Nyagasani aduhamagarira kumukurikira no kumukurikiza

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 26 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 01 Ukwakira 2014 – Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu (Umuhanga n’Umuhanga wa Kiliziya)

Bavandimwe, uyu munsi turibuka Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu: umurinzi w’Iyogezabutumwa. Yanyuzwe n’urukundo rwa Kristu, aramwiyegurira, yemera kumwizirikaho haba mu gihe cy’amahoro, ibyishimo ndetse no mu bihe bibabaje. Mu buzima n’ubutumwa bwacu, Tereza atwibutsa ko, mu butumwa bwacu, hari ubwo bidusaba “kubabara dukunda no gukunda kubabara” turebeye kuri Yezu Kristu. Inzira y’ubwiyoroshye adutoza mu kumvira Imana, Kiliziya n’umutimanama mwiza bituma twitaba, twiringira kandi twizirika ku Mana n’ugushaka kwayo. Bityo rero uyu mutagatifu atwereka ko gukurikira Kristu no kumukurikiza bishoboka nk’uko Ivanjili ya none ibidusaba. Yezu Kristu aradusobanurira ko “kumukurikira bidatana no kumukurikiza ndetse no kwinjira mu mugambi Imana idufiteho: haba ku buzima bwacu, ubw’abavandimwe bacu n’isi muri rusange.” Ibi kandi bifite ishingiro nk’uko Yobu abitwereka ashingiye ko “ntawe kandi ntacyo twagereranya n’Imana.” Bityo rero kuyikurikira ni agahebuzo.

  • Gukurikira Imana bishingiye ku kwizera n’igitinyiro tuyifitiye

Ntabwo twashobora gukurikira Imana bidashingiye ku kwemera, ukwizera n’urukundo tuyifitiye. Iyo iyi migenzo myiza ituzuye, ibintu bihindura isura maze aho gukurikira Imana, tukikurikiza Imana cyangwa se tugakurikira ibigirwamana twiremeye. Nicyo gituma mu isomo rya mbere, Yobu atwereka ko Imana ishobora byose. Bityo kuyikomeraho, bituma tubona ibyiza byinshi; naho kuyitera umugongo bikatugeza ku makuba menshi. Ariko Imana si yo mu by’ukuri iduteza ibyo byago, ahubwo ni ingaruka z’imibereho n’imigirire yacu, iy’abavandimwe bacu cyangwa se iyi si yacu. Bityo Imana yadukurikirana, igasanga twe dukurikiye ibintu, abantu n’imizi y’ibyaha! Ndetse n’iyo Imana ituretse tukageragezwa n’ibyo byago, amakuba n’imiborogo, iba yiteguye kudutabara igihe cyose tuyigarukiye kandi tuyitabaje.

Imigirire y’Imana n’umugambi wa yo bibeshaho ariko ni inshoberabantu. Ntabwo ushobora kubyumva utinjiyemo. Nibyo Yobu yatubwiye ati “iyo Imana ihise iruhande sinyibona, n’iyo inyiyeretse sinyumva.” Ubu buhangage bw’Imana ntibutana n’urukundo n’impuhwe bya yo biturembuza ngo tubane na yo. Zaburi ya 73(72) niyo itwereka amahirwe n’ibyishimo byo kubana n’Imana no kuyizirikaho. Kubana n’Imana ni ubuzima: bibeshaho, birakiza, birengera abantu n’isi, bitugeza ku munezero. Ni ishingiro ryo kubaho neza. Nicyo gituma uwabyumvise anyurwa no guhorana n’Imana. Tereza w’Umwana Yezu niwe wanyuzwe n’urukundo no guhorana n’Imana, akavuga ati “nubwo Imana yanyiyicira nakomeza nkayikunda.” Agaragaza ko ari agahebuzo gukurikira no gukomera ku Mana. Bityo rero “hahirwa abahamagawe na Nyagasani maze bakamwitaba nta gahato: mu byishimo no kwicisha bugufi.

  • Yezu aduhamagarira kwinjira mu mugambi we wo gukiza abantu n’isi

Ibi biri mu byo tuzirikana mu Ivanjili y’uyu munsi aho tubona imihamagaro y’abantu batatu. Turabona uburyo umuhamagaro ari ibanga rikomeye kuko hari abahamagarwa ntibitabe cyangwa se bakitabana ingingimira n’ibibazo. Hari kandi abibwira ko bahamagawe cyangwa se ko bahamagarwa kuko babishaka. Hari kandi n’abahamagarwa, nyamara bakagorwa no kurangiza neza ibyo bahamagariwe n’ibyo biyemeje. Nicyo gituma twigira byinshi ku bijyanye n’umuhamagaro w’aba bantu batatu.

Uwa mbere yisabira gukurikira Yezu Kristu. Icyakora Yezu ntiyamwemereye cyangwa se ngo amuhakanire ahubwo yaramujijuye. Yezu amusabye kuzirikana ku miterere n’ubutumwa bwe kugira ngo umuntu atubakira ku marangamutima, ibihuha n’imyumvire itandukanye n’uwo muhamagaro. Ishyaka rya Yezu Kristu ryo gukiza isi no kuvugurura ibyaremwe, ntibimwemerera kuruhuka. Ni byo umunyabuhanga asobanura ati “kuruhuka neza ni uguhindura umurimo si ukubura icyo ukora.” Ubuzima n’ubutumwa bwa Yezu bigaragaza ko bihoraho kandi ko adashobora kuryama no kuruhaka mbere yo gucungura burundu abantu n’isi. Ni ubuzima bwiza ariko ntibyoroshye kuko n’aho asayura iyi si n’abantu hatoroshye. Bisaba ubwitange no kwitanga. Kwitanga rero ntabwo bishobokera abantu benshi. Abantu tubangukirwa no gutanga ibintu nyamara kwitanga ni impano y’Imana n’umuhate wa muntu. Uriya muntu rero yari akwiye kwigishwa no kwinjizwa buhoro buhoro mu buzima n’ubutumwa bushya yifuza. Ni byo tuzirikana iyo tubonye abapadiri n’abihayimana bitegura imyaka myinshi no mu buryo bwinshi. Ni uburyo bwo kurushaho kumenya no guhuza imyumvire yabo hamwe n’ugushaka kw’Imana, umurongo wa Kiliziya n’ibyo abakristu n’iyi si badutezeho.

  • Umubano hagati yacu ugira ireme ufatiye mu mubano dufitanye n’Imana

Ni byo Yezu atwigisha mu gusobanurira umuntu yabwiye ati “nkurikira.” Nyamara, we, yatanze impamvu ati “reka mbanze njye guhamba data.” Naho Yezu ati “reka abapfu bahambe abapfu babo.” Iki kiganiro n’aya magambo birakomeye. Kuko iyo urupfu rwaje abantu biraducanga. Bikaba umwihariko ku banyarwanda kuko dutinya gupfa kandi tugatinya no gutindana umurambo; nyamara ari umupfu wacu. Mu gusaba ko abapfu bahamba abapfu babo naho twe tukamukurikira, Yezu Kristu ntashaka kudutanya n’abacu; ahubwo araduhishurira ko ari We pfundo nyakuri riduhuza n’abacu kabone nubwo baba barapfuye. Tuzakoranira hamwe mu bwami bwe. Bityo mu mirimo dukora, hakwiye kuboneka abakora imirimo isanzwe ariko ni ngombwa kugira n’abakora imirimo y’ubugabuzi bw’ubuzima n’amabanga y’Imana. Kuko gushyingura umuntu utamushyize mu biganza bya Nyagasani ni ukugira nabi cyane. Ndetse no kubaho nabi no mu bibi bituma udahinguka imbere ya Nyagasani, na byo, ni urupfu rwa kabiri. Dusabe inema yo gupfa neza no gupfira mu nzira y’umukiro. Yezu rero ashaka ko tumukunda kuruta byose kandi tumukunde muri byose.

Gukunda Imana kuruta ibintu n’abantu kugeza ku bo duhujwe n’amaraso, bishingiye ko Imana idukunda kandi ari Rudasumbwa. Ari abo babyeyi, ari abavandimwe ni Nyagasani wabaduhaye kuko ari We Nyir’ubuzima: soko yabwo n’umurinzi wabwo. Nyagasani ni We utanga ububyeyi kdi uri kumwe na Nyagasani no mu nzira ze, ni we urangiza neza umurimo w’ububyeyi kugeza ku bubyeyi ndengakamere. Iyo kandi abana bakuze barebeye kuri Kristu ni byo binezeza cyane ababyeyi kuko abo bana bakura mu gihagararo, mu bwenge, mu mutimanama no mu butagatifu. Iyo bitagenze bityo, abo bana batera agahinda, ukwicuza n’umuruho ku babyeyi, abavandimwe n’incuti ndetse n’isi.

Nanzuye iyi nyigisho, mbasaba kuzirikana ko buri wese yahamagawe na Nyagasani: ngo babane, bagendane, amukurikire kandi amukurikize. Yezu araduhamagara ngo tumubere abahamya mu bantu kandi adutuma hose by’umwihariko aho turi n’ibyo turimo. Buri wese mu rwego rwe, aharanire iryo shema ryo kuba umutoni n’intumwa y’Imana. Ni byo ko hahamagarwa benshi hagatorwa bake ndetse no mu batowe abakurikiza ubuzima bw’ubutagatifu bakaba bake. Nyamara Imana idukunda iradushaka ngo tuyifashe gukiza isi. Kiliziya, umubyeyi wacu, iradushaka kandi iraturembuza. Imbaga y’abakristu n’isi baratwifuza kandi baradutegereje by’umwihariko muri ibi bihe turimo. Dushyigikirane mu kumva ijwi ry’Imana kandi tube hafi kandi dushyigikire abayitabye kubera twebwe. Dufate Yezu Kristu ho urugero aho gufata urugero ku isi n’ab’isi. Umubyeyi Mariya NA Tereza w’Umwana Yezu badusabire!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho