Numube maso

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 33 UMWAKA B, 14/11/2021

Amasomo: Dn 12, 1-3; Zaburi 15; He 10, 11-14. 18; Mc 13,24-32

NIMUBE MASO KUKO MUTAZI UMUNSI N’ISAHA!

Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, araduhamagarira kuba maso, no guha icyerekezo ubuzima bwacu. Mu Ivanjiri Yezu aratubwira kurebera ku byaremwe, maze tukamenya icyo tugomba gukora mu kwitegura amaza Ye, tukamenya icyaremewe kuzahoraho mu bigize ubuzima bwacu. zaburi yo iraduhamagarira gukomera mu kwemera no kwiringira Imana. ibaruwa yandikiwe abahebureyi igashimangira ko umukiro tuwukesha igitambo cya Yezu Musaserdoti mukuru, naho Daniel we akatubwira ko kwakira uwo mukiro no kuzukira kubaho iteka tuzabikesha uko twahisemo kubaho. Ni ukuvuga icyerekezo twahaye ubuzima bwacu.

Bavandimwe, Ku cyumweru gishize twahimbaje abatubimburiye mu kugera ku muhamagaro udutegereje twese, bakaba barawushyitsemo kuko bahisemo imibereho yerekeza ku guhirwa. Ni na yo mpamvu mu ijambo ry’Imana ryo ku munsi mukuru  w’abatagatifu bose, twazirikanye urutonde rw’abahirwa kugira ngo buri wese yumve uruhande arimo. N’uyu munsi rero turahamagarirwa kugira imibereho ituma duhora mu mubare w’abahirwa umunsi ku wundi. Yezu aradusaba guhora turi maso kuko tutazi umunsi n’igihe!

Kuba maso bivuga iki ?

Bivuga guhora witeguye kugeza raporo izira icyasha ku mugenga wa byose! Yezu udusaba kurebera ku byaremwe kugira ngo duhore twiteguye ihindukira rye, n’ubwo na we ahereye ku ko bizamera muri iyo minsi ya nyuma, ntashaka kutwigisha mbere na mbere iherezo ry’isi, ahubwo arashaka kubaka muri twe icyizere cy’ahazaza hacu. Kugira ngo ngire icyizere cyo kuzabaho mu butungane, bigomba gushingira ku buryo mbayeho none; ni ukuvuga uko mparanira ubutungane umunota ku wundi.

N’ubwo Yezu aduhaye urugero ku giti cy’umunti, akatumbwira n’ihungabana rizaba ku byaremwe mu gihe cy’amaza ye, ashaka ko dusoma cyane ibimenyetso by’ubuzima bwacu. Bufite aho bukomoka h’ukuri, n’aho bugana. Araduhamagarira kubaho binyuze Imana no guhora twiteguye gutanga raporo y’ubuzima bwacu.  Tugomba kuba abahanga,  tukamenya guhora twiteguye!

Mu byaremwe byose, tuzi akamaro ibinyarumuri bifitiye ibinyabuzima. twibuke kandi ko n’ibinyabuzima kimwe kibeshaho ikindi, n’iyo twafata urugero rwo guhana umwuka rwonyine hagati y’inyamanswa n’ibimera. Kuko ibimera bikenera umwuka dusohora, natwe tugakenera uwo bisohora. Imana yegennye neza ko ibiremwa biba magirirane.Yezu rero, arashaka ko tumenya icyo twubakiyeho ubuzima bwacu, no kwibaza icyasigara mu gihe ibi byose bigaragara nk’aho ari byo bitugize nta na kimwe cyaba kikiriho!

Aha Yezu avuze izuba, ukwezi, inyenyeri n’ibindi, ariko twiyinjiyemo buri wese muri twe ashobora gusanga hari ibindi biremwa yashingiyeho amizero y’ubuzima bwe! Aha twavuga ingero zimwe na zimwe bamwe twasenderejemo amizero y’ubuzima bwacu: umwanya ndimo mu kazi, aho nkura umugati, iby’ibyubahiro mpabwa n’abantu, uko numvwa n’abanyobora, imitungo mfite, ubwenge  mfite, impano runaka nifitemo,… ibi byose nubakiyeho ubuzima igihe bizaba bitariho ubuzima bwanjye buzaba iki, cyangwa buzerekera hehe? Isubize nanjye nisubize.

Bavandimwe, amateka ya muntu, kimwe n’ay’umuntu ku giti cye agizwe n’ijambo n’ibikorwa. Ariko usanga abenshi muri twe, imvugo n’ibikorwa byacu bigaragaza ko ubuzima bwacu dusa n’ababwambuye icyerekezo bukwiye! Ibi njyewe mbona biterwa n’ibintu bibiri dukunda kwiburamo: kutamenya uwaduhaye ubutumwa aho turi, no kwiburamo urukundo rwa mugenzi wacu. Aha ingero ni nyinshi: abakorana n’ababana, ahenshi imitego dutegana n’uko tubeshyerana mu badukuriye  mu nzego zinyuranye tugambiriye guhemukirana turabizi.  Ibi mvuze, utarabikora yarabikorewe, cyangwa se  ashyira mu ngiro ibyo yabwiwe n’uwacuze umugambi mubisha agambiriye kugira uwo yumvisha. Duhereye mu babana mu rugo kuzamura, ufite uwo ayobora ahenshi usanga bamwe bagaragaza ko bafite ububasha mu kugira abo bicarira mu bo bashinzwe no kubarenganya rugeretse! Nyamara Yezu dukwiye kureberaho we yagaragarije ububasha mu gukiza abashikamiwe no kubitangira, kuko yimirije imbere ugushaka kwa Se. Twebwe ikibazo dufite mu mikorere no mu mibanire yacu, ni uko dukora uko dushaka aho gukora uko Imana ishaka. Ni yo mpamvu udafata ibyo avuga n’ibyo akora nk’ubutumwa ahabwa n’Imana, adatinya kugenza uko ashaka abo ashinzwe n’ibyo ashinzwe.

Buri wese muri twebwe aramutse yibutse, ko ibyo ashoboye, ibyo atunze, umwanya arimo muri sosiyete,… ko hari ababigezeho mbere ye na nyuma ye hakaba hazaza abandi, yakwibuka uwo akesha byose maze agaha ubuzima icyerekezo bukwiye.

Yezu ati:“ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira”.

Amagambo ya Nyagasani atazashi ni ayahe?

Ni inyigisho ze, Ivanjili muri rusange, umukiro yaturonkeye rimwe rizima nk’uko ibaruwa yandikiwe abahebureyi yabishimangiye, ibikorwa byiza tuzaba twarakoreye abandi, imbabazi tuzaba twaratanze,… mbese muri makeya ibitazashira ni ibyubakiye ku rukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu.

Yezu Kristu kutubwira ko amagambo ye atazashira, arashaka ko imibereho yacu y’ubu, itwinjiza mu bwami bw’Imana tukiri muri ubu buzima. Araduhamagarira kugira amizero no guhitamo. Uko duhitamo kubaho umunsi ku wundi, bituganisha mu cyerekezo kimwe muri bibiri twumvise mu isomo rya mbere n’irya kabiri. Kwa Daniyeli twumvisemo abazazukira kwinjira mu ihirwe n’abazerekeza mu rupfu rw’iteka. Mu isomo rya kabiri, Yezu azageza ku butungane abo yiyemeje gutagatifu, na ho abanzi be bahindurwemo akabaho akandagizaho ibirenge bye.

Guhitamo ni ukuzinukwa

Nk’uko tubizi, mu guha icyerekezo ubuzima bwacu, hari abaharanira ihirwe ryo muri ubu buzima bwo ku isi gusa, hakaba n’abaharanira iby’ubuzima buzahoraho. Uharanira ihirwe ryo ku isi gusa, arwana no kugera ku bukire, guhabwa ikuzo no kwishimisha ntacyo yiyimye mu byiza Imana yaremye. Na ho uharanira ihirwe twabwiwe n’umuhanuzi Daniyeli, muri iyi si aharaniye kugera ku bukire binyuze mu mucyo, agaharanira ko ibyo akoze byose bihesha Imana ikuzo. Ibyo akabigaragariza mu mwanya Imana n’abayo bafite mu buzima bwe.

Bavandimwe, guhitamo ni ukuzinukwa, kandi ntawe uba intwari adatwaje! Mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli, Israheli yayoborwaga n’umwami Antiyokusi, akaba yarabuzaga abo yayoboraga kugira indi mana bayoboka uretse we. Abayahudi batari bakeya bakomeye ku budahemuka, bahitamo gukomera ku Mana ya Israheli kugeza n’ubwo bamwe babipfiriye.  Daniyeli mu gukomeza imbaga y’Imana yibasiwe n’abashaka gusimbura Imana mu buzima bw’abayo, atangaje abahirwa abo ari bo: Abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika.

Ese ko batisimu nahawe yampaye kugira uruhare ku busaserdoti bwa Kristu, maze gutoza ubutungane bangahe? Niba bahari, Nyagasani abisingirizwe kuko ndahirwa. Niba ntabo kugeza ubu, nemerewe  gutangira kuko Imana idahwema kuduha igihe cyo kwisubiraho. N’ubwo ku isi inabi isa nk’iduhuma amaso, tukabona isa nk’iyatsinze, n’uyibiba akarushaho kugira ingufu, ntidukwiye kugira ubwoba kuko Kristu yarayitsinze. Buri wese muri twe, niyibuke ko ari umwihariko ku Mana. Urugero rw’umwihariko, ni uko kuva isi yabaho kugeza igihe izashirira ntawe muzigera muhuza igikumwe! Niba ndi umwihariko imbere y’Imana, ni na yo ifite ijambo rya Nyuma ku buzima nyikesha. Niba ari yo ibufiteho ijambo rya nyuma, ni ukuvuga ko ari yo ikwiye kubugenga. Ngaho rero ni dutwaze duharanire ubutungane, tubutoze abo dushinzwe n’abadushinzwe, kugira ngo tuzabashe guhirwa. Imana ntishobora gutererana uwemeye kuyihamya no kuyihorwa no mu tuntu dutoya.

Ntitugire ubwoba bwo gutwaza, intsinzi yacu tuyifite muri Yezu. Iyo utwaje ku rugamba, intwaro zo mu ijuru ziguhesha intsinzi. Kandi rwose nta cyiza nko kurwana uzi neza aho intsinzi yawe iri.

Umukiro wanjye wose nywuteze kuri Uhoraho we waremye ijuru n’isi  

NYAGASANI YEZU ABANE NAMWE!

Padiri Theogene NDAGIJIMANA,  Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho