Nyagasani mpa kubona

Amasomo yo ku wa mbere 20-11-2017. Ivanjili: Lk 18,35-43.

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka. Uyu munsi turumva uburyo ukwemera ari ingenzi mu kuronka agakiza bityo ukabonye agakurikira Yezu kuko aba atakir´impumyi. Ako gakiza niko dusanga mu Ivanjili ntagatifu ya none.

Kwemera  maze ugakurikira Yezu:  Bakristu bavandimwe i Yeriko ni hamwe mu hantu hazwi cyane muri Israeli dore ko ari no ku nzira igana i Yeruzalemu. Uyu munsi, mu Ivanjili,  I Yeriko turahibukira igitangaza Yezu yahakoreye igihe yahanyuraga yerekeza i Yeruzalemu, maze agakiza impumyi. Impumyi y´i Yeriko irashushanya umuntu wese utazi Yezu. Gusa impumyi ziratandukanye. Iy´uyu munsi iragaragaza ugushaka kwayo: Irashaka kubona. Iyi mpumyi, Bartimewo, nk´uko Mariko  abitubwira(Mk 10,46) irashaka  kubona agakiza, kandi ako gakiza ni Yezu, We gakiza nyako. Kubona Yezu n´ukubona bushya.

Kubona bushya:  kwemera ukanakurikira Yezu n´ibintu bibiri by´ingenzi mu buzima bwa gikristu, kugira ubuzima bushya.  Ukwemera niko kugaragaza ukuntu umuryango remezo wa mbere w´abakristu wagize inyota yo gushaka kumenya Yezu bityo ukamwakira igihe wemera kwigishwa ukanabatizwa. Uko kubatizwa niko kwabaye ishingiro ryo kwemera maze kurabamurikira. Uko kwemera niko gutuma natwe ababatijwe twemera gukurikira Yezu Kristu kuko twasanze  ariwe Nzira y´Ukuri n´Ubugingo. Gusa n´ubwo Yezu ariwe udutora, ariko bisaba ko natwe, buri wese amushakashaka akamusanga, akamugana nk´uko iyi mpumyi y´i Yeriko , yumvise abantu benshi bahitaga, yihutiye kubaza ibyo ari byo. Amenye ko ari Yezu w´i Nazareti uhise niko kurangurura ijwi ati:” Yezu , Mwana wa Dawudi, mbabarira. Nibwo Yezu amubajije ati: ” urashaka ko ngukorera iki? Uyu munsi Yezu aratubaza natwe ab´iki gihe icyo ashobora kudukorera ngo tubone, turebe, maze duhitemo kubaho dusingiza Imana.

Bakristu bavandimwe, nimucyo natwe dusabe kubona, dusabe urumuli rwa Kristu maze twange icyatuma cyose tuba impumyi, nko kwikunda tukikubira ibyiza gusa tutareba abandi, cyane cyane ntitwirengagize abakene ku mubiri na roho. Ibyo biradusaba kwicuza kandi tukisubiraho mu buzima bwa buri munsi kugirango urukundo ruganze mu mitima yacu maze tube abahamya nyabo b´uko twakiriye urumuli n´agakiza biva ku Mana Rurema. Uko kwemera kuradusaba guha agaciro buri muntu ku giti cye no hagati y´imiryango yacu.  Icyo nicyo kizatuma muntu yizera undi maze babane nta rwikekwe, nta makemwa. Urwo rumuli nirwo ruzatuma mu muryango umugore yubaha umugabo, n´umugabo akarengera umugore we n´urubyaro rwe. Urwo rumuli nirwo ruzatuma abana bubaha ababyeyi n´abandi bose babakuriye. Urwo rumuli nirwo ruzatuma dushaka icyiza kiruta ibindi byose, aricyo gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe.  Bikira Mariya Umwamikazi w´Ijuru wadusuye i Kibeho agume adusabire ubudahwema.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho