Nyagasani dukomereze ukwemera!

Tariki 6 Nyakanga 2017

Uwa kane w’icyumweru cya 13 gisanzwe  

Amasomo : Intg 22,1-19 ; Zab 114(116) ; Mt 9,1-8

Kuzirikana ijambo ry’Imana

Muri iyi minsi dukomeje kuzirikana amateka ya Abrahamu, umukurambere wacu mu kwemera. Ijambo ry’Imana liturjiya y’uyu munsi iduhaye kuzirikana riratwereka ukwemera gutangaje kwa Abrahamu : icyo Imana imusaba si ngombwa ko acyumva, arayizera gusa kandi yiteguye kugikorana umutima utaryarya, azi neza ko Imana idahindura isezerano n’ubwo atumva uko izaryuzuza namara gutambaho igitambo gitwikwa umwana w’ikinege ugomba kuryuzurizwamo. Ni ikigeragezo giteye ubwoba ariko kwizera kwatumye agitsinda kandi bimugaragaza nk’intungane koko imbere y’Imana.

Utega amatwi icyo Imana imubwira, ni ukuvuga uwumva ijambo ryayo akarizirikana, hari aho agera agasanga gukurikiza ibyo imusaba byose bigoye. Yemwe hari n’aho ashobora kugera amategeko amwe n’amwe ntayumve, cyangwa se itegeko ry’urukundo, impuhwe, imbabazi muri iyi si yuzuye inabi n’uburiganya rikamugaragarira nk’ubugwari cyangwa ubucucu. Urugero rwa Abrahamu ruratubwira kuryubahiriza. Ni ukuvuga ko tugomba gukunda no kugira impuhwe uko byagenda kose, ko tugomba kubabarira uko byagenda kose, ko tugomba kureka kwikunda kugeza aho twakwibagirwa abandi n’iyo twaba aho rukomeye. Mu gusenga no gukurikira Yezu si ngombwa ko icyo dushaka, ikidushimisha ku buryo busanzwe bwa muntu kiba ari cyo gushaka kw’Imana. Ntabwo tuyikurikira ngo ikore icyo dushaka. Ahubwo turayikurikira, tugasenga, tukazirikana ijambo ryayo ngo tumenye icyo idushakaho, kibe ari cyo kidushimisha, kandi tugire imbaraga zo kugikora. Ng’urwo urugero Abrahamu aduhaye uyu munsi.

Mu ivanjili aho Yezu akiza ikirema, Matayo mutagatifu abitubarira ku buryo butera kwibaza. Aragira ati : «Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo ati : ‘Izere mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe’ ». Umuntu usoma ivanjili ahita yibaza niba abari bazanye ikirema batarumiwe. Ese mu by’ukuri bari bamuzaniye umuntu mu ngobyi aryamishijwe n’ibyaha ku buryo ari byo yikwihutira gukiza ?  Abigishamategeko bo bahise babyumva bati uyu muntu aratuka Imana kuko yiha gukiza ibyaha ! Icyo kibarakaje nicyo Yezu ashaka ko bumva natwe tukaboneraho. Twibuke ko ivanjili itagamije kubara inkuru. Igamije ubuhamya bw’ukwemera no gutanga inyigisho nubwo ibikora yifashishije inkuru. Niyo mpamvu umuntu agomba guhita yibaza inyigisho iri aha. Nta yindi nuko icyazanye Yezu mbere na mbere ari ugukiza uburwayi buruta ubundi ari bwo cyaha. N’akandi kababaro ka muntu ntakirengagiza. Kenshi atabara abantu ku bw’impuhwe nyinshi zuzuye umutima we. Ntiwakwita ku byaha by’umuntu utitaye ku kandi kababaro k’umubiri n’umutima. Ibibazo abantu bahura na byo ntabirenza amaso, ariko ikibazo kibirusha ubukana kuko ari cyo gitandukanya n’Imana ni icyaha. Intego nyamukuru ya Kristu ni ukunga abantu n’Imana. Ibitangaza akora ndetse iyo usesenguye usanga abikoreshwa no kudukomereza ukwemera, kugira ngo tumwizere, noneho tumwegurire ubwenge n’umutima. Dushobora kuvuga ndetse tuti umuntu ufite ukwemera gukomeye koko si ngombwa ko abona ibitangaza, n’ubwo na none udafite ukwemera Nyagasani atamukorera ibitangaza, kuko n’iyo babibonye atemera. Aya magambo wagirango arimo kwivuguruza ! Ariko ingabire y’ukwemera ikomoka ku Mana ni uko iteye.

Nyagasani, turemera. Ariko ukwemera kwacu ni guke. Tuzahure, ukudukomeze, kuko tutari kumwe ntacyo twakwimarira !

Padiri J. Colbert NZEYIMANA/Italie

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho