Inyigisho: Nyagasani ari hafi, tubigenze dute?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, Umwaka C:

Ku ya 16 Ukuboza 2012

AMASOMO: 1º. Sof 3, 14-18a; 2º. Fil 4, 4-7; 3º. Lk 3, 10-18

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

Nyagasani ari hafi, tubigenze dute?

1.Nitwishime

Icyumweru cya gatatu cy’Adiventi, ni icy’ibyishimo. Hose ku isi turirimbe tuti: Ishime uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu. Umuhanuzi Sofoniya yabidufashijemo atangariza Yeruzalemu ibyishimo yabonaga byegereje gusagamba mu murwa wose. Ibyo byishimo bituruka mu kwiyizira kw’Imana ubwayo muri uwo murwa mutagatifu. Ibyo byishimo byabaye agahebuzo mu ndunduro y’ukwigaragaza kw’Imana Ishoborabyose muri YEZU KRISTU wigize umuntu mu nda ya BIKIRA MARIYA. Ni byo Pawulo ashishikariza abatagatifujwe na Batisimu b’ i Filipi. Twese abagiriwe ubuntu bwo guhindura ubuzima tukagana umutsindo wa KRISTU utuganisha mu ijuru, dukwiye guhora dusagwa n’ibyishimo by’agatangaza. Nkunze kuzirikana mu byishimo ya ndirimbo tujya turirimba tuti: Narishimye bambwiye ko tuzajya mu nzu ya Nyagasani. Iyo turirimba tuti: Mbega ibyishimo we, mbega ibyishimo tuzagira tuzataramira Imana, turi kumwe n’Umucunguzi…Ni ukuri kutugera ku mutima kukinjira kugahinguranya umusokoro maze tukaba tutagishoboye kubaho twitandukanyije na YEZU KRISTU.

2. Noheli iregereje.

Tuzayihimbazanya ibyishimo dusingiza Imana Data Umubyeyi wacu ko yemeye kutwimenyekanisha bishyitse inyuze ku Mwana wayo YEZU KRISTU. Ibyo byishimo bizaduherekeza iminsi yose y’ukubaho kwacu. Nta kizabigabanya kabone n’aho twahura n’ingorane zitabarika. Ni ngombwa rero kwitegura Noheli tutibanda gusa ku mafunguro n’imyambaro bigezweho. Abari mu bukene, ntibagahimbaze Noheli bafite ipfunwe ryo kutabona iby’isi bihagije. Nta kintu na kimwe cyagereranywa n’ukuza kwa YEZU KRISTU muri twe. Bityo, nta kintu cyatubuza kumwakira no kumwishimira.

Icyaha icyo ari cyo cyose, ni cyo cyonyine kituvangira kikatubuza guhimbaza neza Noheli n’andi mabanga y’ugucungurwa kwacu. Ni cyo kitubera kidobya na karogoya. Ni cyo kituvutsa ibyishimo by’abana b’Imana. Umuntu yumva uburwayi kimukururira iyo yasogongeye ku bwiza bwa YEZU KRISTU. Ababazwa mu mutima no kubona yagirijwe n’intege nke n’ibishuko binyuranye. Uwo arababara mu mutima ndetse agahangayika yibaza niba azatsinda ruhenu Sekibi. Cyane cyane iyo ari umuntu usabwa mbere y’abandi kwitangira umuryango w’Imana ayobora roho z’ababatijwe mu izina rya YEZU na Kiliziya. Kubera ko sekibi idahwema gushuka bose, yegera bene abo bafite ubutumwa bwihariye ishaka kubagusha mu rukozasoni (scandales) maze ikimwaro kikabundikira umurimo mutagatifu batorewe. Ab’umutima w’ibuye udakunda ibyiza by’ijuru, bo nta cyo gucumura bibabwiye. Uburwayi icyaha kibinjizamo ntibabwumva bityo bakabaho batariho.

Ni yo mpamvu dushishikarizwa, buri wese mu cyiciro abarizwamo, kwisubiraho kugira ngo tuzabashe kwinjira mu byishimo YEZU KRISTU atuzaniye. Birihutirwa kwibutsa buri wese icyo asabwa. Ariko cyane cyane dusabe ko Inkuru Nziza Kiliziya yamamaza yakora ku mutima wa buri muntu maze abayumvishe bahore bibaza icyo bakwiye gukora kibafitiye akamaro.

3. Ni bande biteguye Noheli neza?

Duhereye ku bo Yohani Batisita abwira, twibuke gusabira bose kwitegura Noheli neza. Muri rusange inteko z’abantu bose bumva Inkuru Nziza bahamagarirwa kurangwa n’Urukundo rugaragazwa n’ibikorwa byo gusangira ibyo dutunze. Ni cyo bisobanuye kuvuga ngo: ufite amakanzu abiri agabane n’utayifite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo. Umuco w’ubwikunde uratugota buri wese akaba nyamwigendaho n’abitwa ko ari inshuti zacu ntitugire umutima wo kubafasha, urukundo rugahera ku karimí keza gusa!

Twumvishe ko n’abantu mu byiciro binyuranye babajije Yohani icyo bakwiye gukora. Habanje Abasoresha. Tubasabire kwibwiriza kutaka ibirenze ibyategetswe bisumbye ubushobozi bw’abaturage. Abasirikare na bo babajije icyo bakwiye gukora. Nibibwirize kutagira uwo barenganya n’uwo babeshyera. Nibananyurwe n’igihembo cyabo aho gushaka ibya Mirenge ku Ntenyo.

N’ibyiciro bitavuzwe, birebwa n’ubushake bwo guhindura amatwara kugira ngo bakire neza Umukiza. N’urubyiruko, niruhore rubaza icyo rugomba gukora. Uyu munsi Yohani yababwira ati: nimwirinde gusuzugura iby’Imana, mwirinde imyidagaduro ibatesha ubukristu, nimuhagurukire kwirinda ubusambanyi bumaze kuba icyorezo mu bice byose by’isi, nimwirinde ingeso mbi zose maze mugire ibyishimo by’aba KRISTU koko, nimurebe Umubyeyi Isugi Mariya maze mwigane ubusugi n’ubumanzi bye, nimwirinde ubwomanzi n’ukwifata nabi, mwirinde kwirengagiza ikinyabupfura, nimutegure kubaka ingo zanyu ejo hazaza muzazishinge ku rutare rutayegayezwa muzaba umusemburo w’ihirwe ry’ijuru ku isi. Abandi yabwira abishimikiriye, ni abasaseridoti n’abandi biyeguriye Imana. Nibibaze icyo bakwiye gukora muri iyi si. Nibihambire ku Ivanjili n’aho imisusire y’isi barimo yerekana ibindi bishitura abantu. Bo nibarangamire YEZU muri Ukarisitiya, bazamufasha kurohora abarohamye mu by’isi.

4. Dusabirane

Dusabirane ibyo byishimo bifite ishingiro mu gukunda YEZU KRISTU waje kudukiza. Dusabirane imbaraga zo gutsinda ibishuko byose bya Sekibi ituvutsa ibyishimo nyakuri. Dusabe ibyishimo mu mitima yacu kandi tubibuganize no mu bavandimwe bacu. Twicuze kenshi duhabwa Penetensiya, ntituzaheranwa.

YEZU KRISTU BYISHIMO BYACU, NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le