« Nyagasani, ntubahore iki cyaha » (Intu 7,60)

Inyigisho yo ku ya 26 Ukuboza 2013: Mutagatifu Sitefano

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Uyu munsi turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbaza Mutagatifu Sitefano. Ni we mukristu wa mbere wahowe Imana. Yicishijwe amabuye azira ukwemera kwe. Ubutwari bwa Sitefano n’ukwemera kwamuranze, tububwirwa n’Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

  1. Sitefano, umwe mu bafasha barindwi b’Intumwa

Muzi ko abakristu ba mbere, bamurikiwe na Roho Mutagatifu, bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange, bakabisaranganya bakurikije ibyo buri muntu akeneye. (Soma Intu 4, 42-47). Icyakora burya ngo ahari abantu, ndetse n’iyo ari abakristu, hanuka uruntu runtu. Haje rero kuvuka ikibazo kitoroshye mu ikoraniro ry’Abakristu. (Soma Intu 6, 1-7). Mu isaranganya ry’imfashanyo, hajemo ikimenyane. Abapfakazi b’abayahudi bakitabwaho kurusha abapfakazi b’abavuga ikigereki. Ikibazo cyaje gukomera kiza kugera ku ntumwa. Petero agisha inama bagenzi be, ikibazo baragucukumbura. Bageze aho bati « Reka tukijyane mu ikoraniro ry’Abigishwa, tukigire hamwe, tugifatire umwanzuro unogeye bose ».

Petero akoranya ikoraniro ryose, baricara biga ikibazo. Batega amatwi impande zombi barangije bafata umwanzuro. Icya mbere : Intumwa ntabwo zareka umurimo wazo w’ibanze ngo zijye mu byo kugabura. Zizibanda ku murimo wo kwigisha Ijambo ry’Imana, kwibanda ku isengesho no gutagatifuza Imbaga y’Imana. Aya magambo abihayimana batwarwa no Politiki cyanga se ibikorwa by’amajyambere bakirengagiza umwihariko w’ubutore bwabo bakwiriye kongera kuyazirikana. Icya kabiri : kugabana ubutumwa. Ntabwo Ba cumi na babiri bashobora gukora byose. Mu ikoraniro harimo abakristu b’inyangamugayo bayobowe na Roho Mutagatifu. Dutoremo bamwe barangwa n’ukwemera n’ubushishozi, tubasabire, tubashinge ubwo butumwa bwo gusaranganya amafunguro.

Icyemezo bose baragishima. Barasenga, basaba Roho mutagatifu ko abamurikira. Batora abagabo barindwi b’inyangamugayo bayobowe na Roho Mutagatifu, bazajya bafasha intumwa cyane cyane mu gusaranganya imfashanyo. Amazina yabo Luka, umwanditsi w’Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa arayatubwira : « Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera no Roho Mutagatifu, Filipo, Porocori, Nikanori, Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi ». Iyo usesenguye ariya mazina, ubona ko harimo ay’abanyamahanga bakiriye Ivanjili, bariya bavuga ikigereki. Ubwo rero aba bafasha barindwi b’Intumwa bahise batangira ubutumwa, ikibazo kiba kirakemutse burundu. Hazaza ibindi bibazo, ariko nabyo bazabyiga nk’abakristu babishakire umwanzuro uboneye bamurikiwe na Roho Mutagatifu. Ibibazo mu bantu ntibijya bishira, icy’ingenzi ni uburyo byigwana urukundo n’ubushishozi n’uburyo bikemurwa ntawe bahutaje.

Uburyo kiriya kibazo cyakemuwe neza, byatumye ubutumwa burushaho kugenda neza kandi bwera imbuto nziza kandi nyinshi. « Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera » (Intu 6,7)

  1. Sitefano yicwa ahowe ukwemera

Tugaruke kuri Sitefano duhimbaza uyu munsi. Yafatanyaga na bagenzi be gusaranganya amafunguro ariko yarangiza, akajya kwigisha Ijambo ry’Imana. Inyigisho ze zaherekezwaga n’ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ibyo byatumye abayahudi biyemeza kumwica bashaka abashinjabinyoma bazamurega mu Nama nkuru. Muri icyo gihe, nta mbunda zabagaho zo kurasira kuri sitadi abaciriwe urubanza rwo gupfa. Uwacirwaga urubanza rwo gupfa n’Abanyaroma bamubambaga ku musaraba. Naho uwacirwaga urwo gupfa n’abayahudi, bamwicishaga amabuye. Sitefano rero bamuteye amabuye kugeza ubwo avuyemo umwuka.

Icyakora mbere yo kuvamo umwuka, yavuze amagambo dukwiriye gufata nk’umurage yadusugiye.

  • Yasenze avuga ati « Nyagasani, akira ubuzima bwanjye ». Kwishyira mu biganza bya Nyagasani ni ingenzi kuri buri mukristu. Mbese nka Pawulo wavugaga ati « Nabaho, napfa ndi uwa Nyagasani ».

  • Ijambo rya kabiri ry’umurage wa Sitefano ni iri « Nyagasani, ntubahore iki cyaha ». Mbese nka Yezu , Sitefano yababariye abishi be.

  1. Zimwe mu nyigisho twakura mu ubuzima n’urupfu rwa Sitefano

Bavandimwe, ubuzima bwa Sitefano n’urupfu rwe bikubiyemo inyigisho nyinshi zadufasha mu buzima bwacu muri iki gihe.

  • Gukemura ibibazo nk’abakristu

Mu guhimbaza umunsi mukuru wa Sitefano, twibaze uburyo twiga ibibazo duhura na byo mu ngo zacu, mu miryango, mu makoraniro y’abasenga, mu makorali n’ahandi. Dukwiye kongera kuzirikana inama Pawulo atugira mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma. « Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye ». (Rom 12,2). Hari ubwo usuzuma amateka ya Kiliziya ugasanga ahategekwaga n’umwami, abayobozi ba Kiliziya barayobora nk’abami, ahari Ingoma y’igitugu, nabo ukabona barasa n’abakoresha igitugu… Kiliziya ifite umurongo wayo yahawe n’uwayishinze Yezu Kristu. Ni kurangwa ni ubushishozi kuko rimwe na rimwe dushobora kurengera.

  • Gutunganya ubutumwa dushinzwe

Ikindi ni ukwibaza uburyo dukora ubutumwa dushinzwe. Ese tubukora uwitange n’umurava nka Sitefanbo ? Cyangwa duharanira gushimisha abantu no kugira ubwoba ?

  • Kubabarira

Twareba n’uburyo tubabarira abatugirira nabi. Hari ubwo abantu babaza bati « Waha imbabazi umuntu utazigusabye ? Azaze amfukame imbere ansabe imbabazi nzazimuha ». None se buriya Sitefanno yababariye abishi be bamusabye imbabazi ? Iyo udatanze imbabazi, ni nk’umutwaro uremereye uba wikoreye. Ariko iyo uzitanze imbere y’Imana, uwo mutwaro uba uwutuye. Ni ukuvuga ko uba witeguye no kuzitanga igihe uwaguhemukiye yagira ubutwari bwo kugusaba imbabazi.

  • Imbuto z’amaraso y’abahowimana

Icyo nagira ngo ndangirizeho ni imbuto z’ubumaritiri. Umwanditsi ukomeye w’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya witwa Terituliyani yaravuze ati « Amaraso y’abahowimana, ni ingemwe z’abakristu bashya ». Muri make kwica abakristu ntibibagabanya ahubwo ni nk’aho bibongera. Mu binyejana bitatu byakurikiye ivuka rya Yezu, abakristu baratotejwe cyane, baricwa, barafungwa, bagaburirwa ibikoko… mbese Ingoma z’Abanyaroma zari zigamije kubarimbura burundu. Nyamara koko Kiliziya yubatse ku rutare. Abaturage barebaga urupfu abakristu bishwe, barenganywa, bakareba ubutwari bwabo, bakareba ibyishimo byabo, uburyo bapfa batuje kandi basenga, bagataha bibaza, bati « Nyamara Yezu bavuga afite ububasha bukomeye ». Bityo nabo bagafata icyemezo cyo kuba abakristu, batitaye ku ngaruka zabyo.

Ni nako byagenze mu rupfu rwa Sitefano. Sitefano bamwica, imyambaro y’abamuteraga amabuye bari bayirambitse ku birenge by’umusore witwa Sawuli. « Sawuli nawe yari mu bemeye ubwo bwicanyi » (Intu 8,1). Uyu Sawuli ari we Pawulo, yari ashyigikiye abicaga Sitefano. Ariko yabonye urupfu apfuye, yumva uburyo ababriye abishi be, ataha yibaza ibibazo byinshi. Ku buryo urupfu rwa Sitefano rwagize uruhare runini mu ihinduka rya Pawulo igihe yari mu muhanda ajya i Damasi. (Intu 9, 1-16).

Bavandimwe,

Kuzirikana ku buzima bwa Matagatifu Sitefano wahowe Imana, biduhe ubutwari n’ibyishimo byo gukunda Yezu wadukunze mbere, kumukurikira no kumubera abahamya mu ngo zacu, mu mashuri, ku kazi, igihe cyose no muri byose.

Mutagatifu Sitefano, udusabire.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho