Nyagasani nyongerera ukwemera kwanjye dore ntigushyitse

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya VII Gisanzwe A

Amasomo: Sir 1,1-10; Za 92; Mt 9,14-29

Bavandimwe iyi vanjili ntagatifu idufashe kuzirikana uburyo dusaba Imana, twibaze niba ibyo tuyisaba tubisabana ukwemera cyangwa niba tubisabana ugushidikanya. Uriya muntu washyiriye Yezu umwana we wabaye ikiragi bitewe na roho mbi, yinginze Yezu ngo amukize, ariko abisabana ugushindikanya. Ati: Yezu uyu mwana yarazahaye rwose, niba hari icyo wakora, tugirire impuhwe maze umukize! Iyi niba, igaragaza ugushidikanya no kutizera neza ububasha bwa Yezu. Ni amaburakindi! Iyi niba yo gupinga, guhinyuza no gushidikanya, ituruka kuri  Sekibi.

Twibuke ukuntu Sekibi yashidikanyije ku bubasha bwa Yezu iti: niba koko wiyumva nk’umwana w’Imana, hindura aya mabuye imigati. Niba koko ushoboye, simbuka muri iyi manga maze abamarayika bagusame twese tubireba maze tukwemere. Ku musaraba, kimwe muri bya bisambo kiti: niba uri umwana w’Imana, ngaho imanure kuri uyu  musaraba! Iyi niba yo gupinga, guhakana no gushaka kugerageza Imana ntaho yageza muntu!

Hari ubwo natwe dusaba nabi nk’uku, dushidikanya, tumeze nk’abari kuraguza ku Mana tukayisabana ingingimira ngo itwemeze ku ngufu ko ari inyabubasha. Ingero: Niba koko uri Imana ireba kandi isubiza, mpa akazi maze mbone nkwemere; mpa urubyaro urebe ko nzongera gusiba Misa. Niba uri Imana, hagarika izi ntambara ziri ku isi n’ubwikunde bwogeye hose! Niba uri Imana y’urukundo kuki utabujije ibyago kuba, cyangwa se ubugome ubu n’ubu gutwara ubuzima bw’abantu. Ibi ntaho bitandukaniye no gusaba Imana ngo itwemeze ku ngufu zacu ko ari Imana ishobora byose.

Imana ntibereyeho nkwirirwa yihohora cyangwa yisobanura kuri muntu! Muntu ni ikiremwa, Imana ni Umuremyi. Dusigeho kugerageza no kugondoza Imana. Yaturemanye urukundo, iduha Yezu Kristu Umwana wayo ngo atwigishe gusa nayo, no kuzabana nayo ubuziraherezo. Niba dusenga ariko ntiyumve kandi ntidusubizwe, ni uko tutemera. Niba tunemera hari ubwo ukwemera kwacu kuba kuvangavanze n’ugushidikanya maze tugasaba nabi, tugasaba ibyo Imana itajya itanga na rimwe cyangwa se tugasaba ibyo dufite nyamara tutabona kubera ko duhumye mu kwemera!  Amashyi mato yimisha umwana impengeri.

Dusabe Yezu Kristu atwongerere ukwemera. Yezu, twagira wowe. Twe dusaba nabi tukarambirwa, turakwemereye duhitiremo, wowe umenya ibidukwiriye kandi byose ukabitanga ku buntu. Nyina wa Jambo wowe Mwamikazi wa Kibeho, uduhakirwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho