Nyagasani, utube hafi mu gihe cy’ibishuko

Inyigisho yo ku cyumweru cya 1 cy’Igisibo, Umwaka C, ku wa 10/03/2019

AMASOMO: Ivug 26, 4-10; Zab 90; Rom 10, 8-13; LK 4, 1-13

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe.

 Guhera ku wa gatatu w’iki cyumweru turiho dusoza, “uwa Gatatu w’ivu”, muri Kiliziya twatangiye kimwe mu bihe bikomeye bya Kiliziya gatolika , ari cyo gihe cy’Igisibo.

Kikaba ari igihe cy’urugendo rw’iminsi 40 abakiristu dukora tuzirikana ya myaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu butayu, ubwo wavaga mu bucakara bwa Misiri ugana muri cya gihugu Imana yari yabasezeranyije, igihugu gitemba amata n’ubuki. Urwo rugendo rw’iminsi mirongo ine abakirisitu na none turukora tuzirikana ya minsi mirongo ine Musa yamaze ku musozi wa Sinayi mbere y’uko ahabwa ya mategeko 10 y’Imana.

Bamwe mu Bahanga ba Kiliziya bavuga ko ubona mirongwine iyo ufashe 4 (impande enye z’isi ni ukuvuga isi yose), ugakuba 10 (ya mategeko 10 y’Imana). Bityo Yezu amara mu butayu iminsi 40, ashukwa na Sekibi, asiba kandi asenga, yashakaga guheka amateka ya Muntu w’ibihe byose, kandi ku isi yose.

Amasomo matagatifu ya kino cyumweru, afite byinshi atwigisha byadufasha kuba maso muri uru rugendo rugana Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu Gitabo cy’Ivugururamategeko, umwanditsi aratubwira ibyerekeye umuganura w’umuryango wa Israheli no kwiyibutsa ibyo Uhoraho yabakoreye mu rugendo rwo mu butayu igihe cy’Iyimukamisiri. Muri ibyo byose ikigamijwe ni ukugaragaza ko uko muntu ari kose n’ibyo atunze byose abikomora kuri Uhoraho. Muri bike cyangwa byinshi dutunze nta na kimwe twihaye. Ni byo umwanditsi yatwibukije muri aya magambo agira ati: “…Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza. Atugeza aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu gitemba amata n’ubuki. 10None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.”

Mu madini yose yo ku isi, umugenzo wo gutura ituro ni rusange. Icyo atandukaniraho ni impamvu yo gutura. Hari abatura ari ukugira ngo bagire ubutoni ku Mana zabo, ariko uko umwanditsi w’igitabo cy’Ivugururamategeko we abitweretse twe dusenga Imana imwe rukumbi, Imana ya Abrahamu na Izaki na Yakobo, Imana yatwihishuriye mu Mwana wayo w’Ikinege Yezu Kristu, ituro ryacu, ni ikimenyetso cy’Ubuyoboke no Gushimira uwo dukesha byose. Ibyo bikaba nk’impamyakwemera, twemeza ko ari iyo Mana dukesha kubaho, kugira imbaraga n’ubugingo. Ituro ryacu, rigomba guherekezwa n’Ijambo rivuye ku mutima rigaragaza ukwemera kwacu, rikaba nk’indangakwemera: «Nujya gutura umuganura w’ibyo wejeje, umuherezebitambo azakwakira icyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe. Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe uti…” Ni muri ubwo buryo natwe tugomba kumvamo ituro tukamenya umwanya waryo ndasimburwa n’agaciro rifite mu buyoboke bwacu. Mu by’ukuri, Umuhango wo gutura tugira mu Gitambo cya Missa, ni icyo gisobanuro ufite: Kumenya neza ko ibyo dutunze byose mu mpande zose z’ubuzima bwacu ari impano y’Imana : “ ….Urasingizwa Nyagasani Mana y’ijuru n’isi kuko watugiriye Ubuntu ukaduha…..”, ni uko mu gitabo cya Missa tubyibutswa, bityo tugasabwa gutegura ituro ryiza “Umuganura”, imbuto ya mbere ku byeze, tukabitura Imana nk’ishimwe ku byo yaduhaye ku buntu bwayo.

Ibyo bidufashe gutsinda ibishuko shitani idutera itubuza gutura ngo nibyo dushyira padiri, maze twimenyereze umuco mwiza wo gutura Imana byinshi kandi byiza mubyo yatugabiye, twizeye ko izabyongera hano ku isi bikarushaho mu bugingo bw’iteka.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo mutagatifu, aratwibutsa ko Umukiza ari umwe. Ntabwo dufite abakiza benshi tugomba gupfukamira cyangwa kuramya, umukiza ni umwe rukumbi ni Yezu Kristu Umwana w’Imana watsinze shitani n’urupfu, natwe akatubera impamvu yo gutsinda ibitero idahwema kutugabaho ngo idutsinde nk’uko yoretse Adamu na Eva.

Yezu natubere urugero n’umutsindo igihe natwe twugarijwe n’ibishuko. Igihe yatsindaga shitani, ntiyakoresheje imbaraga zindi zitari iza kamere yacu yemeye kugira iye yunze ubumwe ijana ku ijana n’ineza y’igisagirane y’Imana Data Ushoborabyose.

Ni koko Yezu yisanishije natwe abanyabyaha yemera kubatizwa, ariko nk’aho ibyo bitari bihagije, yemera no kunyura muri bya bishuko byose umuryango w’Imana wagiriye mu butayu, kugira ngo atsinde sekibi burundu. Ivanjili yabitubwiye muri aya magambo: « Yezu amaze kubatizwa ava ku Nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza ». Turabizi, ubutayu ni ahantu h’agasi hatagira ikinyabuzima na kimwe. Nta mazi ahaba, nta bimera, nta nyamaswa. None kujya mu Butayu kwa Yezu gushushanya iki ? Yezu ni Adamu mushya. Ubwo uyu Adamu yashyirwaga mu busitani burimo byose, yewe no kugera ku mbuto nyamara akarenga agashukwa, agatsindwa na Sekibi, Yezu yahisemo kujya mu Butayu, ahatagira ikinyabuzima na mba, kugirango Sekibi utajya ugira isoni n’aho ahamushukire maze amutsinde noneho burundu.

Sekibi uko yarashe Eva ikamukomeretsa, ni ko yarashe Yezu wari ushonje, iti: ‘Imigati iraryoshye’! Yezu arayisubiza ati: “ Ijambo ry’Imana riraryoshye kurushaho’! Yezu aba ayitsinze ubwa mbere.

Tuziko ubwo sekibi yashukaga Adamu, yamufatiye ku nda, ku mugati. Nyamara Adamu ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Natwe ni kenshi dukunze guhemuzwa n’umugati, n’agafaranga, n’ibintu, mbese natwe tujya duhemuzwa n’inda. Kino gisibo nikitubere umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho maze aho dusanga twarahemujwe n’inda tuhasabire imbabazi. Nitwemere twitungirwe n’Ijambo ry’Imana, kuko ibindi byose bizashira, amasambu, amazu, amamodoka, ariko ryo rizahoraho. Sekibi amaze kubitsindirwamo ntiyarekeye aho.

Sekibi irongera iti: “ Nzaguha ububasha n’ikuzo niba upfukamiye ukandamya’! Yezu ayikangara agira ati. “Uzasenge Nyagasani Imana yawe maze uzabe ari we ukorera wenyine”! Ibyo biba umutsindo wa kabiri.

Inyota y’ubutegetsi, inyota y’icyubahiro, ni igishuko cy’umuntu w’ibihe byose. Nyamara turabizi ikuzo ino si itanga ni amanjwe kuko ritaramba. Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage. Bavandimwe, ntitukemere kuyoboka ibidafite shinge, turi aba Nyagasani, ntitukabe ab’undi.

Sekibi irarakara ni ko kumutera ubwa gatatu: imutereka ku gasongero ka Hekaru iti: “Ngaho ijugunye hasi, abantu bakureba: Imana izakurinda ngo utagwa nabi! Maze bose bakwemere”! Yezu ayirukana avuga ati: “Si abantu bakoresha Imana, ahubwo ni Imana ikoresha abantu”! ni uko Sekibi yatsinzwe ubwa gatatu.

Bakiristu bavandimwe, natwe iteka dukunze kugerageza Imana. Ni kenshi dukunze kuyibwira tuti: “Nutampa kiriya ndamenya ko utabaho, ndamenya ko utari Imana”. Ni kenshi dukunze kugerageza Imana. Niba koko dushaka kuzagororerwa, nitureke Imana ibe Imana, natwe tube abantu. Ni Imana idukoresha, ni yo Mugenga ugena si twe twigenera.

Sekibi imaze kumushuka ku buryo bwose igatsindwa, ngo ntiyashizwe, yamusize aho, ariko imuteze ikindi gihe. Icyo gihe nta kindi, ni igihe cy’Urupfu rwa Yezu ku Musaraba.

Icyo gihe, Sekibi yagarukanye ubukana n’umujinya mwinshi, ifatisha Yezu, imubambisha ku musaraba. Hamwe n’ingoma zose z’isi, iseka Yezu imubwira iti: “Ikize ubwawe”! Icyo gihe koko Yezu wari uzi icyo agamije, nta mukiro yerekanye, Imana yaricecekeye, maze umujinya wa sekibi usakara isi yose. Yezu apfa aciwe, ahambwa mu mva ngo ahahere. Nguko uko Yezu yageragejwe na Sekibi.

Ese Yezu yaratsinzwe? Reka da! Ahubwo yakurikiranye umwanzi kugerza mu cyobo cye ari cyo urupfu! Yezu ntiyikuye ku musaraba, ariko yikuye mu mva, ari muzima: atsinda urupfu, akandagira Sekibi, aganza burundu, atabarukana isheja ashoreye imbohe zose.

Bavandimwe, ni koko sekibi yaratsinzwe ariko ntihera, kuko na n’ubu umwanzi aracyahigira abantu ati: “Tugushe abakristu”. Intwaro yakoresheje kuva kera itsinda Adamu na Eva, na n’ubu iracyazikoresha kandi ntihwema kugarika benshi. Izo ntwaro ni izi: ibintu, kwigenga no kwirata. Nidusange Yezu aduhe gutsinda kuko gutsindwa bituganisha mu bucibwe. Ni nde se wakwemeza ko adashukwa? Ibishuko bya shitani si imikino! Kandi byibasira bose, ari abakire n’abakene! Amagorwa adutesha ibara, n’amahirwe akatubuza umutima; ushonje ari mu bigeragezo n’uwijuse na we ari mu kigeragezo, imitego iri mu bukungahare no mu butindahazwe: ubukungu budutera kwikuza n’ubukene bukadutera kwinuba. Abazima bahorana ibishuko by’umubiri. Abarwaye bagaterwa n’ibishuko byo kwirukira abapfumu b’amoko yose! Mbese twaramunzwe ku mpande zose.

Iki gisibo ni kitubere umwanya wo gutabaza Yezu Kristu, dufate intwaro ze duhangane na Sekibi kandi nta shiti tuzatsinda kuko uwayiganje kugera ku ndunduro ni we Utubashisha. Ni byo Pawulo Mutagatifu aduhamiriza agira ati: “… niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani, kandi ukemera n’umutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzarokorwa…umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani azarokorwa”.

Dusabirane ngo iki gisibo kitubere umwanya mwiza wo gutsinda Sekibi n’Ibishuko bye mu izina rya Yezu Kristu Wazutse.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, Gisagara/Butare

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho