“Nyagasani duhe kubona”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cy’Igisibo, A. Ku wa 26 Werurwe 2017

Amasomo: 1Sam 16,1b.6-7.10-13ª; Zab,1-3, 4.5.6 ; Ef 5, 8-11; Yh 9,1-41

Bavandimwe,

Yezu Kristu naganze iteka. Harabura ibyumweru bitatu gusa tugahimbaza umunsi mukuru uhatse indi yose ari wo PASIKA. Kugira ngo uwo munsi w’Izuka rya Kristu tuwuhimbaze biboneye, umubyeyi wacu Kiriziya ishishikariza abana bayo kurangwa n’umugenzo wo Kwicuza, Gusiba,
Gusenga no kugira icyo wigomwa ufasha abandi. Kuko ukwemera cyangwa ubukristu butarangwa n’ibikorwa, uko kwemera kuba ari amagambo gusa.

Ivanjili tumaze kumva yuzuye impanuro n’inama zadufasha mu buzima bwacu bwa gikirisitu. Uburyohe bw’iyi vanjili tubusanga mu kubona ubwiyoroshye bwa Yezu uhura n’Impumyi yabuvukanye akayigirira impuhwe; ni uko muri ako kanya acira hasi amacandwe ayatobamo akondo agasiga ku maso y’uwo muntu batavuga izina, maze aramubwira ati: “Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe (bivuga ngo Uwatumwe). Ni uko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona”. (Yh 9,7).

Bavandimwe, ese ubwo tujya twibaza ku byishimo byaranze uwo muntu nyuma yo kubona ibintu n’amaso ye bwite? Mu kinyarwanda sinaba ntandukiriye mvuze ko yahise abyinira ku rukoma kuko bwari ubwa mbere yirebeye n’amaso ye ibyo yabwirwaga n’ibyo atiyumvishaga mu marenga bamuciraga. Nari ngiye kuvuga ngo umugiranabi wese aragahuma, nibuka ko Yezu adusaba gukunda no kwifuriza abandi icyiza twifuza ko na bo batwifuriza. Ukora ikibi wese tujye tumusabira guhumuka maze ibyiza akunda na we abihe abandi aho kubibatesha cyangwa abibavutse.

Igitangaza cy’uyu munsi ni uko Yezu yakijije umuntu utabimusabye, utanabizindukiye ahubwo kubera impuhwe n’urukundo bye bitagira umupaka akabikora ngo aduhe urugero rugomba kuranga uwemeye kuba umwigishwa we. Uwa Kristu asabwa gutanga cyangwa kugira neza atari uko abisabwe ahubwo kuko afite umutima w’ubuntu n’ubumuntu. Muri icyo gihe, ubusembwa cyangwa uburwayi umuntu yabaga afite bwitirirwaga icyaha cy’ababyeyi cyangwa se icyo nyirubwite yakoze, ubumuga, uburwayi bukaba igihano cy’icyo cyaha. Ni yo mpamvu intumwa zateruye zibaza ziti: “Mwigisha, uwacumuye ni nde, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, kugira ngo avuke ari impumyi?” Yezu arabasubiza ati: “Ari we, ari n’ababyeyi be, nta wacumuye ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho” (Yh 9,2-3)

Bavandimwe n’ubwo ku bwa batisimu duhabwa inema zidutagatifuza kandi zikanatubohora ku cyaha cy’inkomoko ndetse n’ibindi byaha umuntu aba yarakoze iyo ayihawe akuze, ndetse Kristu akatubera urumuri rumurikira intambwe n’ubwenge byacu, ngo turusheho kwizirika ku cyiza no ku kugikwiye, twamagana ikibi aho cyava hose, ntabwo bitubuza gutekereza kimwe n’abatubanjirije barimo abashoboye kwibonera Yezu n’ibyo yakoze byose babyirebera imbona nkubone. Reka dufate ingero tumaze kumva. Bamwe tugenza nk’abafarizayi, abandi nk’ababyeyi b’iyo mpumyi yabuvukanye, abandi bakagenza nk’iyo mpumyi.

1)      Abafarizayi: Turabona abafarizayi banangiye imitima badashaka kumva no kwemera Yezu. Barakabya rwose kugeza aho badatinya kuvuga bati. “Twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha” (Yh 9,24b), ngo kuko yakoze igikorwa cy’impuhwe ku munsi wa Sabato. Icyo cyaha cy’abafarizayi ni cyo twita icyaha cyo gutuka Roho Mutagatifu. Ari cyo gufunga amaso ngo utava aho ubona urumuli, ni guhera mu mwijima w’icyaha ubizi neza kandi ubishaka, nyuma yo kwibonera igikwiye ni byo twita kunangira umutima.

2)      Ababyeyi b’impumyi: Uko bitwaye igihe babajijwe ntaho bitaniye no kwihakana uwo bibyariye kubera ubwoba. Babivuga muri ya amagambo: “icyo tuzi, ni uko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. Uko byagenze kugira ngo abone ntitubizi, n’uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize ni mukuru, niyivugire ubwe” (Yh 9,20-21). Natwe bijya bitubaho tugatinya guhamya ukuri cyangwa se guhamya ko Yezu ari muzima, kubera ubwoba cyangwa kwanga kwiteranya. Tukabona akarengane kagirirwa abandi, tugakora nk’aho nta cyabaye, kandi tuzi ukuri kose ndetse tubona n’igikiwiye gukorwa, tukabirengaho tukicecekera ngo nta wamenya aho gupfa none nzapfa ejo nyamara se harya hari urusimbuka rwamubonye …ashwiiiiiii

3)      Impumyi: Uyu muntu wavutse ari mpumyi, mu gihe batangiye kumuhata ibibazo yabashubije adategwa kandi atarya iminwa, kandi abikorana icyubahiro n’ubwiyoroshye, n’ubwo atari yakamenye Yezu wamukijije ubumuga yari yaravukanye. Tuzi ko atigeze asaba Yezu ko yamukiza, byose ni ubushake bwa Yezu wamugiriye impuhwe akamusiga akondo ku maso ubundi akamwohereza kwiyuhagira muri Silowe agahindukira abona neza. Guhera ubwo akemera kandi akemeza ko uwamuhumuye amaso ari: “Umuhanuzi” (Yh 9,17) mu gihe abafarizayi bamuhataga ibibazo bamwemeza ko uwamuhumuye ari umunyabyaha, yahagaze kigabo ahamya ukuri ati: “ Niba ari umunyabyaha ibyo simbizi, icyo nzi cyo ni kimwe: ni uko nari impumyi none nkaba mbona” (Yh9,25). Nyuma yo guhumuka turabona ko yakize ubumuga bw’umubiri n’ubwa roho ndetse guhera uwo munsi aho kuba umuhakanyi akaba umwemezi…Mu kuba abahamya ba Kristu twe duhagaze he? Buri wese yibaze yisubize….

Natwe muri iki gihe turimo, twibonera n’amaso yacu imigenzereze yacu nk’abakristu, duhura n’abatarigeze bamenya Yezu cyangwa se abamwihakana, abataye akwemera, n’abatamwemera rwose bakanabivuga mu ijwi ryomongana. Hari n’abarwanya ubukristu ku mugaragaro bagatoteza abamwemera, tuzirikane babiri mu bihayimana bakaba abanyarwandakazi, baherutse kwicirwa muri Yemeni Umubikira wavukaga aho tuzi ku Kivumu cya Mpushi ari we Marigarita Mukeshimana na Uwingabire Rejinata wo muri Paruwasi ya Janja. Bari baraburiwe ko bazicwa, ariko bo biyemeza kugaragariza urukundo abo bitagaho, banga kubasiga ngo aha barashaka gukiza amagara. Ese twe aho rukomeye bigenda bite?

Bavandimwe, umutsindo wa Kristu n’uwiteka ryose, kuko icyaha n’urupfu yabitsiratsirije ku musaraba yemera kudupfira akazukira kudukiza. Turi abagabo bo kubihamya, igihe cyose n’aho turi hose. Ntitukibagirwe ko bamwe muri twe mu bukristu bwacu, tubayeho twanga kwiteranya, mu bwoba se, mbese nk’aba babyeyi b’iyi mpumyi twumvise. Mbese ubukristu bwacu ugasanga bwabaye amaganura nta cyanga bukifitemo. Ugasanga twishimira kandi tugahimbazwa no kumva inyigisho za Yezu ariko kumubera intumwa n’abigishwa bikatubana ihurizo.

Dufate akagero ubu usanga icyumweru ari ho dupanga gahunda zose twaburiye umwanya, amakwe, ibirori gutembera. Gukora imyitozo ngorora mubiri, Kuruhuka, uturimo two mu rugo waburiye akanya, nyamara tukanabikora tutabanje no kujya gusingiza no gushimira Imana. Ariko igishimisha ni uko hari abantu usanga baracengewe n’inyigisho za Kristu, barangwa n’ineza, urukundo n’impuhwe kandi bakabikora batishushanya ahubwo bibavuye ku mutima. Mu byo bakora byose Imana igafata umwanya wa mbere, kandi ugasanga n’ubundi butumwa bashinzwe babukora bishimishije. Mbese nk’uko impumyi yabigenjeje, Yezu amaze kumwiyereka ngo ni uko “arapfukama aramuramya”

Hari akantu dukwiye kwibaza mu kuzirikana iyi Nkuru Nziza y’iki cyumweru. Umwanditsi wayo ntaho avuga izina rye, cyangwa se ngo atubwire niba yari umugabo, umugore cyangwa umusore. Aragira ati: “Yihitira abona umuntu wavutse ari impumyi” (Yh 9,1). Iyo mpumyi ni jye, ni wowe, ni uriya, Yezu akaba adufitiye impuhwe ngo aduhumure tubashe kubona icyiza, igikwiye igituma Imana ikuzwa kandi kikanaronkera umukiro mwene Muntu. Nyagasani Yezu, duhe kubona.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho