KU CYUMWERU CYA MASHAMI A, 02/04/2023
Iz. 50, 4-7; Fil 2, 6-11; Mt 26, 14-27, 66 Cg 27, 11-54.
Nyagasani yampaye ururimi ambwira icyo mvuga
Bavandimwe, nimugire amahoro ya Yezu Kirisitu.
Kuri Mashami, dutangiye Icyumweru Gitagatifu. Gikubiyemo incamake y’ubuzima bw’abakirisitu mu bihe byose. Koko rero, guhimbaza Yezu Kirisitu wapfuye akazuka, tubikora buri munsi cyane cyane iyo dutura Igitambo Gitagatifu cy’Ukarisitiya. Muri iki cyumweru dushaka ko roho yacu yigerera ku isoko n’intangiriro y’uguhimbaza ibyo byiza turonka muri Yezu Kirisitu. Duhimbaje Icyumweru Gitagatifu turi mu ngorane zikomeye. Twumve neza ubutumwa Nyagasani atugenera abinyujije ku bahanuzi be.
Izayi Umuhanuzi yagize ati: “Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga”. Ni uko Nyagasani Imana agaragariza abe bose Urukundo. Abatumaho mu bihe byose. Mu bihe by’amahoro, ubukungu n’umunezero, dushobora kudakangukira ibyo Nyagasani adutumaho. Nyamara no mu bihe byiza nk’ibyo, igihe cyose Nyagasani adutumaho akadushishikariza gukomeza kumuhugukira no kumuganaho. Buri wese abona ko mu bihe byiza by’amahoro n’umutekano, haboneka abahanzi benshi. Babona umwanya wo gutuza no gutekereza neza ku buzima bwa hano ku isi bakavanamo amasomo. Cyakora na none umutuzo ukabije, mu gihe abantu bakora bakunguka, mu gihe bakora bakabona icyo kurya mu mudendezo, haba ubwo barenguka bagakabya. Ibyo bigaragara mu bihugu bavuga ko byateye imbere. Bageze ku bukungu bwinshi ku buryo bageze aho bakibagirwa Imana Data Ushoborabyose. Batangira gutekereza mu buryo buhabanye n’ibyo Imana yatubwiye kuva kera ikoresheje abahanuzi. Turebe nko mu Budage ibitekerezo by’ubugorame bashyize imbere uhereye ku buyobe bwa benshi mu Bepisikopi. Muri Afurika ho, ahenshi nta mutekano kubera abategetsi batsikamiye abantu. Hari abaremerewe nyamara ugasanga nta jwi ry’Abepisikopi ribaramira
Nyagasani Imana ni Umubyeyi. Akomeza guha ubutumwa abantu akoresheje abahanuzi. Mu bihe by’umunezero, abahanuzi bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu bahamagarira abantu gukataza bagana aho bazatura iteka. Mu bihe by’amage na bwo, mu nzara, mu karengane, Abahanuzi batumwa kuvuga ukuri gukiza.
Uwo Nyagasani atoye amubwira icyo avuga. Avuga ijambo riramira uwarushye. Ibyo abishobora iyo atega amatwi nk’abigishwa koko. Ntashobora kwinumira imbere y’abantu barushye, abaremerewe n’abarenganywa. Arabahumuriza kandi akagira ubutwari bwo gutotera ababi guhindura imigenzerereze. Akenshi umuhanuzi yemera kubabara. Iyo ari umuhanuzi koko watowe n’Imana ababara nk’umugaragu w’Uhoraho twumvise mu Isomo rya mbere. Ni na we erega uganisha kuri Yezu Kirisitu waje muri iyi si kudukiza nyamara twe tukamukanurira amaso ndetse tukamubamba ku musaraba.
Hakenewe muri iki gihe abahanuzi biyumvamo uwo muhamagaro. Ntihakenewe ingirwabahanuzi zibereyeho gusingiza abagenga b’iyi si. Ingirwabahanuzi b’injiji ntibakenewe kuko aho kuzahura inzirakarengane, bagwiza akaga mu isi kuko iyo batarwanya ikibi, cyo gikomeza gukura ari na ko gitegura imanga mu bihe bizaza.
Kimwe mu biranga umuhanuzi w’ibihe byose, ni ukwemera ko Yezu Kirisitu wabambwe ku musaraba asumba byose na bose. Nta kintu na kimwe cyamuhigika. Imico yose iramwakira ikabengerana. Imigenzereze yose ihigika Yezu Kirisitu igashyira imbere ibindi bidakomoka ku Ivanjili ya Yezu Kirisitu, bitinde bitebuke, igihe kiragera ababishyize imbere bakagawa kabone n’aho baba batagihumeka. Yezu Kirisitu yaje kutwitangira. Ni we usumba ibintu byose bibaho. Urukundo rwe nta kiruhigira. Twibuke Pawuko intumwa atubwira ati: “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kirisitu, Ibyago se, agahinda se? ibitotezo se? Inzara se? Ubukene se, imitego se, cyangwa inkota” (Rom 8, 31-39). Iyo atari Yezu Kirisitu dushyize imbere, haza ibihe bikomeye tukamwibagirwa tukajya mu bindi. Imikorere yose idashyira Yezu Kirisitu imbere nk’umukiza n’umucunguzi, igaragaza abashumba bakenesha intama batumweho. Dusabire abashumba bose kumurikirwa na Roho Mutagatifu birinde ubujiji iyo buva bukagera. Tuzagire Icyumweru Gitagatifu gihire.
Yezu Kirisitu watubambiwe asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ku Mwana we Yezu. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose, Amina.
Padiri Cyprien Bizimana