“…Nyagasani ari kumwe nawe”

Amasomo yo ku munsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha:

Intg 3, 9-15. 20; Zab 98 (97), 1, 2-3b, 3c-4a. 6b; Ef 1, 3-6. 11-12; Lk 1,26-38.

Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe

I Lourdes, Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye Bernadeta aramwibwira, ati: Ndi Utasamanywe icyaha. Ibyo byabaye mu mwaka w’1858 nyuma y’imyaka ine Nyirubutungane Papa Piyo IX yemeje ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Ni koko, Mariya ni umutoni w’Imana kuko yamurinze ubusembwa bwose bw’icyaha.

Twumvise mu isomo rya mbere ukuntu byari biturangiranye nyuma y’icyaha cya Eva na Adamu. Adamu arahakana yivuye inyuma uruhare rwe ashinja umugore we ndetse ntatinya kwitakana Imana: ‘umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya’. Bivuga ngo yibwiraga ko nta ruhare na ruto yari afite kuko yabonye arya gusa ku mbuto z’igiti cyabujijwe! Amakosa ayahigikiye ku Mana kuko ari Yo yamushyize umugore iruhande. Umugore na we ntatangwa mu gushinja inzoka: ‘Inzoka yampenze ubwenge, ndarya’. Eva yahisemo kumva inzoka aho kumvira Imana. Adamu yumvira umugore we aho kumva Imana. N’ubwo bari basangiye imbuto z’igiti bari barabujijwe, nyamara ubufatanyacyaha ntibwabafashije kurengera ubumwe bwabo.

Icyaha ni icyorezo ni kabutindi. Icyaha kirasesereza, kigaserereza, kigasenya, kigasandaza, kikarimbagura. Icyaha ni kirimbuzi, kirasiragiza nticyubaka. Kubakira ubucuti ku cyaha ni ukubaka ku musenyi! Nta bucuti bw’abanyabyaha kuko icyaha cyabo kigenda kibamunga buhoro buhoro maze bakazisama basandaye nta garuriro. Nta n’umwe hagati ya Adamu na Eva ushaka guhamwa n’icyaha ahubwo barashinjanya.

Nyamara uburyo buboneye bwo gukira by’ukuri ni ukwemera icyaha wakoze maze ukagisabira imbabazi. Kimwe n’umuririmbyi wa Zabuli ya 50, umunyabyaha wemera ikibi yakoze agatakambira Uhoraho, aramukiza. Nyamara duhora dushaka inyoroshyacyaha, tukitana bamwana, tukitakana abandi kugeza aho twumva dufite uruhare ruto cyane ndetse rujya kuba ntarwo mu byaha twebwe ubwacu twakoze. Nitureke kwivuruguta mu byaha, nidusigeho kandi kwivuga imyato y’ibibi dukora ahubwo twisubireho twicuze tutazarimbuka tukagenda nk’ifuni iheze kuko nta mahoro y’umunyabyaha.

Uhoraho afite umugambi mwiza wo gukiza muntu akamugeza ku mukiro w’iteka. Twumvise ko urubyaro rw’umugore ruzajanjagura umutwe w’inzoka ariko na yo ikarukomeretsa agatsinsino. Iyi ni intambara ihora hagati y’icyiza n’ikibi. Dufashijwe n’imbaraga z’Imana, tugomba kurwana inkundura maze ikibi tukagitsinda burundu.

Nta kabuza, icyiza kizatsinda. Amagambo twumvise mu Isomo rya kabiri aratugarurira icyizere. Ni koko Imana yadutoreye muri Yezu Kristu mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose kugira ngo tube intungane n’abaziranenge. Tubikesheje Yezu Kristu, turi abana b’Imana. Igisigaye rero ni ukwambarira urugamba maze buri wese agakurikira Kristu umugaba wacu watsinze urupfu burundu. Tutari kumwe na We, ntacyo twakwigezaho.

Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Bikira Mariya yumviye Imana yemera kuyoborwa n’ugushaka kwa Yo. Mariya ni umutoni w’Imana; yagize ubutoni guhera kera na kare. Tujya tumuririmbira ngo “Icyaha cy’inkomoko umuntu wese avukana ntiwigeze ucyanduraho habe n’igitekerezo”. Bikira Mariya yari mu bitekerezo by’Imana mbere y’iremwa ry’ibiriho byose. Mariya na we yahamije ubwo butoni ku Mana igihe yemeye bidasubirwaho kuzabyara Umwana wayo: ‘Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze.’

Nta gushidikanya, Bikira Mariya yagize ubutoni ku Mana. Ni Utasamanywe icyaha. Ubwo butoni yarabushimangiye. Igihe Malayika Gabuliyeli yamutumwagaho, Mariya yari afite uburenganzira busesuye bwo guhitamo kwemera cyangwa guhakana icyifuzo cy’Imana. Nyamara ntiyashidikanyije yahisemo neza yemera kuba uwa mbere wakiriye Umukiza n’Umucunguzi w’abantu bose.

Muri iki gihe turimo, Nyagasani arahamagarira buri wese muri twe kumufasha mu mugambi wo gukiza abantu. Niduharanire kugira ubutoni ku Mana. Aho ntitwaba duhugiye mu biturangaza by’iyi si maze tukima amatwi Malayika Nyagasani adutumaho? Nitwisuzume. Ni gute twitangira kugeza umukiro ku bandi? Ahubwo se twe twarawakiriye? Turasabwa guhora twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana. Nimucyo rero buri wese muri twe avuge ati: ‘Mbereyeho Nyagasani, ugushaka kwe nikungirirweho.’ Uyu munsi mukuru ukomeye utubere umwanya wo kubaho mu butungane duharanira kuba abatoni imbere y’Imana. Umubyeyi Bikira Mariya atubere urugero rwo kubaho twumvira Imana muri byose maze tuzabane na we turirimbira Uhoraho zabuli z’ibyishimo imitaga n’imitaga. Amen.

Mwamikazi utasamanywe icyaha cy’inkomoko, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho