Catégories
Inyigisho

“Nyagasani Mana yanjye, nzahora ngushimira”

Ku wa gatatu taliki ya 6 Nzeri, Icyumweru cya 22 gisanzwe, A.

Amasomo: Kol 1,1-8; Zab, 51,10-11; Lk 4,38-44

Bavandimwe, nimugire impagarike, amahoro n’imigisha byitangirwa n’Imana Umubyeyi wacu na Yezu Kristu umucunguzi.

Uko iminsi igenda yicuma, hari umugenzo mwiza ugenda uducika buhoro buhoro, ndetse umuntu akumva atabikoze nta kibi kirimo cyangwa ngo yumve ko hari umukoro yirengagije kandi ari ngombwa: nta wundi rero ni umugenzo wo gushimira ukugiriye neza. Ese aho iyo mwene muntu yirengagije gushimira uwamugiriye neza areba, bahura, basangira aho Imana yo yakwibuka kuyishimira ineza idahwema kumugirira.

Hari abantu tugirirwa neza, tukumva ari uburenganzira bwacu, bwo kwitabwaho, gufashwa no gutabarwa. Nyamara twamara gushyikira tukumva ari ibyo nta kindi dusabwa. Burya gushimira uwakugiriye neza, kuzirikana uwagukuye ahakomeye ni iby’igiciro, kandi bitera uwahawe n’uwatanze akanyamuneza. No ku Mana ni kimwe ni kenshi usanga  dutabaza Imana mu bihe bikomeye, nyamara twamara gusubizwa tugakora nk’aho nta mwenda dufite wo gushimira; erega hakaba n’ubwo iyo itinze gusubiza tuyijujutira ngo ntitwumva, iri kure yacu. Nyamara mu budahemuka bwayo, iduhora iruhande ahubwo ari twe tuyitera umugongo. Ese igiye kure yacu cyangwa ntitwumve aho ni bangahe babona izuba rirasa cyangwa se rirenga. Nshuti nkunda, ntuzigere wibagirwa gushimira ineza yose wagiriwe. Jya ubishimira Imana kandi ntuzirengagize n’uwaguhaye agakombe k’amazi, aribyo uwagukoreye akantu gato ariko gakoranywe urukundo. Uramenye ntuzantenguhe, ndakwitumiye.

Mu Nkuru Nziza  ya none twumvise ukuntu bagiye kwinginga Yezu ngo arebe uko agenza Nyirabukwe wa Simoni ndetse n’abandi barwayi bari bazanywe ngo abakize ubumuga cyangwa uburwayi bwawo, byose akabikora abaramburiyeho ibiganza.

Ni uko: “Yezu abaramburiraho ibiganza, arabakiza”, ni kenshi mu Nkuru Nziza tubona ko Yezu, iyo yashakaga gukiza abarwayi yabaramburiragaho ibiganza cyangwa se akabakoraho. Dore ko ubutumwa bwe bw’ibanze bwari ugukiza muntu ubumuga, uburwayi,  bwaba  ubwa roho cyangwa ubw’umubiri. Ari byo kubohora muntu ku ngoyi y’icyaha n’ikibi cyose. Ibyo byatumye aho Yezu yageraga hose, ikibi cyahahungaga kandi kigatsindwa. Bigaragarira mu bari barahanzweho na roho mbi, na bo bamusangaga akabakiza. Izo roho mbi nazo ntabwo zagendaga zitabanje guhamya ko Yezu ari “Umwana w’Imana”, n’ubwo yazicyahaga zabanzaga kubivuga, kuko zari zimuzi.

Ese byaba bikwiye ko ababatijwe mu izina rya Yezu, twatinya cyangwa ngo duterwe isoni no guhamya Izina rya Yezu Kristu, dukesha umukiro? Dore ko hari nubwo  duterwa isoni no gukora ikimenyetso cy’umusaraba  igihe bibaye ngombwa. Urugero: Ugiye gufata ifunguro mu Hoteli cyangwa mu nzu zigurirwamo amafunguro (Restaurant); ugahumiriza ugasenga becece ariko uti: “ikimenyetso cy’umusaraba wapi, nta kwiteza abantu”. Oya ntibikabe.

 Yezu aho yageraga hose rubanda ntiyifuzaga ko yabasiga, bumvaga banejejwe no kwigumanira na we. Ese twe twaba dufite icyo cyifuzo cyo kwigumanira na we? Cyane ku cyumweru ku munsi we; twagombye kumuha umwanya tukamutega amatwi mu ijambo rye, tukagumana tugasabana, tumushengerera, tumushimira, tumusingiza nyuma ya misa nibuze nk’utunota 5, 10, 15. Mu rugo se bwo tubona akanya ko kwihererana na we agahe gato uko kaba kangana kose ariko kakaboneka? Nibuze se rimwe mu cyumweru umugenera iminota 30  cyangwa agasaha kamwe haba mu kiriziya, iwawe mu cyumba, cyangwa se ugatembera ugenda uzirikana ubuntu bwe  mu ishapule y’Impuhwe z’Imana. Benshi turavuga ngo nta kanya, nyamara ushobora gukora akagendo k’iminota 10 uvuga iyo shapule cyangwa uzirikana Ijambo ry’Imana umaze gusoma.

Twumvise kandi uko Yezu yunamye hejuru ya nyirabukwe wa Simoni akamukiza, kuko yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi. Amaze kumukiza, yihutiye gushimira Yezu amuzimanira hamwe n’abo bari kumwe. Twibaze: Ese hari uwakwihandagaza akavuga ko, atifitemo uburwayi nk’ubw’uyu mugore? Nitwikebuka tutihenze turasanga dufite umuriro w’ubwikunde, umuriro w’ubwirasi, umuriro wo gusuzugura no gusuzuguza abandi, kubiyemeraho no kubabihiriza ubuzima. Uwo muriro utubuza kubona ineza twagiriwe, ukaturyamisha ubutiyegura ngo twihutire gutabara no kuramira ubikeneye, kandi burya “Akebo kajya iwamugarura”.

Bavandimwe, dukeneye ubuvunyi bwa Yezu ngo adukize uwo muriro uduheza hasi, ukatubuza guhaguruka ngo dukore kandi duharanire icyiza, ngo tugira ubwira mu gushimira Imana n’abayo kubera ibyo twakorewe, kimwe no kwishimira ko hari icyiza twakoreye abandi. Kunyurwa no kuba hari uwo wahojeje amarira, wakijije kwiheba, kuko umukristu atibereyeho we ubwe abereyeho abandi, ni ubutumwa bwa muntu hano ku isi, byagera k’uwa Kristu, bikaba agahebuzo, kuko twese dufite umuhamagaro wo gusiga abandi ibyishimo, bakishimira kubaho kandi bagashimira n’Imana yabaremye.

Aho bemereye  Yezu kugera, akinjira mu rusisiro rwabo, agahinda karahunga. Umuretse agataha umutima we, amushoboza byose, kandi akamufasha kutiheba no kutihugiraho kandi akishimira ingabire y’ubuzima. Yewe n’iyo ahuye n’ibigeragezo abinyuramo gitwari, ntibimuherane.

Nyamara n’ubwo Yezu yamaraga igihe kinini yigisha kandi akiza rubanda, yagiraga akanya akiherera agashyikirana na Se  wamutumye gucungura  inyoko muntu. Ni uko “ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye”. Twe se bite? Ako kanya tujya tukagira. Nyamara dukwiye kwibaza: Kuki tubona umwanya wa buri cyose ariko ugasanga tubuze utunota 5 gusa ngo twihererane na Yezu? Erega burya icyo ukunda ntushobora kukiburira umwanya. Kuko uhora ushaka uko wakigeraho, ndetse ukagera n’aho utabaza inshuti n’abamenyi ngo bakugoboke; ariko byagera mu mushyikirano na Nyagasani ugasanga twihugiyeho.

Twanzure tuzirikana amagambo twasanze muri Zaburi yaherekeje isomo rya mbere: “Mpora nizigiye Ubuntu bw’Imana. Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze! Niringiye izina ryawe kuko ryuje ineza, nzaryamamaza imbere y’abayoboke bawe”.

Bavandimwe rero dusabe ingabire yo guhora twizigiye  ineza y’Imana, iminsi yose y’ukubaho kwacu, dushimire Imana n’abayo kubera ibyo badukorera cyangwa badukoreye. Kandi mu buzima bwacu bwa buri munsi, twigiremo ubutwari bwo guhamya nta bwoba nta n’isoni dufite  ko “Yezu ari Umwana w’Imana”, ariko twirinda ko ibyo byahera mu magambo ahubwo no mu buryo tubayeho byerekana ko uwo twemeye agira neza iteka ryose. Umubyeyi wa Bikira Mariya abidusabire,

Padri Anselme MUSAFIRI ( VIC- ESPANYA)