Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 12 gisanzwe, B, ku wa 26 Kamena 2015
Amasomo : Intg 17m1.9-10.15a.16-22 ; Zab 127,1-2,3,4-5b; Mt 8,1-4
Bavandimwe,
Uyu mubembe ndetse na Yezu twumva muri iyi Vanjili, baciye ku mategeko n’imigenzo y’abayahudi. Kuko ari umubembe, yaratinyutse ajya mu bandi, aho kugira ngo yitarure, aza agana Yezu; aho kugira ngo arangurure ati “uwahumanye, uwahumanye!”, we ahubwo ati “ Ubishatse wankiza!”
Yezu nawe kuruhande rwe, aho kugendera kure umubembe, ngo amuhe akato kategetswe, araza amusanga, amwegere, amukoze akaboko; kandi ukurikije ayo mategeko n’iyo migenzo, uwakoraga uwahumanye nawe yafatwaga nk’uwahumanye; Yezu rero, aho kumuvuma no kumwamagana, we ahubwo ati “ Ndabishatse, kira!” Aba bantu bombi rero, barenze ku mategeko agenga umuryango wabo.
Yezu ntatinya kuba yahumana, ntanubwo yiziritse ku matego n’imignzo; We abona neza ko icyo umubembe akeneye ari ugusubirana agaciro ke nk’umuntu; icyo ashaka ni ugukomeza kubarirwa mu muryango; icyo ashaka ni uko yakongera kwegera abandi mu buzima busanzwe, akabaho yishimye.
Icyo rero Yezu ashatse kutwereka ni uko amategeko ayo ari yo yose, ntacyo yaba amaze igihe cyose adaha umuntu agaciro akwiye; arashaka kutwereka ko tutagomba kwita no kwizirika ku mategeko n’imigenzo byose bihigika umuvandimwe, bimuha akato.
Iki gitangaza gifitanye isano n´ukwemera k´uyu murwayi, igihe afata iyambere agasanga Yezu yizeye ko ari Umukiza w´abababaye. Ivanjili y´uyu munsi iratugaragariza uburyo kugira ukwemera guhamye ari ingenzi mu buzima. Uko kwemera kandi niko gutuma dufungura umutima maze tukemera kugirana n´Imana ikiganiro.
Ncuti, muvandimwe, mu nyigisho z’iyobokamana, ibibembe by’umubiri ni icyorezo gishunya icyorezo cy’umutima cyitwa icyaha: icyaha ni ibibembe by’umutima.
Twumve ko twese dukeneye kugirirwa impuhwe na Kristu no gukorwaho n’ukuboko kwe kuzuye ububasha, maze adukize ububembe bwose bw’umutima, ndetse n’ubwumubiri; bityo turusheho gutangaza no gukwiza hose ko Kristu Yezu ari Nyagasani, biheshe Imana Data ikuzo!
Umubembe ukijijwe agomba kwiyereka abaherezabitambo ; ni nako bimeze k’umukristu ufite icyaha. Akizwa na Kristu ariko bimusaba gusanga Umusaserdoti umukiza mu izina rya Kristu, akamugorora n’umuryango wa Kiliziya. Kimwe n’umubembe ndetse atanga ituro ryo gushimira Imana. Udafite ukwemera asuzugura iyo sano ibibembe bifitanye n’icyaha. Nyamara uwemera Yezu, arenga ibibonwa n’amaso, ibyo bibembe akabyumva nubwo atabirwaye, akagira ati: “Ndi umunyacyaha! Narahumanye! Yezu ubishatse unkize!”
Nyagasani Yezu abane namwe
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA
Arkidiyosezi ya Kigali/ Paroisse Munyana