Nyagasani aguhumurize mwana we

Ku wa mbere w’icya 14 gisanzwe , A, 10/07/2017

  « Humura mwana wanjye…. » (Mt9, 22b)

Amasomo: Intg28,10-22a; Zab91(90),1-2,3a.4,14-15ab;  Mt9,18-26

Bavandimwe, Kristu akuzwe iteka ryose.

Amasomo Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aradusaba kurangwa n’ukwemera, bityo tukirinda guhangayika kuko dufite Yezu Kristu ho umukiza n’umutabazi.

Guhangayika si igishuko cyoroshye. Ahubwo ni intandaro y’ibindi bishuko byuririraho. Icyo kibi gishobora kuba ikigaragara inyuma nk’indwara, ubukene, agasuzuguro cyangwa se kikaba ikiri mu mutima, nk’ubujiji, agahinda, ubwumirane bw’umutima…. Iyo umuntu yiyumvisemo ko yifitemo ibyo bibi,ntabyishimira. Ngicyo rero icyo twita agahinda. Bityo rero bavandimwe, umuntu agashakisha uburyo yakwikiza ngo abashe gushyikira urukundo rw’Imana, icyo gihe umuntu abishakisha mu bwihangane, mu bwiyiroshye, mu bwicishe bugufi no mu ituze maze agatekereza ko ukubohoka nyakuri guturuka ku buntu bw’Imana, kuruta kumva ko ari we uzabyigezaho akoresheje ubwenge bwe n’umuhate. Uyu muhate n’ukwemera, ni byo dusangana uyu mugore twumvise mu Ivanjili y’uyu munsi, we wari umaranye agahinda imyaka cumi n’ibiri yose, ariko Ukwemera kwe kwatumye abasha kwihanganira ubwo bubabare. Mu migirire ye no mu myifatire akajya yiringira Imana yonyine. Bityo aza no kwiyemeza gukora ku gishura cya Yezu. Kuko yari amufitemo amiringiro n’amizero: «mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira! » (Mt9, 21).

Ikindi dusanga mu ivanjili y’uyu munsi, ni agaciro ko gusabira abandi. «umutware aramwegera, amupfukama imbere amubwira ati : ‘umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira’» (Mt9,18b). Urukundo Imana idukunda rwigaragariza muri bagenzi bacu. Tugomba kubafata nk’abasangiye gupfa no gukira, abasangiye ibyiza n’ibibi. Ibi tukabikorana ukwemera, ukwizera n’urukundo, duha ikaze Yezu Kristu iwacu kuko ari we Nyirububasha na Nyaguharirwa icyubahiro n’ikuzo. Twirinda kuba indorerezi ku byiza tugenewe nka bariya bantu Yezu yasanze ku mutware bavuza imyirongi n’abandi baboroga maze bamuseka kuko avuze ukuri kuri mu butumwa bwamuzanye agira ati: «uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziye» (Mt9,24). Nta kindi cyamuzanye uretse kudukiza agahinda no kwiheba tujya mu rupfu. Yezu ati: “ubuzima bw’iteka ni uko bose bakumenya Dawe n’Uwo watumye Yezu Kristu” (Yh17,3).

Kwanga kumwakira ni ukwivutsa ku byiza, ni ukwikururira imiborogo idashira. Abanze kumwumva maze bakamuseka basutswe hanze maze Yezu ahita akiza umukobwa w’umutware. Ese muvandimwe, Yezu iyo akugendereye umwakira ute? Tumugezwaho mu Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya, mu Ukaristiya Ntagatifu, mu gutabariza bagenzi bacu…Ese mu miryangoremezo nta barwaye baheze mu nzu bakabura ubatabariza ku musaseridoti cyangwa se ku bagabuzi b’ingoboka? Ese nta bakeneye guhumurizwa twirengagiza?

Bavandimwe, ibyo bikorwa byiza biduhuza n’Imana ni byo Yakobo yabonye mu nzozi ubwo yavaga i Berisheba agana i Harani nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye. Ibyo bikorwa bigereranywa n’urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana bakamanuka, bakanaruzamuka. Byose byuzurijwe muri Yezu Kristu, akabiduhamiriza agira ati: “ni njye nzira ukuri n’ubugingo. Kandi ntawe ugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14, 6b).

 Ncuti muvandimwe, Yezu Kristu ni we karuhura, ni we udukirisha ikiganza cye. Natwe tumwiyambaze kandi tumusabe, dusabire abo tuzi ndetse n’abo tutazi bababaye.Tube nk’uriya mutware wamusabye ko amukiriza umukobwa we, agira, ati: «amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira». Bityo natwe araduhumuriza  nk’uko yahumurije uriya mugore, agira, ati: «Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije».

Ibyo dukoze n’ibyo tuvuze birangwe n’urukundo rw’Imana ndetse n’urwa bagenzi bacu. Kristu gakiza kacu nasingizwe iteka ryose amina.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

 Padiri Sylvain SEBACUMI

 Umurezi mu ishuri ryisunze Bikira Mariya Umwamikazi ry’i   Kabgayi.

 

 

 

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho