Nyagasani, twishyize mu maboko yawe, waturekura twagwa

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya III cya Adiventi

Amasomo: Iz 54,1-10; Za 29; Lk 7,24-30

Hasingizwe Kiliziya ya Yezu Kristu yo idufunguriye Ijambo ry’Imana. Niritubere urumuri kandi ritwongeremo ibyishimo byo kwitwa abakristu mu mvugo n’ingiro.

Agace k’isomo rya mbere ryo kwa Izayi umuhanuzi, karagereranya Yeruzalemu nk’umugore w’ingumba, ukwiye kwirukanwa burundu (gusendwa) kubera atabyara! Mu muco wa kiyahudi wo mu Isezerano rya kera, byari bimenyerewe ko umugore w’ingumba, udashobora gusama inda ngo abyare aheke, yagombaga kwirukanwa nabi. Umugabo we yagombaga kumusenda burundu kugira ngo sosiyete itamubona nabi, ikamusuzugura. Mbese umugabo washatse ingumba yisubizaga agaciro n’ibyubahiro bye yitandukanya n’uwo udatanga “umusaruro” (urubyaro).

Imana yo ntikora nk’abantu-gito. Izayi arenga iyo mico, akerekana ko nyamara abayisraheli bose babaye ingumba. Ubugumba cyangwa se kuterera Imana imbuto z’ubutungane, ni bwo bwatumye bikururira amakuba, bakaba babuyera iyo I Babiloni aho bajyanywe bunyago. Ubusuzuguramana bwatumye bagwa ruhabo, bigarurirwa n’amahanga! N’ubwo bagomye, Imana ntiyakora nk’abagabo gito basenda abo bashakanye babaziza ubugumba! Izayi atangaje ihumure ko Uhoraho atajya ata burundu umuryango we! Uhoraho yashakanye nawo. Yifuza ko babana akaramata. Kubera impuhwe agira, yiyemeje gucyura umuryango we. Umuryango wababaje Uhoraho, bituma awuhanisha kuwuhisha by’akanya gato uruhanga rwe, ari ko ubu noneho yiyemeje kongera kuwugaragariza impuhwe ze. Muri Yezu Kristu ni ho Uhoraho yatugarukiye burundu agirana natwe isezerano rishya kandi rizahoraho iteka.

Bavandimwe, n’ubwo hari igihe tugera mu mage, mu makuba tukagira ngo Imana yadukuyeho amaboko, nta na rimwe iturekura burundu. Nta we Imana itererana; nta we yima uruhanga rwayo nyampuhwe. Nitwe tubura cyangwa twibuza Imana, Yo ntijya itubura cyangwa itujya kure. Si Imana yaremeye abantu umuriro utazima, ni abantu ku bw’ukunangira kwabo bawiremera igihe bagiye burundu kure y’uruhanga rwayo. Twabonye Imana ndetse n’uruhanga rwayo muri Yezu Kristu. Tumwemere, tumwizere, tumukurikire kandi tumukurikize, maze murebe ngo turagira ubuzima busagambye.

Nyagasani, twishyize mu maboko yawe, waturekura twagwa! Ineza yawe iraduhoreho, ariko kandi natwe twakire ingabire zawe maze amizero yacu ahore agushingiyeho.

Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe maze ntituzigere twitandukanya n’Imana bibaho.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho