Nusaba uzahabwa

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya gatandatu cya pasika, Umwaka C

Amasomo : Intu 18,23-28; Zb46, 2-3,8-9,10; Yh16, 23b-28

« Nimusabe muzahabwa. »

Bavandimwe muri Kristu,ineza n’amahoro bya Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe.

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya gatandatu cya Pasika,  mu masomo y’uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye umuntu yakuramo inyigisho nyinshi, ariko njye ndashaka ko tuzirikana ku ngingo igira, iti : « nimusabe muzahabwa ».

Yezu Kristu ati : «  Nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye azakibaha » (Jh16, 23b). Uyu munsi aratwereka neza ko We na Se bunze ubumwe ; uwemeye umwe aba yemeye n’undi( aba abemeye bombi). Yezu Kristu yaje mu isi kugira ngo atumenyeshe kuburyo bwuzuye Imana Data Umubyeyi wacu n’ugushaka kwe. N’ubwo twaba tutamurebesha aya maso yacu, kuvuga no kwiyambaza izina rye, ibyo dusabye Imana Data turabironka.

Icyizere Yezu adusabye ko cyaturanga ni cyo nagereranya n’icy’ umwana agirira umubyeyi we. Buri gihe amizero ye aba ari muri we. Kabone n’ubwo ntacyo yaba afite, yumva ko byose abishoboye. Imana yo irenze ububyeyi bwa hano ku isi kuko ari Umushoborabyose, nta nakimwe kiyisoba. Iradukunda byahebuje.

Mbere y’uko duhabwa ibyo twasabye Imana, ni uko twabanza tukayimenya yo yadukunze mbere, ubwo yatanganga Umwana wayo w’ikinege ngo duhonoke urupfu abinyujije mu kwigira umuntu, mu ibabara, mu rupfu, mu ihambwa no mu izuka rye maze agasubira mu ijuru agasanga Imana Data (Yh16, 28). Ugasoma amateka yawe aho waba warahuriye n’Imana, ukareba niba koko warabashije kumenya ibyiza yagukoreye. Yezu, ati : «  kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye » (Yh16, 24). Kumenya gusaba ni ugusaba mu izina rya Yezu igihesha Imana Data ikuzo udashakira ihirwe mubyaremwe gusa. Bityo ukamenya ko byose twabiherewe muri uko kwitanga kwa Yezu Kristu, we utararebye inyungu ze bwite ahubwo akareba umugambi w’Imana  ;wo gukiza muntu, yatangiye igihe imurema. Yamuremeye kuzagira ubugingo bw’iteka. Ariko kugira ngo tubugereho ni uko twabasha kumenya guhitamo neza maze tukabona gusaba. Uko kumenya guhitamo niko kwafashije umwami Salomoni igihe Imana imusabye gusaba icyo ashaka. Imana ibwira Salomoni iti : «  kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa,ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe (….) Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye »(1Bam3,11-13).

Uko kumenya guhitamo niko dusanga mu isomo rya mbere aho umuyahudi w’umuhanga witwa Apolo yahisemo kujya avuga ibyerekeye Yezu aho ageze hose yifashishije Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ko Yezu ari we Kristu, ko ari we mukiza, ko ari we utanga byose. Yahoranaga ishyaka n’umuhate mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri. Nibyo Pawulo Mutagatifu avuga neza mu ibaruwa yandikiye  Abanyaroma ati : « Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo Umwemera wese ntazakorwa isoni ». (Rom 10,9-12.14). Ni ukuvuga ko icyo uzasaba cyose mu izina rye uzakibona.

Bavandimwe , mu isakramentu ry’ugukomezwa twahawe Roho Mutagatifu utuma twamamaza Yezu Kristu. Tugasaba Imana Data ibyo dukeneye mu izina rya Yezu, tukabishyikirizwa hamwe nawe mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Ese iyo usaba , usaba gute ? Aho ntusaba ukurikije ibyiyumviro byawe utarebye neza niba bigufitiye akamaro cyangwa se bigafitiye abandi ? Mukristu muvandimwe, rangamira Yezu, saba Imana Data ubinyujije mu kwemera ko Yezu Kristu yigize umuntu -agapfa-akazuka- agasubira mu ijuru aho aganje mu ikuzo hamwe Se, bityo umwiyambaje wese, icyo asabye aragihabwa(Rom10,8).

Kuri uyu munsi ubanziriza isubira mu ijuru rya Yezu, twinginge Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu iduhundagazeho ingabire yo kumunya gusaba. Isengesho ryacu turinyuze ku Mubyeyi wacu Bikira Mariya we uhora adusabira ku Mwana we Yezu Kristu kugira ngo dutsinde ikibi nkuko yagitsinze.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Diyakoni Sylvain SEBACUMI                                                      

Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho