Nuko Yezu yihindura ukundi mu maso yabo

Inyigisho yo ku wa 6 Kanama 2012*; umwaka B: Yezu yihindura ukundi.

AMASOMO: Daniyeli 7, 9-10.13-14 cyangwa 2 Petero 1, 16-19; Zaburi 97 (96); Mariko 9,2-10

Uyu munsi Yezu arahitamo batatu mu bigishwa be. Nuko abajyane ahiherereye ku musozi muremure. Maze yihindure ukundi mu maso yabo. Mu gihe abigishwa be basaga n’abatwawe burundu n’urukundo rugurumana mu mutima wa Yezu, basa n’abari mu byo umusaseridoti umwe yajyaga yita ikinyenga cy’Imana. Mu gihe nyine Petero, Yakobo na Yohani bari bibereye mu kinyenga cy’Imana Nzima, Yezu yari arimo aganira na Eliya na Musa ibyerekeranye Ikuzo ryo ku musaraba ryari ritegereje uwo abatamuzi bitaga mwene Yozefu. Kubera ibyishimo by’agatangaza bumvaga barimo, Petero na bagenzi be ntibashakaga kuva kuri uwo musozi. Maze Petero asaba Yezu ko bahubaka amacumbi. Ariko ntiwari umugambi wa Yezu. Na Petero wari wuzuye ibyishimo, reka tuvuge tuti wari wasinze ibyishimo, ntiyari azi mu by’ukuri icyo arimo gusaba. Nibwo Ijwi rya Dataa Uhoraho ryavaga mu ijuru rigira riti‹‹uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane nimumwumve.›› Musa na Eliya barazimira. Naho abigishwa bongeye gukebuka, basanga ni Yezu uhasigaye gusa.

Ibibera Kuri uyu musozi none biratera ikashe ku butumwa bwa Kristu. Kuva na kera Uhoraho yabwiye abantu ku buryo bunyuranye (Heb 1,1-4), ariko by’umwihariko akoresheje abahanuzi bahagarariwe na Eliya uyu munsi. Yahaye abantu amabwiriza n’ amategeko akoresheje Musa. Abo bose uyu munsi, imbere y’abigishwa ba Yezu, baramenyeshwa n’Imana Data ko ubutumwa bwabo burangije manda yabwo. Ko ubu ari Umwana we Yezu Kristu abantu bagomba gutega amatwi. Aha rero harakomeye cyane. Dore ko byagombye no kubera ku musozi muremure nk’uko n’ubundi amategeko yatangiwe ku musozi wa Sinayi. Naho Umuhanuzi Eliya akagaragaza Ububasha butyaye bw’Uhoraho ku musozi wa Karumeri (Iyim 24; 1 Bami 20). Uyu munsi rero Yezu Kristu aradusanga ngo adukure mu bindi byose bitubuza kuboneza twemye inzira y’Isazerano Rishya kandi rizahoraho iteka.

Kubera iyo mpamvu rero, dushobora kuvuga tweruye ko tutari abigishwa ba Musa (2Kor 3,1-18; Intu 15, 21). Turi rwose abigishwa ba Kristu. Ibyo Musa yavuze, ni Yezu Kristu wapfuye akazuka uduha kubyumva cyangwa ubidusobanurira mu buzima bwe byujurijwemo (Kol 2,6-23). Iyo rero umuntu afata inyigisho ya Musa agatangira kuyikangisha Yezu n’abe, ntaho aba ataniye n’abafarizayi kuko na bo ni ko babigenjeje, kugeza n’aho bishe Yezu bamushinja no kwica amategeko ya Musa (Yh 5,18; 9,28-34). Twishimire rero uyu munsi ko turi muri Kristu Yezu Inzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6). Ntituri muri Babiloni irimo kurimbuka nk’uko hari ababidushinja. Nta n’itegeko twigisha abantu kwica. Kuko kubaho muri Kristu Yezu ukamubamo na we akakubamo, ukabamba umubiri wawe n’ingeso mbi n’irari ku musaraba we, ni ukuzuza amategeko yose y’Uhoraho (Gal 2,19-20; 5,24-25). Uko kandi ni ko guhinduka ukundi. Maze ubuzima bwacu bukareka gucupizwa n’ibicumuro. Ahubwo bukabengerana ikuzo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Uyu munsi rero Yezu Kristu aje adusanga atwereka ububengerane bw’ikuzo rye. Kandi aradusogongeza ku kinyotera cy’ingoma y’Ijuru. Kandi ibyo twese abajya mu Misa none turabyibonera n’amaso yacu y’ukwemera. Ibyo bihe by’agahebuzo tugiye kumarana na we ku Musozi mutagatifu (ushushanywa na Alitari Ntagatifu), bidufashe gukomeza kumukomeraho n’igihe tugeze mu bihe bikomeye. Nk’uko n’abigishwa be byabateye inkunga mu bihe by’amage Yezu yanyuzemo.

Umubyeyi Bikira Mariya nahe buri wese uyu munsi kwibonera ubwe ububasha bushashagirana ikuzo bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze buri wese azinukwe burundu ibindi bintu bishashagira bya hano munsi byamutandukanyaga na Kristu Yezu wapfuye akazuka. Guhera none twese twishimire kumushagara no kumushengerera we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho