“Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye”

Inyigisho yo ku ya 28 Ugushyingo 2014: Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho

AMASOMO : Iz 2,1-5; Zaburi 121,1-2,3.4a,4b-5,6-7,8-9; Mt 8,5-11.

Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire.”

Bavandimwe none ni umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho “Nyina wa Jambo”; ni umunsi ukomeye kuri Kiliziya y’Urwanda no kuri Kiliziya y’isi yose muri rusange. Ni igihe gikomeye kandi cy’ingirakamaro, aho twongera kuzirikana ku byiza ab’ijuru batuzanira iwacu. Twibuka uburyo Umubyeyi wacu Bikira Mariya Nyina wa Jambo uhora adutakambira ku Mwana We Yezu Kristu yaje iwacu i Rwanda akaduha impanuro n’inyigisho zidufasha mu bukristu bwacu bwa buri munsi.

Amasomo matagatifu y’uyu munsi arongera kudukoraho adusaba kuba abantu barangwa n’ukwemera kutajegajega. Mu Ivanjili y’uyu munsi turabona Nyagasani Yezu amaze gutanga Inyigisho ndende kandi irambuye hejuru y’umusozi, noneho akaba yamanutse ajya muri Kafarinawumu. Nyuma yo kwigisha, imbaga y’abantu benshi baramukurikiye, nawe agenda akora ibitangaza aho anyuze hose, akiza abarwayi; n’uyu munsi twumvise aho akijije umugaragu w’umutegeka w’abasirikare. Nyagasani atangariye mbere na mbere ukwemera kw’uyu mutegeka w’abasirikari agira ati: “Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku.” Nyagasani aradukiza, akatugirira neza atitaye ku ngano y’ukwemera kwacu. Ukwemera kurakiza, kandi intungane ikabeshwaho n’ubutungane bwayo kuko iyo iramutse iretse kwemera irapfa ntakabuza ( soma Ezk 18,25)! Nyagasani ashimishwa n’uko twemera gutungwa na We, tugatungwa n’ijambo rye, tugashimishwa no kumuhabwa muri Ukaristiya Ntagatifu. Iyo tubayeho dutya ni bwo twitwa abavandimwe ba Yezu Kristu, We babwiye ko Nyina n’abavandimwe be bamushaka, akavuga ko Nyina n’abavandimwe be ari abakurikiza ijambo ry’Imana (soma Lk 8,19-21).

Iyo tugize nk’uyu mutegeka mu isengesho ryacu, tugatakamba , twinginga Imana, tunayirangamiye ntishobora kureka kutwumva ngo itwime icyo tuyisabye kuko Nyagasani Yezu abitubwira kenshi agira ati: Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?”(soma Lk 11,13) Nyagasani yinjira mu buzima bwacu akareba uburyo tubabaye, twugarijwe akaza akadukiza. Ese twaba twiteguye gufungurira Nyagasani umuryango ngo yinjire mu buzima bwacu? Iwacu? Uyu mutegeka w’abasirikari we yabonye atabikwiye abivuga hakiri kare kandi Nyagasani amushimira ukwemera n’imvugo itagira uburyarya amusanganye, nuko agirira ukwemera n’ugutakamba kwe umwana we arakira. Iri sengesho ry’uyu mutegeka w’abasirikari turigira iryacu iyo dutura Igitambo cy’Ukaristiya tumaze kuririmba indirimbo ya Ntama w’Imana; hanyuma tukabwirwa ko hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani, dore Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu; tugasubiza tuti: “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira.” (Soma Igitabo cya Misa kuri paji ya 595 ) Ijambo rya Nyagasani rirakiza. Ni ubuzima uwaryakiriye akarizirikana rimweramo imboto, rimwe ijana, mirongo inani, mirongo itanu….Nyagasani arashaka ko aho turi hose tumwegera; ab’iburasirazuba, iburengerazuba, amajyepfo n’abamajyaruguru dusangire nawe n’abatagatifu be ibyiza by’ingoma y’ijuru.

Uku gusanganira Nyagasani ni byo umwanditsi w’igitabo cy’umuhanuzi Izayi yita ko amahanga yose azagana Yeruzalemu. Maze twererezwe igihe umusozi w’ingoro uzaba washyizwe ku kanunga. Bavandimwe iyo twasanze Nyagasani mu Ngoro ye turonka amahoro n’umutuzo bidasanzwe kuko atwishimira uko turi. Ibi byose ariko tubikesha gukurikiza amategeko ye dukesha kugira ubwishingizi ku buzima bw’iteka. Bigatuma tuva ku musozi umwe w’amategeko (Siyoni), tukajya ku w’undi w’ijambo ry’Imana (Yeruzalemu). Umuntu wakoze uru rugendo ntacyo ashobora kuba ngo kimukangaranye kuko ni urugendo rw’amahoro n’ubumwe. Rutanga ubuzima. Uwarukoze ntakangwa n’urubanza rwa Ntagasani kuko muri we aba yaramutunganiye, agakurikiza amategeko ye, atunzwe n’ijambo rye kandi yemera kuyoborwa na We.

Kuri uyu munsi abakristu benshi bakoze urugendo rutagatifu bava iwabo bagana i Kibeho ku murwa w’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Kuri twe abanyarwanda ni umugisha, ariko no kuri Kiliziya yose muri rusange. Kubona dufite ku butaka bw’iwacu aho ab’ijuru bakandagiye badusuye ngo tumenye igikwiye gukorwa mu buzima bwacu bwaburi munsi. Iyo Nyagasani Yezu avuze ngo ababyeyi banjye n’abavandimwe banjye ni abumva ijambo ry’imana bakanarikurikiza, ntaba yirengagije na gato Umubyeyi Bikira Mariya kuko ni We wabanje kwemera no kumva mbere umugambi w’Imana wo gucungura muntu imunyuzeho; maze na we ntiyabyangira ahita abyumva vuba asubiza n’umutima utuje ati: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (soma Lk 1,38). Aha tuhabonera ukwemera gukomeye n’ubutoni Bikira Mariya yari afite ku Mana. Ni we koko wemereye Nyagasani ngo umugambi We wuzure. Ni Umuhire kuko yemeye ko ibyo yatumweho na Nyagasani bizaba.

Si nasoza iyi nyigisho ntagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho. Bikira Mariya ni umwamikazi w’isi n’ijuru, ni Nyina w’Umukiza, Nyina w’Imana, Nyina wa Jambo. Umubyeyi wacu, Umubyeyi wa Kiliziya niwe wasuye Urwanda iwacu mu gihe twari tubikeneye cyane. Ubutumwa bwa Kibeho rero tukabusanga mu ngingo icumi z’ingenzi nk’uko tubisanga mu gitabo cya: Padiri Eugène NIYONZIMA, SAC, KIBEHO, Abakobwa batatu babonekewe, Sanctuaire Notre-Dame de Kibeho, 2010, paji108-110.

  1. Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: “Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa”.

  2. Gusenga ubutarambirwa dusabira isi kugira ngo ihinduke. “ Isi imeze nabi cyane, igiye kugwa mu rwobo. Urwo rwobo ruvugwa muri ubu butumwa rusobanura “guhora mu byago byinshi kandi bidashira”. Impamvu tugomba gusabira isi, ngo ni uko yigometse ikaba ifite ibyaha bitabarika. Nta rukundo n’amahoro yifitemo. Ngo “niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu mugiye kugwa mu rwobo”.

  3. Agahinda ka Bikira Mariya: Ababonekewe bavuga ko bamubonye arira cyane ku munsi w’Asomusiyo tariki ya 15 Kanama 1982. Nyina wa Jambo ngo arababaye cyane kubera ukwemera gucye n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ngo ababajwe n’uko twebwe abantu twadohotse ku muco mwiza, tukitabira ingeso mbi, twishimira ikibi, tugahora twica amategeko y’Imana.

  4. Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri: Ayo ni amagambo y’urujijo yabwiwe Alufonsina MUMUREKE iby’ibonekerwa bigitangira, ngo nawe ajye ayasubiriramo abantu.

  5. Agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho gikristu: Iyi ngingo ni imena mu zaranze ibonekerwa ry’ i Kibeho, cyane cyane irya Nataliya MUKAMAZIMPAKA. Ku mukristu ububabare (dore ko budatana n’ubuzima bwo muri iyi si) ni inzira ya ngomba kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru. Bikira Mariya yabwiye abo yabonekeye, cyane cyane Nataliya kuri 15 Gicurasi 1982, ati: “Ntawe uzagera mu ijuru atababaye”, ngo: “Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro”. Kubabara ariko ni n’inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Bikira Mariya mu mibabaro kugira ngo isi ikizwe. Ababonekewe basabwe gushyira ubwo butumwa mu bikorwa, kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke. Bityo, Kibeho ni urwibutso rw’umwanya w’umusaraba mu buzima bw’umukristu no mu mibereho ya Kiliziya.

  6. Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya: Ngo abantu ntibagisenga; no mu basenga kandi, ngo abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya arasaba ababonekewe gusenga cyane, no gusenga mu mwanya w’abadasenga. Bikira Mariya aradusaba gusenga tubishyizeho umwete, kandi tugasenga nta buryarya.

  7. Kubaha no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya: Bikira Mariya yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gusenga, kandi ngo kuvuga kenshi ishapule na rozari tubikuye ku mutima ni kimwe mu bimushimisha.

  8. Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya: Uwitwa Mariya Klara MUKANGANGO avuga ko hari ibyo yayihishuriweho. Bikira Mariya ngo arayikunda cyane. Ngo hari ubwo yarizwi, ariko yari yaribagiranye. Ngo Bikira Mariya w’i Kibeho arashaka ko yakongera kwitabwaho, ikamenyekana hose muri Kiliziya. Ariko iyo Shapule y’ububabare ntisimbura na gato Rozari Ntagatifu.

  9. Kubaka Shapeli: Ngo Bikira Mariya arashaka ko bamwubakira Shapeli, ikaba urwibutso ruhoraho rw’uko yabonekeye i Kibeho. Iyo ngingo yatangiye kuvugwa na Alufonsina mu ibonekerwa ryo ku wa 16 Mutarama 1982, ntiyahwema kuyisubiramo uwo mwaka wose, abisobanura kurushaho.

  10. Senga ubutitsa usabira Kiliziya: Bikira Mariya yadusabye gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, ngo kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere. Ayo ni amwe mu magambo Bikira Mariya yabwiye Alufonsina mu ibonekerwa ryo ku wa 15 Kanama 1983 ,no ku wa 28 Ugushyingo 1983.

Ubu butumwa bwa Kibeho, twongere twibukiranye ko bwatanzwe ubwo amabonekerwa yabaga habonekewe abakobwa batatu aribo: Alufonsina MUMUREKE, Nataliya MUKAMAZIMPAKA na Mariya Klara MUKANGANGO. Amabonekerwa yatangiye kuva tariki ya 28 Ugushyingo 1981. Turahimbaza isabukuru y’imyaka 33 dusuwe ku butaka bw’i Kibeho n’Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

Ndangije mbaragiza Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo akomeze adusabire kandi aduhakirwe ku mwana We Yezu Kristu Umwami wacu!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho