Nukora utyo, uzagira ubugingo

Ku wa 4 nyuma y’uwa 3 w’ivu,  IGISIBO

14 Gashyantare 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 30, 15-20; 2º.Lk 9, 22-25

Nukora utyo, uzagira ubugingo

Ejo twatangiye igisibo. YEZU KRISTU yatwibukije akamaro ko gusenga, gusiba no gufasha. Yanatwibukije uburyo bwiza bwo kubikora. Kubaho no gukora byose n’umutima ucuditse n’Uhoraho. Icyo twakora cyose tudafite uwo mutima urangamiye Nyagasani, nta reme cyaba gifite nta n’aho cyaba kituganisha.

Amasomo ya none na yo, aradufasha gushimangira iyo mibereho ibereye Nyagasani n’abantu. Umuntu wese umaze kumenya ubwenge abona imbere ye inzira ebyiri ashobora gukurikira: inzira y’icyiza kitigera kivuguruza ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Barahirwa abantu bose bashyigikirwa mu nzira nziza. Abagize amahirwe yo kuvukira mu bantu bazi Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, bafite ibyangombwa bibashyigikira mu guhora bahitamo icyiza. Umuntu wese wakiriye YEZU KRISTU, nta kindi akwiye gushyira imbere kitari ukugaragariza abandi bose-cyane cyane abo akuriye, abo ashinzwe, abavandimwe n’inshuti-ko inzira nziza ikwiye gukurikizwa ari iduhuza na YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Uko kumenya icyiza no kugikurikirana, ntibibura ingorane zinyuranye. Ariko ikintu cyose cyashaka kuyitubuza, ntitugitinya turemera tukagihangara kabone n’aho cyatubamba ku musaraba. Ni bwo buzima YEZU yagaragaje, yabitubwiye mu ivanjili twasomye. Abamwemera kandi bari kumwe na We mu nzira y’Ubugingo, na bo bahora biteguye kubabara aho gupfa nabi. Natwe nidukora dutyo, tuzagira ubugingo hamwe na We.

Ikibabaje cyane, ni uko byakunze kugaragara ko inzira ya gihogere ari yo benshi bihitiramo nyamara Sekibi ibashuka ikabajyana mu rupfu.Iyo nzira ya kabiri y’urupfu ni yo YEZU yaje kudukuramo. Twemere kugendana na We cyane cyane muri iki gisibo. Twihatire gutekereza bihagije ku mibereho yacu, twicuze ibyaha tubikuye ku mutima, tuzagere kuri Pasika twiteguye kuzinjira muri Pasika ihoraho mu Bugingo bw’ijuru. Hamwe na KRISTU dushobora guheka umusaraba wacu. Hamwe na We tuzatsinda icyaha n’urupfu.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho