kuri iyi si bavuka batyo. Nyamara mu Ivanjili ye, Yohani atubwira ko ari igikorwa cy’akataraboneka, cyahinduye isi yose. “Ni uko Jambo yigira umuntu maze abana natwe” Yohani amaze kutubwira ko kuva mu ntangiriro Jambo yariho, ko Jambo yabanaga n’imana kandi Jambo akaba Imana. Nuko jambo yigira umuntu maze abana natwe. Abammwakiriya bose yabahaye kuba abana b’Imana.
Uko kwigira umuntu kwa Jambo w’Imana akaza kubana natwe, byahinduye isura y’isi. Iyo nkuru ihimbaje niyo duhimbaza uyu munsi. Umwana yatuvukiye. Uwo mwana si nk’abandi bana basanzwe. Ni umwana w’Imana, kandi abamwakiriye bose abaha ububasha bwo kuba abana b’Imana
2. Tujye i Betelehemu
Yezu amaze kuvukira i Betelehemu, abamalayika ni bo batangaje iyo nkuru bwa mbere, bayimenyesha abashumba bari baraririye amatungo yabo ku gasozi: “Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi, mwavukishije umukiza ari we Kristu Nyagasani”. Inteko zituruka mu ijuru zifatanya na wa Mumalayika gusingiza Imana baririmba bati: “Imana nisingizwe mu ijuru, no munsi abantu ikunda bahorana amahoro”. Abamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba bajya inama bati “Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje”. Nuko bagenda bihuta. Natwe reka tujye i Betelehemu. (Nk’abana bato, tujye kureba akana Yezu mu kirugu).
Yozefu aratwakira, araduha karibu, ati “murakaza neza”. Mariya aratwakira, n’inseko yuje urukundo n’urugwiro. Araduhereza umwana nk’uko mu muco wacu bigenda. Ni uruhinja rwiza byahebuje. Tumwakire, tumuramye, ni umwana w’Imana.
3. Amaturo
Abanyabwenge baje i Betelehemu bitwaje amaturo anyuranye: zahabu, ububani n’imibavu. Twe se turamushyira iyihe kado ? Turamutura u Rwanda n’abanyarwanda. Turamutura ibihugu byose n’abayobozi babyo. Turamwereka abagororwa bahimbariza Noheli ku ngoyi. Turamutura abategetsi bahangayitse nka Herodi wakekaga ko Yezu aje kumwubikira imbehe. Turamuzanira abana b’abakene badafite icyo barya, badafite amashuri, badafite ibyishimo. Turamwereka abarwariye mu ngo no mu bitaro. Turamutura abo bose barushye kandi baremerewe n’imitwaro. Ariko ikiruta ibindi ni ukumutura imitima yacu. Tuyimufungurire, ayivukiremo, ayituremo.
4. Ubutumwa.
Abashumba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana. Guhimbaza Noheli ni ukuba intumwa. Ibyishimo bya Noheli ntawe ubyihererana, abisangira n’abandi. Guhimbaza Noheli, ni ukuba intumwa. Ni ukwamamaza hose ibitangaza by’Imana. Ni ukwakira urumuri, natwe tukabera abandi urumuri. Urumuri rwacu rukamurikira abandi, babona ibyiza dukora, ibyishimo n’amahoro bituranga, bagasingiza Imana (Mt 5,13-16).
5. Ibyishimo.
Umukiza yatuvukiye, atuzaniye ibyishimo. Kuva agisamwa, yatangiye gutera ibyishimo Nyina Mariya na Yozefu. Bikira Mariya asuhuza Elizabeti, Yohani Batista wari mu nda yasabagijwe n’ibyishimo, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Amaze kuvuka, abamalayika yabateye ibyishimo. Byabavanye mu ijuru baza kumuririmbira no gutangaza hose inkuru nziza y’ivuka rye. Abashumba baje kumuramya, ibyishimo birabasaga. Bataha bakuza Imana kandi bayisingiza. Abami baturutse iyo gihera, babonye inyenyeri ye basagwa n’ibyishimo. Simewoni amawakiriye mu ngoro asagwa n’ibyishimo. Aho Yezu ageze ahasakaza ibyishimo. Mwibuke Zakewusi. Yakiriye Yezu mu byishimo.
Nawe muvandimwe, ikizakubwira ko wahimbaje Noheli, ni ukuvuga ko Yezu yavukiye mu mutima wawe, mu buzima bwawe, ni ibyishimo. Aho Yezu ari, harangwa n’ibyishimo. Bararirimba, bakabyina, bagaseka, bagasingiza Imana. Urugo Yezu arimo, rurangwa n’ibyishimo.
6. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana
Mariya ntavuga byinshi. Arazirikana ubuntu Imana yagiriye isi muri rusange, yamugiriye by’umwihariko. Tumwigireho kuzirikana ibyiza Imana idukorera mu buzima bwacu.
Mu butumwa nshinzwe muri iyi paruwasi ndimo, harimo gusura abarwayi bari mu bitaro cyangwa se bari mu ngo badashobora kugera ku kiliziya. Mbaha isakramentu rya penetensiya nkabaha n’Ukaristiya. Abo nasuye muri iyi minsi baranshimishije cyane. Natangajwe n’ukuntu bishimye kandi bashimira. Mu buzima bwabo bahuye n’ibibazo byinshi. Intambara zinyuranye, gupfusha abana, abo bashakanye n’ibindi. Natangajwe n’ukuntu bibanda ku byiza byabayeho mu buzima bwabo. N’ibibi (nk’ubupfubyi), berekana ukuntu bagiye babona abantu babitaho … mbese usanga ari ugushimira gusa. Bashimira Imana n’abantu. Ukabona bafite ibyishimo bidasanzwe kandi badasohoka, rimwe na rimwe batareba neza, batumva neza… Banyibukije wa mugani w’ikinyarwanda ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Bakongeraho ngo kandi iyo atabimenye aracyanduza. Urebye banyigishije kwibanda ku ruhande rwiza rw’ibintu, nkabishima, nkabyishimira kandi nkabishimira Imana.
Umwanzuro : urugendo rw’ukwemera
Mariya na Yozefu bakoze urugendo. Abashumba bakoze urugendo. Abanyabwenge bavuye mu bihugu byabo bakora urugendo rurerure bamurikiwe n’inyenyeri. Muvandimwe, nawe ndakwifuriza gukora urugendo rw’ukwemera, by’umwihariko muri uyu mwaka w’ukwemera. Umwaka wa liturujiya ntabwo ari uruziga ngo umuntu asubire aho yari ari. Umuntu agomba gukura, kwigira hejuru, gutera agatambwe mu rugendo rwo kwitagatifuza. Ndifuza ko Noheli y’uyu mwaka itagusanga aho wari uri umwaka ushize. Cyangwa se ngo isange warasubiye inyuma. Ni ugukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo.
Mutagatifu Sitefano adusabire
Noheli nziza kuri mwese