Nyagasani, ngwino urebe

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANU CY’IGISIBO A

Amasomo: Ezk 37, 12-14, Zab 129(130), Rom 8, 8-11, Yoh 11, 1-45

Bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya gatanu cy’igisibo. Mu minsi 15 tuzahimbaza Pasika ya Nyagasani, ishingiro ry’ibyo twemera kandi twizera binarimo bwa buzima buzira gupfa dukesha Yezu watsiratsije urupfu bityo agakingurira amarembo y’ubuzima twe abamwemera.

Amasomo yo kuri iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku buzima dukesha Kristu we ufite ububasha bwo gutsinda urupfu. Ni n’amasomo kandi yafasha twese ababatijwe kumva ubuzima bw’abana b’Imana buturimo kuko natwe twapfanye na Kristu igihe tubatijwe.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, turasangamo isezerano rikomeye Uhoraho agirira umuryango we mu ngingo ebyiri: “Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo” —iya kabiri: “ Nzabagarure ku butaka bwa Israheli”. Ibi biradufasha kumenya neza igihe cy’ubu buhanuzi. Ni mu myaka ya 580 mbere ya Yezu, ubwo umuryango w’Imana wari warajyanywe bunyago i Babiloni, barasuzuguwe ku buryo butavugwa, mbese bagereranywa n’abapfuye. Bityo amagambo yo gukingura imva twumva hano, ni ukuvuga ko Uhoraho agiye gukiza umuryango we, akawuvana mu kaga urimo, mu bucakara, akabaha ubwigenge. Mbega ukuntu ari amagambo dukeneye natwe kumva muri iyi minsi itoroshye isi irimo, aho abatuye isi usanga bagenda bakamukamo ubuzima bw’Imana uko bwije n’uko bukeye. Ni byo koko, dukeneye ko Imana iza muri twe ikadukiza.

Iri somo riraza rikomeza ku mutwe wa 37 ibonekerwa rya Ezekiyeli ryerekeye amagufa yumiranye, bityo rigatanga igisobanuro cy’iryo bonekerwa. Iri somo riratanga kandi icyizere ko umuryango w’Imana utazigera urimburwa n’icyago kuko ufite isezerano ry’Imana, kandi Imana ikaba ikomeye ku isezerano ryayo. N’ubwo twe abantu dushobora kuritatira ariko Uhoraho we adukomeye, ntitugire ubwoba rero kuko n’ibirenze ibyo tubona tuzabinyuramo. Duhumure twizere Uhoraho ni we wo kuturengera. Erega ububasha bw’Imana nta handi bugaragarira, atari mu kudutabara. Ni mu mbabazi z’Imana tubonera ikuzo ryayo nk’uko Bibiliya ibitwereka kuva ku rupapuro rwa mbere kugera kuruhera (C’est dans son pardon, nous dit la Bible, que Dieu révèle sa puissance). Ni byo umwanditsi wa zaburi ya 130 twateguriwe muri Liturjiya ya none atsindagira muri aya magambo: “Uhoraho uramutse witaye ku byaha byacu, Nyagasani ni nde warokoka? Ariko rero usanganywe imbabazi, kugirango baguhoranire icyubahiro. None kuki twagira ubwoba? Kuki duhungabana? Isiraheli (wahashyira izina ryawe) niyizere Uhoraho, kuko ahorana imbabazi, akagira Ubuntu butagira urugero, ni we uzakiza isiraheli ibicumuro byayo byose. Ibi kandi ni na byo umwanditsi w’igitabo cy’ubuhanga atubwira muri aya magambo: “ Imbaraga zawe ( Nyagasani) ni zo soko y’ubutabera bwawe, ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose. Ugaragaza imbaraga zawe, igihe bihaye kugukerensa, ugacogoza ubwirasi bw’abemera ubwo bubasha bwawe (Ubuh 12,16-17). Mu by’ukuri ubwo ni bwo budahangarwa bw’Imana. Igitinyiro cyayo duhora tuvuga, ntabwo giherereye mu gutitiza abantu no kubahana kubera ibicumuro byabo, ahubwo mu kubagirira imbabazi, maze na bo bareba aho Uhoraho abakuye, bagatangarira ugutabara kwe mu gihe bo babonaga byabarangiriyeho (émerveillement devant la Toute-Puissance de Dieu). Bityo gutinya Uhoraho, ni ukumusenga no kumugirira icyizere ko ari we kandi we gusa wo kuganwa kuko ari we ufite ibisubizo by’ibibazo byacu. Ng’ubwo ubutumwa dukomeje guhabwa n’Ijambo ry’Imana ryo funguro rya roho zacu igihe cyose na hose. Ikimenyetso cyabyo kandi ni isezerano Imana iduhaye none nk’uko twabyumvise mu buhanuzi bwa Ezekiyeli: “Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho”. Pawulo mutagatifu akatubwira ko ibyo byujujwe muri Batisimu twahawe. Ni byo atubwira mu mvugo shusho yo mu isomo rya kabiri ati: “Roho w’Imana atuye muri mwe”. Ibyo biratwumvisha ko kuva tubatizwa twahinduriwe Umugenga. Mu kazi bavuga ko Bosi yahindutse. Twagizwe ingoro za Roho mutagatifu, kuva ubwo ni we ugenga kami kacu. Ibyo byatuma twibaza koko niba Roho w’Imana ari we utugenga mu nguni zose z’ubuzima bwacu. Pawulo mutagatifu aradufasha kubona igisubizo vuba. Ibintu ni bibiri, kugengwa na Roho cyangwa kugengwa n’umubiri. Kugengwa na Roho igisobanura cyabyo na cyo kiroroshye, ni ugusimbuza Roho ijambo Urukundo, kubaho ugengwa n’Urukundo rwa Kristu, urangwa n’ibikorwa by’urukundo. Mu ibaruwa yandikiye abanyagalati, Pawulo mutagatifu atubwira imbuto za Roho: “ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata”. Muri make imbuto ya Roho ni urukundo, hanyuma ibihabanye na rwo biganisha ku rwango ni byo biranga abagengwa n’umubiri. Kugengwa n’umubiri, bisobanura kwireba wowe wenyine, ukibagirwa Imana n’abantu. Nta muntu ushobora kunogera Imana uko bikwiye cyangwa ngo agerweho n’imigisha yayo uko bikwiye igihe akigengwa n’umubiri. None muri wowe ni nde ugenga? Bosi wawe yaba ari nde? Abagengwa na Roho ni bene ubugingo, na ho abagengwa n’umubiri ni bene urupfu. Ni byo tubwirwa mu ivanjili ya None y’ikangurwa rya Lazaro nk’uko Yezu yabibwiye abigishwa be mbere yo guhaguruka: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura” ( Yh 11,12). Muri iki kimenyetso cya Yezu cyo gukangura Lazaro, arahera ko aduha isomo rikomeye ry’ukwemera: ‘Ni jye (Yezu Kristu) zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa.” Ni byo duhamya mu Ndangakwemara ya Kiliziya, tugira tuti: “nemera/ntegereje izuka ry’abapfuye n’ubugingo bwo mu gihe cyizaza/ ubugingo bw’iteka.” Muri iyi Vanjili, turahabona ikimenyetso gikomeye Yezu yatanze ngo atwereke ko nta buhungiro bundi twagira dushaka ubuzima uretse muri we, ni we dukwiye gushyiramo amizero yacu, kuko ari we ufite ubugingo bw’iteka. Twibuke ko abaherezabitambo n’abafarizayi bahereye ku buremere bw’iki kimenyetso, ari bwo bahise bafata umwanzuro simusiga wo kwica Yezu, kuko nta kindi cyari gisigaye ngo rubanda rubone ko ari we Messiya, umukiza wavuzwe n’abahanuzi.

Muri iyi vanjili twumvise, icyabaye mu by’ukuri kuri Lazaro ni ugukangurwa, akongererwa igihe cyo kubaho muri iyi si, kuko nyuma yarongeye arasinzira nk’uko abakurambere byabagendekeye. Ibyo bikaba bitandukanye n’Izuka Yezu yaduhishuriye muri iki kimenyetso, si ukudasinzira/ kudatandukana k’umubiri na roho gusa, ahubwo ni ukudatandukana n’Imana. Uwemera Kristu/ugengwa na Roho ahorana n’Imana ubuziraherezo, uwanze kumwemera/ugengwa n’umubiri akaba umubura-Mana ubuziraherezo. Ni ahacu rero bavandimwe ho guhitamo utugenga.

Bavandimwe, nk’uko Mariya n’abayahudi bari bamuherekeje babwiye Yezu bati: “Nyagasani, ngwino urebe.” Natwe uyu munsi tubibwire Yezu kandi ari hano aratwumva. Dufite kandi byinshi twamwereka. Hari ibyo buri wese afite ku giti cye, hari ibyo duhuriyeho mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Ibyo byose ntidutinye kubyereka Yezu, kandi ntatuvaniramo aho. Ni byo koko uwashoboye guhumura impumyi twumvise ku cyumweru gishize, nta na kimwe cyamunanira kuko n’urupfu yararutsinze kandi ari rwo ruduhahamura twese. Ntitugire icyo tumuhisha ndabiginze, kuko arashoboye nta na kimwe kimunanira. Aradusaba ikintu kimwe gusa: “Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?”

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare/Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho