Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumeru cya XIV gisanzwe, umwaka B
(14 Nyakanga 2018)
Amasomo:
Is 6,1-8; Zab 93(92),1ab, c-2,5;Mt 10,24-33
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu munsi turongera kuzirikana ubutumwa Nyagasani Yezu Kristu atorera buri wese muri twe ari bwo bwo kumwamamaza dushize amanga. Mu ibaruwa ye ya gishumba yise “Evangelii Gaudium” (Ibyishimo by’ivangili), Papa Fransisiko aratubwira ati: “abakristu bose ni intumwa z’urukundo. Bityo ibyishimo bikomoka ku ivanjili bihora byuzuye umuryango w’abigishwa, ni byo bituma bashyira abandi ubutumwa”. (Reba numero ya 21).
Mu isomo rya mbere twumvise uburyo Imana ari yo isukura iminwa y’uwo yitoreye ikanamuha ndetse gutsinda ubwoba n’impungenge aterwa n’icyaha nk’uko yabibwiye umuhanuzi Izayi igira iti: “ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” (Iz 6,7)
Bavandimwe, si Izayi gusa watubera urugero kuko na Mariya Mutagatifu yagize ubutoni bwo kwakira umugambi w’Imana kuri we igihe abwiye Malayika w’Imana ati: “ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho uko ubivuze”. (Lk1,38). Muri iki gihe, hari byinshi biduhuma amaso y’umutima; hari byinshi biturangaza bikatubuza gutega amatwi ijwi rya Nyagasani; bikanangira imitima yacu maze aho gusubiza “Yego” ngo twemerere Yezu Kristu gukorera muri twe no kumubera abogezabutumwa b’ukuri, tukirukira iby’isi bihita; tukumvira umubiri wacu aho kumvira umutimanama. Ni ukuri tuba twitsindagira muri kamere y’icyaha iyo duhisemo kumvira ijwi rya sekibi n’ingabo ze twirengagije ijwi rya Nyagasani Yezu rihora rituremburiza kwamamaza izina rye. Erega burya tugwa mu cyaha igihe cyose duhisemo kumvira no gukurikiza ikibi (imigambi ya sekibi) twirengagije icyiza (ijwi ry’Imana).
Mu ivangili ntagatifu ya none, Nyagasani Yezu Kristu arongera kutwibutsa kuba abahamya b’urukundo n’amahoro muri bagenzi bacu nta gutinya ibitotezo n’amagorwa twahuriramo na byo. Nk’uko abakristu ba mbere bahowe Imana bemeye gutanga imibiri yabo babigiriye Kristu bityo bakaronka ubugingo buhoraho; ni ko natwe dukwiye kubera isi ya none urumuri tugahamya Kristu we nzira, ukuri n’ubugingo. Ni we ubwe watubwiye mu ivangili ati “ntimugatinye abica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro” (Mt10,28). Ni koko ibitotezo n’amakuba ntibizabura ku muntu wese uzahamya ububasha bw’Umusumbabyose. Na Yezu ubwe, yaratotejwe, arababazwa, abambwa ku musaraba azira kwigisha Urukundo. Gusa nk’abakristu twemera ko yatsinze uwo mubabaro wose by’akarusho akadutsindira icyaha n’urupfu. Erega umukiro wa muntu nta handi uturuka atari ku musaraba! Ni byo Bikiramariya yatubwiye igihe abonekeye i Kibeho ati: “umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba”.
Muri iyi minsi hirya no hino hatangwa amasakaramentu by’umwihariko iry’ubusaserdoti. Amasomo ya none atume twongera gusabira abo bose basubiza nka Izayi umuhanuzi bati: “ndi hano ntuma.” Bakurikize Kristu umusaserdoti mukuru we utarakangaranyijwe n’abashinyaguriraga umubiri we ahubwo akarangwa no kuzuza ugushaka kw’Imana Data kuri we. Tubasabire ko ugushaka kw’Imana kwakuzurizwa mu butumwa yabahamagariye.
Twese nk’abakristu, dusabe ingabire yo kwakira umukiro twahawe na Kristu natwe tubashe gutsinda ibigeragezo mu buzima bwacu. Tureke gutinya icyahungabanya umubiri ahubwo duharanire gutsinda muri twe icyaha cyo gishobora kuroha icyarimwe ubuzima n’mubiri mu nyenga y’umuriro.
Bikiramariya Umwamikazi wa Kibeho adusabire guhorana ishyaka ryo gufata inzira nka we tujye kwamamaza inkuru nziza ku isi yose.
Mutagatifu Kamili duhimbaza none atwigishe kwikuzamo, nka we, umutima ukunda bagenzi bacu cyane cyane abanyantege nke nk’abarwayi maze duhore dukereye gusubizanya ingoga tuti: “Nyagasani ndi hano ntuma” (Iz 6,8) …ndaje ngo nkore ugushaka kwawe (Zab 22).
Padiri Valens NDAYISABA