“Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe”

Inyigisho yo ku wa kane, taliki ya 31 Ukuboza 2020

 Amasomo: 1 Yh 2, 18-21; Yh 1, 1-18

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, harabura amasaha makeya tugasoza umwaka w’i 2020, tugatangira umushya w’i 2021. Uyu mwaka waje ari akandare, utwereka ibyo amaso yacu atigeze abona: ariko mwibaza kubona kuva ku kibondo kugera ku kibando, duhezwa mu mazu nk’abakoze ibyaha, abana bakagera aho basaba abayobozi kubemerera kujya gukina (kwidagadura) hanze nibuze utunota mirongo itatu? Kubona imbwa zemererwa gusohoka umwana w’umuntu agahezwa mu nzu? Kubona abantu bagenda bapfutse umunwa n’amazuru nk’aho umwuka bahumeka wuzuye impumuro ihumanya? Buri karere kagize iryo kazavuga ryaranze uyu mwaka.

Iki cyorezo cya Korona Virus 19 (COVID19), kibe icyiza cyizanye cyangwa cyaracuzwe na muntu, dore ko ntabyo muntu atavumbura bibi cyangwa byiza; cyeretse abafite amaso abona n’amatwi yumva, ko ibyo abantu twiratana, ibituma dusuzugura, duhonyora uburenganzira bw’ abandi nta gaciro, nk’uko twabifataga. Ukaba ufite indege, imodoka, mbese imitungo bikarangira uhejejwe mu nzu, bati pfuka uwo munwa n’ayo mazuru, iyi saha igere wageze mu nzu iwawe….ibi byose twabonye ko bihagarara ubuzima bugakomeza ku neza y’Imana, yo itanga kuramuka. Nimucyo rero, duterure dusingiza kandi dushimira Imana itwirindiye mu mpuhwe zayo. Ni uko twisabire kumenya igikwiye, igifite akamaro kuko ibyo kenshi dushyiramo amizero, si ko biba bidufitiye akamaro.

Turi mu byishimo byo guhimbaza urukundo ruhebuje Imana yakunze abantu, kugera ubwo itwoherereje Umwana wayo Jambo, ari we Yezu akigira umuntu maze akabana natwe kugira ngo atubohore ingoyi y’icyaha n’urupfu. Koko amahoro ya Emanweli, Imana turi kumwe, nahorane natwe iteka ryose.

Jambo uwo, yariho, akabana n’Imana kandi akaba Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta kiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Ni we bugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Igiteye agahinda ni ukubona yaraje gusura abo yiremeye, bo ntibamwakire, ntibamumenye kandi ari we bari bategereje. Gusa abamumenye bakamwakira, bakemera izina rye yabageneye guhinduka abana b’Imana. Uko guhinduka abana b’Imana ntabwo  byakomotse ku  cyifuzo  cyangwa ubushake bwa muntu, ni ku neza y’Imana ubwayo.

Uyu munsi tuzirikana Jambo wigize umuntu akabana natwe, ni akanya keza ko kuzirikana ku magambo dukoresha dushyikirana n’abandi, nk’uko abakurambere bacu babibonye kare bagaterura bati: Burya Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana”.

Bavandimwe, uyu munsi mu ijoro turasoza umwaka dutangire umushya. Birakwiye ko twibaza ku magambo dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Burya Ijambo ryiza, ritera akanyamuneza, rigahumuriza, rikomora kandi rigafasha uribwiwe kutiheba no kudatakaza icyanga cy’ubuzima, kuko riguha imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima, udaciwe intege n’ibigeragezo bitajya bibura mu buzima.

Ijambo ribi, rihungabanya uribwiwe, kuko rikomeretsa, rigatera uburakari, umujinya, rikaba ryaviramo uribwiwe kuba yakora amahano atari yateguye gukora, kuko riryana kurusha inkoni ukubiswe. Igikomere gitewe n’ijambo ribi, gikira kigoranye ndetse bakavuga ko n’inkovu yacyo iryana iyo wongeye kurishyikirizwa.

Twese mu bantu ntawe unezezwa no kubwirwa ijambo rikomeretsa, yewe kabone n’ukoze ikosa aba ashaka kugirirwa imbabazi no kutabwirwa nabi. Birakwiye rwose ko abamenye Yezu Kristu, Jambo w’Imana, kwihatira gukoresha amagambo aboneye, akwiye, ajyanye n’ijambo rya Yezu wagize ati: “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo Amategeko n’Abahanuzi” (Mt 7,12).

Dufate umwanya buri wese arebe muri uyu mwaka uko yitwaye mu mvugo, wibaze uti: Ese mu magambo no mu bikorwa byanjye naba narafashije abandi kwigiramo ibyishimo: kubahumuriza, kubakomeza mu kwemera no mu buzima bwa buri munsi? Aho imvugo n’amagambo byanjye aho gufasha abandi ntibyabakomerekeje, ntibyabababaje, ntibyabateye cyangwa bikabasigira agahinda ku mutima? Aho iyo bambonye ntibakomeretswa n’uko nabitwayeho?

Bavandimwe Pawulo intumwa atubwira ko urukundo ruruta byose. Kuko ukunda amenya korohera abandi, akabihanganira, ikibi akagitsindisha ineza. Ukunda arangwa no gufasha kandi agatega amatwi abandi, akabahumuriza kuko adashobora gukora ikidahwitse. Ukunda yamagana ikinyoma n’akarengane, aho byava hose. Ukunda amenya kubabarira agatsinda ikitwa urwango, inzika n’ishyari. Ukunda aba ari umubibyi w’ibyishimo, amahoro no kwizera (soma 1Kor 1, 13,4-7).

Niduharanire kubaho duhamya uwo twemeye: Jambo, dukesha byose, kugera aho twitwa abana b’Imana kubera ineza ye. Ni ubuntu bugeretse ku bundi, nta nyiturano twabona ngo ihwane n’urwo rukundo. Gusa we atwisabira: Kumumenya no kumwizera, kuko ari we rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Abamwemera rero niturangwe no gukunda gusoma no kuzirikana Ijambo rye, dusanga mu Byanditswe Bitagatifu. Ni ho tuzamenyera icyo adushakaho n’uko dukwiye kugikora nk’uko Umubyeyi we Bikira Mariya abitwibutsa: “Icyo ababwira cyose mu gikore” (Yh 2,5).

Nyuma yo kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, dushake umwanya wo kuganira no gushyikirana na we. Kuko utumikira uwo abatavugana agera aho akamubeshyera. Ibyo tukabikora mu isengesho ryacu ryihariye n’iryo dufatanya n’abandi nk’Igitambo cya Misa, umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana, gushengerera Yezu mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya n’andi makoraniro duhuriramo n’abandi dusingiza, dukuza, dushimira kandi dusaba Imana kugumana natwe nk’ abigishwa b’i Emawusi bateruye bagasaba bati: “Gumana natwe” (Lk 24, 29). 

Ubwo rero turi mu gusoza umwaka dutangira undi, ni akanya keza: aho waba uri hose, waba uri muri Gumamurugo, udashobora kubona uko ujya mu kiriziya, ibuka ko urugo rwawe, inzu utuyemo, umutima wawe ari aho Jambo w’Imana  agusanga, n’ubwo waba uri muri gereza, mu modoka, mu nzira ugenda umutima wawe ni ingoro Yezu ashaka guturamo nubimwemerera. Dushake akanya twisuzume tutihenze ubwenge, turebe ibyo twakoze n’uko twabaniye abandi nidusanga bikocamye tubisabire imbabazi Nyagasani nibidushobokera tunazisabe abo tutabaniye uko bikwiye, ibyo twakoze neza tumushimire kandi tubimusingirize, tumusaba kubidukomereza no gukosora ibyo twateshutsweho, maze duterure tuvugira hamwe na Mutagatifu Farasisiko wa Asize tuti:Nyagasani,  ngira umugabuzi w’amahoro yawe:

Ahari urwango mpashyire urukundo. Ahari ubushyamirane, mpashyire kubababarirana. Ahari amacakubiri mpashyire ubumwe. Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri. Ahari ukujijinganya, mpashyire ukwemera. Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera. Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri. Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.

Nyagasani aho gushaka guhozwa njye mpoza abandi. Aho gushaka kumvwa njye numva abandi. Aho kwikundisha njye nkunda abandi. Kuko utanga ari we uhabwa, uwiyibagirwa ni we uronka. Ubabarira ni we ubababarirwa. Uhara amagara ye, ni we uzukira kubaho iteka. Amina.                            

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho