Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Noheli, 25 Ukuboza 2015
Turahimbaza rimwe mu mabanga makuru y’ukwemera kwacu “Imana yigize umuntu ” (Incarnation). Imana ituzanira inkuru nziza y’amahoro n’amahirwe. Buri muntu ku giti cye mu mutima we aharanira kubaho mu byishimo no mu mahoro. Nta cyiza nko kubona abantu bishimiye kubaho kandi bagafasha n’abandi kubaho byuzuye babikomora ku rukundo rw’Imana yaje kubana natwe.
- Noheli, kuzirikana ubugingo bukomoka ku Mana
Ubugingo Imana yigize umuntu yatuzaniye si ubushingiye ku butunzi bw’iyi si twirukaho ariko ntitubugwize; uko Yobu abivuga ati “.Navuye mu nda mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi“ ( Yobu 1,20) , bityo bukaba ubwo kuduhugenza by’igihe gito. Umwana w’Imana yemera kubyarwa n’umukobwa uciye bugufi mu muryango utari uw’ibihangage yashakaga kutwigisha ubugingo bw‘ukuri. Buriya ku bushake bw’Imana , Umwana wayo yashoboraga kuvukira mu ngoro z’abami bari bakomeye kuri icyo gihe. Akabyinirwa n’amatorero akomeye mu birori bihanitse. Siko yabishatse.
Igihe dusingiza Imana mu ruhinja rwavukiye mu kiraro cy’amatungo, tuzirikane cyane uko kwicisha bugufi. Imana yashatse kuvukira ahoroheje ngo itwereke ko bose bafite agaciro ko yishushanije na bose. Wenda iyo Umwana w’Imana ajya kuvukira mu bami no mu bindi bikomerezwa bari kwibwira ko umukiro atanga aribo ugenewe bonyine. Jambo w’Imana yaje kuturinda kwikubira kuko yishanishije na bose ahereye ku baciye bugufi.
- Duhimbaze Imana iza muri twe ?
Buri mwaka duhimbaza ivuka rya Nyagasani, mu mico yose ari abakristu n’abatari bo bakagira uko bahimbaza ibyo byishimo ku buryo bunyuranye. Hakaba ibimenyetso binyuranye bidufasha kumva ko turi mu munsi mukuru koko. Umwana yatuvukiye; tukabivuga mu gihe cyacu. Ntabwo ari “Imana yaratuvukiye“ mu myaka ibihumbi bibiri n’imisago ishize. Ni mu gihe cyacu. Ibi bikatwumvisha neza iyobera, ibanga ry’ukwemera duhimbaza: “ Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe“. Icyabaye mu mateka ni ukwigira umuntu. Igikorwa cyabaye kijyana n’icyari kigamijwe. Ni ibanga ryerekeza ku bihe byose. Ibanga rizira iherezo kugeza igihe byose bizuzurizwa. Izingiro ry’iryo banga ni uko ryerekeza ku bihe byose risumbye kure igihe buri wese muri twe ashobora kumara mu mateka ashobora kumenywa n’abantu. Niyo mpamvu turyita iyobera ry’ukwemera. Ibanga duhishurirwa risumbye ibyo dushobora kumenya. Ibanga tugenda turushaho gusobanukirwa mu gihe tumara kuri iyi si n’ubwo tutariheraheza.
Imana yigize umuntu ibana natwe. Kubana natwe ntibyarangiranye n’ukwigira muntu ahubwo ni intangiriro. Ibyo duhimbaza rero bidutera ibyishimo ni imbumbe ya byombi. Kuri iki gihe cyacu Imana yigize umuntu iza mu buzima bw’abayo bayishakashakana umutima utaryarya kandi bahora biteguye kwisubiraho. Imana yemeye gusa natwe muri byose uretse icyaha kuko ari Nyirubutagatifu. Ku bw’impuhwe zayo ihora yiteguye kutwakira no kuturema bundi bushya iyo twatannye. Ni icungurwa ruhoraho ni irema riturema agatima iyo twihebye kubera ikibi.
- Tumenye icyo duhimbaza
Kuri Noheli ntabwo duhimbaza isabukuru y’Ivuka rya Yezu “ anniversaire” (birthday). Cyane ko ku bijyanye n’amateka asanzwe, itariki Yezu yavutseho ntizwi; ntiyavutse kuri 25 Ukuboza. Ntiduhimbaza rero itariki y’amavuko duhimbaza iyobera, ibanga rikuru ry’ukwemera kwacu “Ukwigira Umuntu kwa Jambo” (Incarnation). Ni igitangaza gikomeye mu mateka ya muntu. Igitangaza cyabaye rimwe rizima. Igitangaza gikomeye cyabaye si uko Mariya yabyaye gusa, ahubwo ni uko yabyaye Umwana w’Imana asamye ku bwa Roho Mutagatifu . Ukundi twashaka ku byumva twabyumva nk’abantu bikaba “happy birthday to Jesus”. Yezu ntashaka impano zacu zisanzwe kuri uyu munsi; arashaka imitima yacu ngo ayituremo abane natwe. Umwana watuvukiye ni Imana ikomoka ku Mana. Imana ishaka kubana nawe, kubana nanjye; Imana ishaka kubana na buri wese. Ni umushinga tuvugurura buri gihe. Ntirangirana n’ibirori by’uyu munsi gusa.
Nk’uko nabivuze Ivuka rya Nyagasani wabaye umunsi winjiye mu mico myinshi: (Fête culturale et sociale), uyu munsi imiryango myinshi irahura ikishima,ikishimira kubaho ni umunsi w’umuryango. Impano nyinshi zigatangwa. Ibi ni ibintu byiza cyane,Imana yigize umuntu yatuzaniye ubuzima. Yatuzaniye ubugingo busagambye.
Gusa byaba ari igicagate twibagiwe ko Imana yigize umuntu yaje kubana natwe bityo ni kabe n’akanya ko kuzirikana ibigaragaza Imana mu mibereho yacu. Imana ibe muri twe bigaragarire n’abandi tuyibyarire abandi. Nagira nti tube ba Mariya, dubyare Imana.
Ikiranga ko Imana iri muri twe ni urukundo n’umubano uko tubiririmba: “ Ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari”. Mwese mwese mubane n’Imana yaje kubana natwe. Mugire imigisha yayo muri iyi minsi twibukaho rya banga rikomeye ry’ukwemera kwacu.
Imana Ishobora byose ibahe umugisha Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Padiri Charles Hakorimana
Madrid/ Espagne