Inyigisho yo ku wa kane, 24 Ukuboza 2015; Adiventi
Amasomo matagatifu: 2 Sam7,1-5.8b-12.14a.16,Lk1,67-79
Bavandimwe, kuri uyu wa kane w’icyumweru cya kane cya Adiventi turasingiza Imana hamwe na Zakariya, tuyisingiriza ineza n’impuhwe zayo arizo zatumye Zuba rirashe aza kudusura: koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje ari na zo zatumye Zuba rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura akamurikira abari batuye mu mwijima no mugicuku cy’urupfu kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.
Uyu Zakariya yasingizaga Imana kubera Ivuka ry’umuhungu we Yohani, integuza ya Yezu agira ati:”nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza”. Hanyuma akabona kurangamira ibizaza. Byose bishingiye ku byishimo n’amizero y’igikorwa cy’umukiro Imana yasezeraniye Abayisraheli cyuzurizwa mu maza y’Imana ubwayo yigira umuntu kandi agomba gutegurwa n’umuhungu wa Zakariya(Yohani). Koko Zakariya afite impamvu yo kwishima! Natwe abategereje bya hafi Ivuka ry’Umucunguzi natwigishe gutegereza twishimye.
Tuzi neza ko Zakariya yari yahanwe n’Imana kubera ugushidikanya kwe maze aba ikiragi. Ariko kubera ko iby’Imana yamubwiye byujujwe abyirebera n’amaso ye- ijambo ry’Imana rikaba ryujujwe – aramamaza ibyo yagombaga kuvuga mu mutima we noneho akarangurura ati:”nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli….”. Iyaba natwe byadufashaga: twebwe tubona rimwe na rimwe byose bitubereye urujijo cyangwa umwijima cyangwa tukabibonana ugushidikanya n’ukwiheba. Kugira iyi ndoro ndengakamere ya Zakariya aririmbana iki gisingizo, byatuma tubaho mu mizero yuje ibyishimo.
Bavandimwe Nyagasani nguyu araje , umubyeyi w’integuza(Zakariya) we arabizi kandi arahimbawe, azi ko ugiye kuza ari Umucunguzi, ari Rumuri, Zuba rirashe. Ni urumuri ruboneshereza abatuye mu mwijima no mu gicuku cy’urupfu. Nyamara abo si abandi, si ab’Ikantarange! Ni twebwe. Ah! Iyaba twari tuzi ko Rumuri aje kumurikira ubuzima bwacu, kumurikira intambwe zacu ngo atuyobore inzira y’amahoro! Iyaba twari tumwemereye ngo atuyobore mu nzira ze zuzuye amizero.
Uje ni Nyagasani n’Umusumbabyose(Lk 1,68.76) ariko kandi ni Umukiza(Lk 1,69)ugoborera abantu ububasha bubakiza. Aya mazina Zakariya yamuhaye ni yo turumva mu Ivanjili y’igitaramo cya Noheli igihe Umumalayika abwira Mariya na Yozefu ko uzavuka yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu kandi ko azitwa Emanueli: Imana mu bantu. Nitwakire Jambo mu byishimo atuyobore inzira y’amahoro, y’urukundo, ubutabera n’impuhwe.
Mubyeyi w’Umukiza, Udusabire!
Padiri Théoneste NZAYISENGA