Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi

Ku wa 29 Kamena 2013: Abatagatifu Petero na Pawulo

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 12, 1-11; 2º. 2 Tim 4, 6-8.17-18;3º. Mt 16,13-19

1. Inkingi za Kiliziya

Uyu na wo ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya YEZU KRISTU yashinze. Abakristu cyane cyane abo twita Abagatolika, bakwiye guhora bishimira ko intumwa YEZU KRISTU yatoreye gukomeza Kiliziya ye, zitamutengushye. Zose uko ari 12, uretse Yuda Isikariyoti Sekibi yahinduye ikihebe, ntizatengushye Umwami w’imitsindo. Ubutumwa bwatangiye umubare 12 wuzuye kuko hatowe Matiyasi washyizwe mu mwanya wa Yuda Isikariyoti. Mu rugamba rwo kogeza Kiliziya ya YEZU KRISTU, we ubwe yongeye ku ntumwa 12, Pawulo na we washyizwe ku rwego rumwe n’intumwa z’ikubitiro.

Kiliziya YEZU KRISTU yashinze atyo ku Ntumwa ze, ni yo yakwiriye ku isi yose. Ni cyo bivuga iyo dukoresha ijambo “Kiliziya Gatolika”. Umuyoboke wese wa YEZU KRISTU muri Kiliziya, akwiye kwiga yitonze AMATEKA akamenya uko Kilizya yatangijwe na YEZU KRISTU ubwe, akamenya ko uwo Mukiza wacu atatoye imirwi ibiri y’intumwa. Yatoye umurwi umwe w’intumwa 12. Uwiga azirikana ukuri kw’amateka ya Kiliziya, azanamenya ko YEZU KRISTU atashinze Kiliziya ebyiri. Ni imwe, itunganye, Gatolika (iri jambo rivuga “yogeye ku isi yose”) kandi ikomoka ku ntumwa. Kuvuga ko ikomoka ku ntumwa, ntibyumvikanisha ko ari intumwa zayishinze. Ahubwo yashinzwe na YEZU KRISTU ubwe maze ikomezwa n’intumwa mu izina rye. Uwiga amateka ayazirikana, aziyumvisha ko inyigisho z’ubuyobe zikomoka ku runturuntu Sekibi igenderaho, ari zo zatumye haduka amadini menshi cyane dore na none uko bukeye amadini arashingwa.

Muvandimwe Mukristu gatolika, menya neza ishingiro ry’ukwemera kwawe. Ntugomba kuba mu buyoboke buhumye. Ukwiye guhora wirinda ubuyobe. Ubutumwa wahawe ni ukwihatira kumenya YEZU KRISTU, kumumenyesha abandi no kubarinda ubuyobe. Ni ko gukomera, gukomeza ukwemera no gutsinda “abagukomera” nk’uko intumwa zabatsinze mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

2. Ukwemera zagukomeyeho

Isomo rya kabiri ryatangijwe ibyishimo by’igisagirane Pawulo intumwa adusangiza. Byigaragaje mu mpera z’ubutumwa bwe. Mu mvugo y’abantu twagira tuti: yari ageze igihe cyo kwambikwa umudari w’ishimwe. Ni byo kandi koko kuko, abwirijwe na Roho Mutagatifu yagize ati: “Ikamba rigenewe intungane rirantegereje”.

Inkingi za Kiliziya zose zakomeye ku kwemera. Petero intumwa, ku buryo bw’umwihariko yakomeye ku kwemera kandi akomeza abavandimwe bose mu kwemera. Ni na yo nshingano yihariye YEZU KRISTU yari yaramuhaye. Yamuhaye imfunguzo z’Ingoma y’ijuru nk’uko twongeye kubizirikana mu Ivanjili.

Yigeze guhamya ko YEZU ari We KRISTU Umwana w’Imana Nzima. Uko kwemera yabuganijwemo na Roho Mutagatifu ntikwigeze guhungabana cyane cyane aho YEZU KRISTU azukiye mu bapfuye. Hari igihe twibanda kuri bya bibazo byigeze gutuma Petero yihakana YEZU KRISTU. Iyo si inyigisho dukwiye gutsindagira dore ko ibyo byanabaye umucyo w’izuka utaratamanzura. Abemeye IZUKA rya YEZU KRISTU, ntibasubira inyuma kuko baba bazi ko nta kintu na kimwe cyabatandukanya n’Ubugingo bw’uwabafunguriye amarembo y’ijuru. Petero ntiyigeze ahakana YEZU KRISTU kuva aho amubonekeye ari muzima. Ahubwo amaze gusenderezwamo imbaraga za Roho Mutagatifu yatangiye kwigisha inzira y’Umukiro adategwa kandi adatinya urupfu. Hari za senema abantu bajya bareba zirimo ibintu bimwe by’ibihimbano bigamije kumvikanisha ko na nyuma Petero yaba yarahunze ubutumwa, ariko bene ibyo bitekerezo, nta ho tubisanga muri Bibiliya cyangwa mu mateka twashyikirijwe. Byaba byiza ahubwo kwibanda ku bimenyetso bihanitse intumwa zeretswe n’Ab’ijuru.

3. Zakorewe ibitangaza byinshi

Mu isomo rya mbere, twazirikanye igitangaza gihanitse cyakorewe Petero intumwa n’umutware wa Kiliziya. Ni nde ushobora kwiyumvisha ukuntu Petero yakijijwe kandi yari mu buroko aboheshejwe iminyururu akikijwe n’abasirikare b’inkazi? Ukuntu yacikishijwe nta muntu urabutswe, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Imana Datu Ushoborabyose na YEZU KRISTU na Roho Mutagatifu mu Butatu Butagatifu basangiye bari kumwe n’intumwa. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kubahungabanya ubutumwa bwabo butararangira.

Natwe dukeneye muri ibi bihe kwibonera ibyo bitangaza. Ariko se kandi twibaze: Abanangizi bose, abategetsi b’icyo gihe n’imbaga y’Abayahudi yagaragarizaga ubugome YEZU KRISTU n’intumwa ze, kuki nta cyo ibyo bitangaza byose byabahinduyeho? Ese icyo dukeneye cyane muri iki gihe ni ibyo bitangaza bihanitse nk’icyabereye muri gereza Petero yari yashyizwemo arengana? N’iyo byakorwa, nta gihamya ko abanangizi b’ubu bahinduka. Nta ho bataniye n’iby’igihe Herodi yisararangaga muri Yudeya. Tuzirikane ko ibimenyetso by’Uhoraho bitigera bishira. Na none twitegereje twitonze twabibona kuko biriho nyamara buri munsi tukumva ibikorwa bigamije kurwanya Imana no kwica abaziranenge! Cyakora hari icyo dukwiye gusaba tubishyizeho umutima.

4. Kiliziya ibasabira ku Mana ubudatuza

Petero aguma mu buroko, ariko Kiliziya ikamusabira ku Mana ubudatuza”.Nguwo umwuka dukwiye guhora dusabira Kiliziya: ikomere ku isengesho isabira abasimbura b’intumwa n’abo bafatanya ubutumwa. Mu gihe Petero yari mu buroko, Kiliziya yakomeje kumusabira ku Mana ubudatuza. Iyo Kiliziya ni ikoraniro ry’abemera YEZU KRISTU. Ni abo bose bari bategereje ikamba rigenewe intungane, rya rindi ryambitswe Pawulo na bagenzi be. Ni abemera bose YEZU KRISTU bategereje ikamba azabagororera ku munsi we kuko bakunze ukwigaragaza kwe.

Abo ni bo mu bihe bikomeye by’itotezwa bashyigikiye intumwa. Erega burya isengesho ni ryo rigira ububasha bukomeye! Abayobozi ba Kilizya ni bo ba mbere batotezwa iyo itotezwa ryadutse. Bo n’abandi bose batotezwa, Kiliziya ibakomeresha isengesho ryuzuye ukwemera, urukundo n’ukwizera. Iryo sengesho ni ryo ryatumye Umumalayika wa Nyagasani yimanukira maze urumuri rwe ruhuma amaso abitwaga ko bafite ubukana bwo kurinda Petero ngo adacika. Aho ni ho twumvira ko isengesho rya Kilizya rifite imbaraga zitsinda ubugome bwose. Mu gihe abayobozi ba Kiliziya bihatira gutsinda ubwoba kugira ngo bakomeze kugenera isi Ijambo ryumutse rivomwa mu Ivanjili, igihe cyose birinda gushyigikira ibitekerezo by’umwijima biriho, ubutumwa bwabo bwera imbuto nyinshi kandi nta n’uwagira icyo abatwara umurimo Nyagasani abasaba utaragera ku musozo.

Dusabire cyane abavandimwe bacu bakiriye YEZU KRISTU aho bari hose batotezwa. Dusabire by’umwihariko abakuru b’amakoraniro. Tubasabire gukomera no kurangamira YEZU KRISTU, Nyagasani azabasimbukisha ikintu cyose kigamije kubagirira nabi, maze abakize abajyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

Intumwa Petero na Pawulo badusabire gukomera ku kwemera no kudahemukira Kiliziya. YEZU KRISTU asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho